konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Polisi y’u Rwanda yasubije umunya Sudani y’Epfo imodoka ye yari yibwe

Polisi y’u Rwanda yasubije umunya Sudani y’Epfo imodoka ye yari yibwe
13-09-2016 saa 07:00' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 2159 | Ibitekerezo 1

Kuri uyu wa 12 Nzeli, Polisi y’u Rwanda yashubije umunya Sudani y’Epfo imodoka ye nyuma yo kwibirwa kandi igafatirwa mu Mujyi wa Kigali mu kwezi gushize.

Uyu mugabo yandikishije imodoka ye Land Cruiser Pick-Up ifite pulaki EE519B byavugwaga ko yibiwe I Kampala ku italiki 28 Nyakanga mbere y’uko abayibye bayizana mu Rwanda, aho yafatiwe.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Tony Kuramba, Komiseri wa Interpol muri Polisi y’u Rwanda ni we wayoboye umuhango wo gushyikiriza uwitwa Deng Jacob Garang imodoka ye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.

Iyi modoka yayibiwe i Kampala ikaba ari iy’umuvandimwe we witwa Luil Garang Deng.

Jacob yatangaje ko yambutse umupaka wabo ajya muri Uganda ku itariki ya 26 Nyakanga, ari kumwe n’umukanishi w’umugande ukorera muri Sudani y’Epfo, aho yahise ajyana iyi modoka mu igaraji i Kampala kuko hari ibyo bagombaga gukoraho.

Jacob yagize ati: ”Nasize barimo kuyikora, nsubiyeyo ntangazwa n’uko bambwiye ko nyuma y’icyumweru, ya modoka yibwe na wa muntu twahazanye nitaga inshuti kandi wari wananyijeje ko izakorwa neza... Icyo gihe, sinatekerezaga ko hari aho nzongera kuyibona ariko ndashimira cyane Polisi y’u Rwanda ku bunyamwuga n’ubunyangamugayo byayo, igihe nabwiraga abantu ko imodoka yanjye yafatiwe i Kigali, bagereranyaga Polisi ya hano n’izindi zo mu karere, bakanca intege ko ntayo nzabona”.

Yongeyeho ko ibyo yabonye bibeshyuje ibyo bavugaga aho yagize ati: ”Ubwo negeraga Polisi y’u Rwanda, bambwiye ko hari inzira umuntu agomba kunyuramo none uyu munsi nishimiye ko nsinyiye ko mpawe imodoka yanjye.”

ACP Tony Kuramba atangaza ko imodoka yafatiwe i Gikondo ku itariki 4 Kanama, ahafatiwe n’abari bayifite. Aha yagize ati:” Nyuma yo kubona amakuru ku modoka y’injurano, iperereza ryahise ritangira maze abapolisi bayifatira i Gikondo, twabimenyesheje bagenzi bacu bo muri Sudani y’Epfo, bohereza ibyangombwa byose ku modoka yavugwaga muri iki kibazo ndetse n’ibya ba nyirayo biciye mu itumanaho ryitwa I-24/7 dusanzwe dukoresha hagati yacu.”

ACP Tony Kuramba yarangije avuga ko hari ubufatanye bukomeye hagati ya Interpol yo mu Rwanda n’izo mu karere cyane cyane izo muri EAPCCO, aha akaba yagize ati:”Iyo hagize icyibwa kikajyanwa mu kindi gihugu , turavugana kandi tugafatanya mu iperereza no kukigaruza, tutibagiwe no gufata abakekwa.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
boniface Kuya 14-09-2016

Turashima ubufatanye bukomeye hagati ya Interpol yo mu Rwanda kuko nikenshi twumva hafashwe ibintu byimbwe iki ni ikimenyetso gikomeye ko polisi yacu ariyo kwiringirwa haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...