konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kamonyi: Umugore yishwe urupfu rwateye benshi urujijo

Kamonyi: Umugore yishwe urupfu rwateye benshi urujijo
18-12-2017 saa 18:04' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 8525 | Ibitekerezo 6

Umugore witwa Mukamana Clarisse wo mu kagali ka Buhoro umurenge wa Musambira Akarere ka Kamonyi yishwe n’abantu bataramenyekana. Kugeza magingo aya urupfu rw’uyu mugore rwakomeje gutera urujijo cyane ko mu ijoro yishwemo yari yajyanye n’umugabo we mu kabari, mu gutaha umugore yanga gutaha umugabo ataha wenyine amusigamo.

Urupfu rw’uyu mugore rwamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere mu ma saa munani, ubwo umugabo we witwa Munyentwari Jean Bosco yabyukaga agiye hanze maze asanga umurambo w’umugore we hafi y’inzu ahita atabaza abaturanyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Buhoro, Kubwimana Emmanuel yabwiye Ukwezi.com ko Mukamana yishwe mu ijoro ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere ariko kugeza ubu urupfu rwe rukaba rwabateye benshi urujijo.

Yagize ati "Twabimenye mu gitondo [...] umugabo yatashye umugore we asigara mu kabari asangira n’undi mugabo bivugwa ko ajya amusambanya, hanyuma ngo aza gutaha mu masaha akuze nka saa munani asanga umugabo yafunze.Ubwo umugabo yaje gufungura asanga umurambo w’umugore we hanze maze ahita atabaza."

Gitifu Emmanuel avuga ko hari amakuru bari bafite y’uko uyu mugore yari afite abandi bagabo bamusambanyaga akaba yakundaga kwirarira mu kabari ari kumwe n’abo bagabo.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko polisi yahise itabara itangira gukora iperereza kuri ubwo bwicanyi, kugeza ubu hakaba hari abamaze gutabwa muri yombi bavuze ko bamubonye muri icyo gicuku ubwo yatahaga, ubu bakaba bari gukorwaho iperereza.

Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Kacyiru kugiora ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane uburyo yishwemo dore ko basanze nta n’igikomere afite.

Ubwo umunyamakuru yakoraga iyi nkuru, twagerageje kuvugisha Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo IP Emmanuel Kayigi ngo tumubaze icyo iperereza ryaba rimaze kugeraho ntibyadukundira kuko atafataga telefone.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
Bosco Kuya 26-12-2017

Uwo munyarwandakazi I mana imwakire mubayo ariko bikwiyekubera isomo abandi bagore basasinzi batiyubaha

Bosco Kuya 26-12-2017

Uwo munyarwandakazi I mana imwakire mubayo ariko bikwiyekubera isomo abandi bagore basasinzi batiyubaha

Kareg Kuya 19-12-2017

Niko se Bihoyiki, iyo mana itababarira ni iya he? Iherezo ry’ umuntu Imana yonyine niyo ibimenya. Menya ibyawe naho uriya we wasanga yagiye yamaze kwiyunga nayo.

Bihoyiki Kuya 19-12-2017

Ariko koko Habayo ngo Imana imwakire mubayo ko nayo yagowe, umuntu ari kunywa inzoga. Ikigeretseho arasambanye wunva Imana yo iherahe imushyira mubayo? Ibihembo by’ibyaha n’urupfu, ikibabaje ashobora kuba apfuye urwiteka rwose ntamahirwe yo kwihana yabonye.
Nabandi mukora ibyaha nkana icyo muba mutegereje n’umuriro w’inkazi uzarya abanzi b’Imana ariwe Satani n’abamuyobotse bose bakora ibibi nkana kandi bakabishyigikira.
Uwo mugore murupfu rwe afitemo uruhari kuko amatwi arimo urupfu atunva

Eddie Kuya 19-12-2017

Ariko koko ngo inkunguzi y’inkware ishoka agaca kayirora.
Uwo mugore koko iyo atahana n’umugabo we byari kumutwara iki?
Izo ngeso ze ntabwo yazikora hakiri kare ko wumva ari ko yarasanzwe.
No akumiro pe!!!

Habayo Kuya 19-12-2017

Birabaje, Imana imwakire mu bayo. Abo bantu bamubonye ataha nibakurkiranwe kandi ntibivuzeko n’umugabo we atakorwa ho iperereza, kuki yamusize mu kabari aziko amusiganye n’undi mugabo ntasubire ku mureba? polisi yacu turayizera mu minsi mike iraba igaragaje abo bicanyi.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • munyemana Muli 2 Petero 3:13,Bible yigisha ko dutegereje "Ijuru rishya n’Isi Nshya".Abantu benshi beza,"bazasigara" kandi bature mu isi ya Paradizo iteka ryose.Naho ababi bose bazakurwa mu isi,bapfe burundu.Bisome muli Imigani 2:21,22 na Zaburi 37:29.Abandi beza bazajya mu Ijuru,nibo bazategeka Isi izaba Paradizo.Bisome muli Daniel 7:27 na Ibyahishuwe 5:10.Gehinomu,ni Igiheburayo "Ge Hinnom",bisobanura "Ikibaya cya Hinnom",cyabaga hafi n’i Yeruzalemu.Bahoraga batwikiramo imyanda n’intumbi z’abantu,bakaba ivu.YESU yavuze ko abanyabyaha bazajya muli Gehinomu,ashaka kuvuga ko "bazapfa burundu ntibongere kubaho".Byari ikigereranyo cy’icyo kibaya.Muli Abaroma 6:23,Bible ivuga ko igihano cy’icyaha ari "URUPFU" rwa burundu,nta kongera kubaho.Ntabwo ari Umuriro utazima.Bigenda gute iyo dupfuye?Ese tujya mu Ijuru?Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa†.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza†.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka†,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

    ">Wakoze kutubwira Ijambo ry’Imana.Ariko reka nkosore bimwe mu byo wanditse.Ndasaba abasomyi (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...