konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Kigali: Umusore yahanutse mu modoka igenda ahita apfa

Kigali: Umusore yahanutse mu modoka igenda ahita apfa
9-07-2016 saa 18:56' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7445 | Ibitekerezo

Sup. JMV Ndushabandi, umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano mu muhanda

Mu gace ka Kiruhura kari hagati ya Giticyinyoni na Nyabugogo, hafi y’ahitwa kuri Yanze, habereye impanuka yahitanye umuntu umwe, uyu akaba ari umuntu wuriye imodoka irimo kugenda agahanuka agahita apfa.

Nk’uko byemejwe na Sup. Jean Marie Vianney Ndushabandi, umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com yavuze ko uwapfuye ni umusore wuriye imodoka igenda hanyuma akaza guhanuka akikubita hasi agahita apfa.

Sup. Jean Marie Vianney Ndushabandi, avuga ko uyu ari umuco mubi abantu bakwiye gucikaho kuko ushobora gushyira mu kaga ubuzima bwabo, akagira inama abajyaga babikora ko babicikaho mu rwego rwo kwirinda impanuka nk’izi.

Uretse abakunda kurira imodoka zigenda, hari n’abanyonzi bajya bisunga amakamyo bakayafataho akabafasha kwihuta, ibi nabyo bikaba bishobora guteza impanuka no gukururira ibyago ababikora birimo no kuba byahitana ubuzima bwabo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...