konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kigali: Imodoka ya Coaster ya gisirikare yagonze abantu bahita bapfa

Kigali: Imodoka ya Coaster ya gisirikare yagonze abantu bahita bapfa
20-09-2016 saa 18:50' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 11531 | Ibitekerezo 9

Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2016, mu mujyi wa Kigali habaye impanuka y’imodoka ifite ibirango by’igisirikare cy’u Rwanda, yagonze moto abantu babiri bagahita bahasiga ubuzima.

Iyi mpanuka yabereye mu mudugudu wa Kalisimbi, mu kagari ka Kabuga ya 1 mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, ikaba yabaye saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko imodoka ya Toyota Coaster ifite ibirango RDF 917 M yagonze moto ifite ibirango RB 522 V abari bayiriho bose bagahita bapfa.

Iyi moto yari itwawe na Gakuru Venuste, akaba yari ahetse uwitwa Mukarwemera Godelive bombi bahise bapfa iyi mpanuka ikimara kuba, Polisi ikaba ivuga ko iperereza ririmo gukorwa ngo icyateye impanuka kimenyekane.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 9
muco Kuya 23-09-2016

RDF irakabije nitabare impanuka ninyinci hari nindi imaze amezi.atatu ibereye kimironko ahitwa kwa mushimire bangonze umukobwa babasanze muruhande rwabanyamaguru ikibabaje nuko abaturage nabamotari twashatse guhamagaza polisi bakatwahukamo tugakubitwa babatwaye kwa muganga kibagabaga RDF 839k niba bakiriho ntumbaze wasanga barabataye yo kibagabaga gusa birababaje rwose abakaturinze nibo baduteza ibibazo.

Cimpaye Kuya 22-09-2016

Gen Kayonga yari yarabiuciye. Nagarurwe mu mirimo. Impanuka ku ngoma zari zarabaye amateka

chrirls Kuya 22-09-2016

imodoka za Rdf ntizubahiriza amategeko yumuhanda!!ejo ikamyo ya rdf yibye umuhanda yaritugonze Imana ikinga akaboko.kdi yarifite umuvuduko urenze

uwamugira clourdine Kuya 21-09-2016

Badasu mubafatiribyemezo

Bobo Kuya 21-09-2016

Izi modoka za RDF reta izabyinjiremo binyuze muri minisiteri ibishinzwe barebe neza niba zikorerwa controle Ku gihe cg niba Atari ibibazo byimivuduko nkimodoka za gisivile

Ephrem Kuya 21-09-2016

birababsje,ubanza ahari ibinyabiziga bya RDF bidakorerwa controle technique Ku gihe kuko bisigaye bikora impanuka cyane muri iyi minsi.

izere Emmy Kuya 21-09-2016

ariko ejo sibwo mwatugezagaho inkuru y’imodoka ya RDF yagonze abantu samedi batanu?muvuga ngo ibaye iya Kane mumezi atatu?RDF ntamategeko ayigenga ifite?rwose turabirambiwe.Imodoka ya Polic yarangonze barangije barigendera nubu nabuze ahonabarega.rwose ibibintu bikurikiranwe

Kiki Kuya 21-09-2016

Arikose impanuka zirimo kuba mwiki gihe mubona aba ari mpanuka gusa cg ?, nukurebaneza haba harimo akagambane kuko ntibyumvikana ukuntu imodoka igonga moto iri imbereyayo

justine Kuya 21-09-2016

Nta kindi atari ukwiruka.ubusanzwe abaporisi batinya abasirikari dore ko imodoka ya gisirikari iba itwaye abayobozi bo ari ba kadogo bityo umushoferi utwaye aba yihuta bikabije kuko azi ko ntawamuhagarika. Njye iteka iyo duhuye umusatsi umva kumutwe kuko impanuka yabereye iRulindo ikica abana babiri babanyeshuri nari mpari iyo baba batirukaga iyo mpanuka ntiyari kuba.urwego r’umutekano nimurebe uko mwafata umwanzuro naho ubundi abagenzi barashira.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
 • Mugabo https://dmv.ny.gov/learn-about-personalized-plates

  Inama: ziba siwowe ukunda u Rwanda gusa ahubwo Uzi kwibonekeza.

  ">Uyu mutype ariyemera Sana. 1. Yaje ahimba case nkabandi Bose abeshyera igihugu cye ngo (...)
 • Mugabo https://dmv.ny.gov/learn-about-personalized-plates

  Inama: ziba siwowe ukunda u Rwanda gusa ahubwo Uzi kwibonekeza.

  ">Uyu mutype ariyemera Sana. 1. Yaje ahimba case nkabandi Bose abeshyera igihugu cye ngo (...)
 • IZINDI NKURU WASOMA
  Loading...