AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Nyabihu: Umupolisi yakubise umugabo inshyi arangije aramurasa abaturage bashaka kwigaragambya

Nyabihu: Umupolisi yakubise umugabo inshyi arangije aramurasa abaturage bashaka kwigaragambya
28-09-2019 saa 10:08' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7508 | Ibitekerezo 5

Umugabo witwa HABARUREMA Jean Claude bakundaga kwita Gasore bikekwa ko yari atwaye magendu y’inkweto yarashwe n’ umupolisi amasasu ane ahita apfa.

Byabereye mu kagari ka Kijote umurenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu saa sita z’amanywa yo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2019.

Ababonye ibi biba babwiye TV1 ko uwo mugabo wari usanzwe acuruza inkweto yari ari mu modoka ituruka Rubavu igana Musanze afite agafuka karimo imiguru 10 y’inkweto, yabona polisi ibahagaritse agafata agafuka ke akiruka ari nabwo umupolisi yahise amwirukaho akamurasa amasasu ane ari nabyo byamuviriyemo urupfu.

Abo baturage bagaragazaga umujinya mwinshi bavuga ko ubwo umupolisi yamwirukankanaga yamurashe amasasu abiri amuhusha, nyuma akaza kumurasa andi abiri yamaze kumugeraho ndetse ngo akaba yabanje no kumukubita inshyi ebyiri.

Ni ibintu abaturage bavugaga ko byabarakaje cyane, ari nayo mpamvu bashatse gukora igisa n’imyigaragambyo bagahagarara mu muhanda banga ko umurambo w’uwishwe utwarwa, nubwo bitamaze akanya.

Umuvugisi wa polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yavuze ko ayo makuru ariyo koko ko abapolisi bari bacunze umutekano wo mu muhanda bahagaritse imodoka hakavamo umuntu ufite igikapu akiruka umupolisi yamurasa isasu rigafata mu cyico.

Ku bivugwa n’abaturage ko uwo muturage amasasu abiri ya nyuma yayarashwe yamanitse amaboko ku buryo yashobora gufatwa atishwe, umuvugizi wa polisi avuga ko harimo gukorwa iperereza ngo harebwe niba koko uwo mupolisi wari mu kazi yaba yakoresheje imbaraga z’umurengera akaba yabibabazwa.

Abaturage bo bifuza ko mu gihe byazagaragara ko uwo mupolisi yakoze ibidakwiye yazaza kuburanishirizwa mu ruhame, kuko ngo aribyo byabereka koko ko ntawe uri hejuru y’amategeko nta n’uwemerewe guhutaza umuturage.

Uyu Habarurema Jean Claude bakundaga kwita Gasore wapfuye arashwe n’umupolisi, nubwo yarasiwe mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu, yari asanzwe atuye mu murenge wa Nyakiliba mu karere ka Rubavu. Yasize umugore n’abana batatu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
HABINSHUTI JEAN DAMASCENE Kuya 17-10-2019

Ark nkuwo aba ari umupolisi nyabaki koko?
cg yarafite uburwayi bwo mumutwe?
ubutabera nibwo bukenewe ahongaho

fils Kuya 4-10-2019

mwa bantu mwe njyewe numiwe, niba ari ugukumbura kwica sinzi, ukuntu uyu claude yamanitse amaboko ndeba, uyu muswa akamukubita inshyi, njyewe mbona nta bunyamwuga aba bspolice bifitiye. kd nta bumuntu mbega amahano kwica umwene gihugu ku manywa yihangu ntacyo agutwaye police yagayishijwe pee

hagenimana Kuya 2-10-2019

Nibyo koko hakorwe iperereza p harigihe yazira ubusa

bosco Kuya 30-09-2019

mwavuga ngwikise kaberawe. hhhhh nibyodisiwe

Makanzu Kuya 28-09-2019

Mwishimira kurasa abata bagwanyije iyo kurutu mukoresha muzayitware congo ihure na mayimayi bazayereka

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...