konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kigali: Polisi yafashe uwari utwaye abanyeshuri yasinze bikabije yasinziriye mu modoka

Kigali: Polisi yafashe uwari utwaye abanyeshuri yasinze bikabije yasinziriye mu modoka
15-06-2016 saa 05:57' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7846 | Ibitekerezo

Nyuma y’impanuka yabaye kuri uyu wa Kabiri mu gitondo, aho imodoka yarenze umuhanda irimo abanyeshuri ba Kigali Parents School, Polisi yavumbuye ko uwari utwaye imodoka yari yakoze amakosa akomeye, nyuma hatahurwa undi wari utwaye abandi banyeshuri yasinze, basanga yanasinziriye mu modoka .

Ahagana mu ma saa moya za mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Kamena 2016, imodoka RAC 845H yari itwawe na Léon Fidele Munyangabe yarenze umuhanda igihe uyu mushoferi yananirwaga gukata ikorosi ry’ahantu hamanuka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, yatangaje ko uyu mushoferi yari yakoze amakosa yo kurenza umubare w’abagenewe kujya mu modoka. Yagize ati:
"Munyangambe yari atwaye abanyeshuri 29 mu modoka ifite ubwishingizi bw’abantu 18, yihutaga cyane ngo ahuze n’igihe cy’ishuri... ananirwa gukata ikorosi kubera kwihuta.”

Ibi byatumye hatangira iperereza ku modoka zitwara abanyeshuri, maze ku gicamunsi hafatwa Ntakirutimana Michel wari utwaye imodoka y’abanyeshuri b’ikigo cyitwa "Les Hirondelles", yasinze, kuburyo atabashaga guhagarara.

Yari yasinze bikabije, bigera n’aho asinzirira mu modoka

ACP Twahirwa yagize ati: ”Ntakirutimana yari atwaye abanyeshuri batashye ariko babonye ko yasinze, ku bw’amahirwe barasakuje kugeza igihe ahagarariye maze barasohoka. Muri icyo gihe, Polisi yahise ihagera isanga abanyeshuri bahagaze ku muhanda, uwari abatwaye yasinziririye mu modoka.”

ACP Twahirwa yavuze ko icyuma gipima ikigero cy’inzoga umuntu yanyweye, cyagaragaje igipimo cyo hejuru cyerekana ko yari yasinze bikabije. Ibi byatumye bahita batekereza kuvugana n’ababyeyi.

ACP Celestin Twahirwa ati: ”Nyuma y’ibyo byombi, twavuganye n’ababyeyi n’amashuri. Iperereza ryagaragaje ko ababyeyi basinya amasezerano na ba nyir’amamodoka ariko nta ruhare amashuri abigizemo. Kuri ubu, turashaka ko amashuri abigiramo uruhare kandi akagira inshingano ahabwa mu masezerano asinywa ku mpande zombi mu nyungu z’umutekano w’abanyeshuri.”

Avuga kandi ko ababyeyi n’amashuri bakwiye kureba ko hari umuntu mukuru uri mu modoka, igihe bajya cyangwa bava ku ishuri; yaba umwe mu babyeyi cyangwa umwarimu cyangwa undi muntu mukuru w’inyangamugayo wareba umutekano wabo mu modoka, ariko abana ntibaharirwe abashoferi bonyine.

RNP


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...