konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Polisi y’u Rwanda yemeje ko hari abazamu ikurikiranyeho gutwika abana b’inzererezi bagapfa

Polisi y’u Rwanda yemeje ko hari abazamu ikurikiranyeho gutwika abana b’inzererezi bagapfa
28-04-2017 saa 20:15' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 11233 | Ibitekerezo 8

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu, ahagana mu ma saa kumi za mugitondo, mu murenge wa Muhima akarere ka Nyarugenge, muri ruhurura yari yihishemo abana batatu bo mu muhanda hafashwe n’inkongi y’umuriro. Babiri muri bo bahiriyemo bikomeye bibaviramo urupfu. Uwa gatatu ararembye ari kuvurirwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Iperereza ry’ibanze ryakozwe na Polisi y’u Rwanda ryerekana ko abazamu batatu ari bo bateje iyi nkongi y’umuriro, bakaba bari gushakishwa nk’uko Polisi y’u Rwanda yabitangaje mu itangazo yashyize ahagaragara.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yavuze ati: "Polisi y’u Rwanda yatangiye ibikorwa byo gushakisha abakekwaho iki gikorwa cya kinyamaswa kugirango batabwe muri yombi."

Polisi y’u Rwanda kandi mu itangazo yashyize ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mata 2017, yihanganishije imiryango yabuze ababo.

Ibi Polisi ibitangaje nyuma y’uko mu masaha ya mugitondo, hari abatwara abantu kuri moto muri aka gace ko hafi y’inyubako ya CHIC bari batangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko aba bana b’inzererezi batwitswe n’abanyerondo babasanze aho bari bari bagashaka kubarwanya hanyuma bakajya kugura lisansi bakabatwika. Abandi bana bo b’inzererezi, bagenzi b’aba batwitswe nabo niko babihamyaga.

Inzego zishinzwe umutekano aha zari ziri mu bikorwa by’iperereza kugira ngo bamenye abakoze ubu bugizi bwa nabi

Bimwe mu bisigazwa by’ibikarito aba bana baryamagaho byakuwe muri ruhurura byahiye

Abantu mu gitondo bari benshi ahabereye ubu bugizi bwa nabi

Iperereza aha ryari ririmo gukorwa n’inzego z’umutekano zitandukanye

Ubu bugizi bwa nabi bwabereye imbere y’inyubako ya CHIC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 8
Iradukunda Kuya 30-04-2017

Ariko muri uru Rwanda Harimwo Abagome koko. Nk’abo bana babajije iki? Bibaye ari DASSO yabikoze byaba ari agahomamunwa?

Mana Duhe Urukundo n’Ubwenge nyakuri no kudahubuka!!

John Kuya 30-04-2017

Ko numva ibyo polisi idutangariza bitandukanye n’ibitangazwa n’abatangabuhamya babibonye? Abatangabuhamya baravuga abanyerondo polisi ikavuga abazamu dukeneye kumenya ukuri keretse niba abo banyerondo bo barafashwe noneho abo bazamu bakaba ari abafatanyacyaha.Abo banyerondo barakenewe kuko uretse no kuba ubwabo bashinjwa umuntu yakwibaza aho bari bari ayo mahano akorwa kuva saa saba kugeza saa kumi n’igice. Polisi ibikurikirane neza nta makuru agomba kwirengagizwa kd ubwicanye nk ’ubwo bukorewe utwana nka turiya burababaje.

niyitegeka emmanuel Kuya 29-04-2017

bishoboka gute ko ahantu hari uburinzi nabara hafaho kunyubako
haba ubugizi bwana bi kubu hakabura nubatabariza niba kurikiranwd abarinda hafaho bahejyereye haboneke ababikoze
ningobwa buriwese kuba ijisho ryamujye nziwe twihanganishije imiryango yabobana nigihugu murirusajye,

felicien Kuya 29-04-2017

bazamenya agaciro kikiremwa muntu ryari?
gusa birababaje

ishimwe Kuya 29-04-2017

Muranyumviye polisi yacu? Ngo n’abazamu koko? Kandi abiboneye Aya mahano ngo ni Dasso.kwanga ikimwaro cyashinzwe umutekano ngo bemere ko ari amakosa babise abazamu ngo bajijishe Abanyarwanda. Turi cecekera suko tutabibona.

sage Kuya 28-04-2017

Aba bana imana yakire ubugingo bwabo,ni koko abagome ntibagira konje

gruec Kuya 28-04-2017

Abanyerondo, abazamu iyo bahawe akazi bahabwa n’amabwiriza ibyo bakoze ahubwo babitumwe nande? Ese yaba ari Ministre NYIRASAFARI Espéranse washakaga kwesa imihigo ngo bizitwe ko yagabanyije umubare w’abana b’inzererezi muri Kigali? Cyangwa Mr NYAMURINDA nawe murizo nyungu z’imihigo. Mwabigezeho rwose kubona hageze aho gutwika abana batagira kivurira. Uwabikoze n’icyo yabikoreye I don’t care ariko niba Niba koko Imana ibaho Amaraso yabo bana azamuhame. Ni agahinda mubabyeyi n’isoni ku gihugu. Mumbabarire niba hariwo nkomerekeje nanjye sijye.

Uwamaliya Kuya 28-04-2017

Hahaha,abasomye inkuru y’uko umuzamu urinda aho hafi yavuze ko ari abanyerondo twahise tuvugango aragatoye none koko na bagenzi be babigendeyemo.kuki mukingira ikibaba abanyamakosa ko ari ibisanzwe ko no mu nzego za leta habamo abateshuka ku ntego

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...