konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Nyabugogo: Urujya n’uruza rw’abagenzi, umutekano wakajijwe abajura bahagurukiwe

Nyabugogo: Urujya n’uruza rw’abagenzi, umutekano wakajijwe abajura bahagurukiwe
22-12-2017 saa 12:09' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3740 | Ibitekerezo 1

Muri Gare ya Nyabugogo iri mu Mujyi wa Kigali, hazindukiye urujya n’uruza rw’abagenzi bajya mu ntara ndetse n’abava mu ntara baza muri uyu Mujyi gusangira iminsi mikuru n’abo mu miryango yabo. Ibi byateje abajura gukaza umurego nk’uko bikunze kugenda mu minsi mikuru isoza umwaka aho usanga abajuru bakunze gufatirana abantu bakabacucura.

Gare ya Nyabugogo isanzwe ikoreshwa n’abagenzi berekeza mu ntara z’igihugu ndetse n’abava mu ntara berekeza mu Mujyi wa Kigali aho biba ari akarusho mu bihe by’iminsi mikuru usanga urujya n’uruza rw’abantu bajya mu ntara ndetse n’ababa bavuyeyo baza muri uyu mujyi gusangira iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani n’abavandimwe babo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2017, mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki hakizihizwa umunsi mukuru wa Noheli, ntabwo byoroshye muri gare ya Nyabugogo kuba wabona itike ikwerekeza mu ntara aho uri gusanga abantu batonze imirongo bategereje kubona imodoka zibajyana mu bice bitandukanye by’igihugu.

Uru rujya n’uruza ni kimwe mu bishobora gukurura abajura cyane ko bimaze kumenyerwa ko aba barusahurira mu nduru bafatirana benshi mu baba berekeza mu ntara bakabambura bakoresheje inzira zinyuranye harimo n’izo gukora mu mifuka n’andi mayeri akunze gukoreshwa n’abakora ubujura.

Kuva mu masaha ya mu gitondo, Umutekano uhambaye uri gucungwa muri iyi gare dore ko kugeza ubu hari abatari bake bamaze gufatwa n’inzego z’umutekano zirimo Ingabo, Polisi,Dasso n’abakora irondo ry’umwuga mu rwego rwo kurinda abagenzi kuba bahura n’ibibazo byo gucucurwa na bene ngango bakajije umurego muri iyi minsi mikuru.

Polisi y’u Rwanda mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru ku wa 13 Ukuboza 2017, yavuze ko abaturage basabwa kwitwararika muri ibi bihe by’iminsi mikuru yo gusoza umwaka bakirinda ikintu cyose cyatuma bahungabanya umutekano nko kwinezeza bagakabya n’ibindi bitandukanye bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Icyo gihe kandi Polisi y’igihugu yijeje Abanyarwanda umutekano usesuye muri izi mpera z’umwaka aho yatangaje ko yashyizeho ingamba zidasanzwe zo kubungabunga umutekano muri ibi bihe.

Muri gare ya Nyabugogo inzego z’umutekano zaje kubungabunga umutekano w’abagenzi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
DAMOUR Kuya 22-12-2017

ark haburiki no mantara ngobikorwe?

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...