AMAKURU

UKWEZI

Polisi yataye muri yombi abashoferi 30 bageragezaga gutanga ruswa

Polisi yataye muri yombi abashoferi 30 bageragezaga gutanga ruswa
8-12-2017 saa 08:32' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1896 | Ibitekerezo

Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryatangaje ko ryakoze umukwabu wo kurwanya ruswa mu bashoferi, mu gihugu hose mu ijoro ryo kuwa gatatu rishyira kuwa kane tariki ya 7 Ukuboza hakaba harafashwe abarenga 30, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo za Polisi zitandukanye.

Mu gihe tukiri mu cyumweru cy’ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa bwatangiye ku itariki ya mbere bukazarangira ku itariki 9 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego za Leta bakomeje urugamba rwo gukumira no kurwanya ruswa, ariko ikigaragara ni uko hari bamwe mu baturage batarumva ko ruswa itemewe mu Rwanda ndetse ihanwa n’amategeko.

Ubwo 10 bafatiwe mu mujyi wa Kigali bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro berekwaga itangazamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 7 Ukuboza, umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda, yavuze ko Polisi y’u Rwanda ifite gahunda yo kurwanya ruswa kugirango icike mu gihugu.

Yasabye abatwara ibinyabiziga kuzuza ibisabwa kugirango bajye mu muhanda aho yavuze ati:”Turasaba abatwara ibinyabiziga ko mbere yo kujya mu muhanda baba bafite impushya zo gutwara ibinyabiziga, n’abakoresha imodoka zikora ubucuruzi turabasaba kuzuza ibyangombwa bisabwa ngo bakore ubucuruzi.”

Yakomeje asaba abashoferi kubahiriza amategeko no kwirinda ruswa kuko imunga ubukungu bw’igihugu, ikadindiza iterambere

Yavuze ati:”Abashoferi bubahe amategeko uko ari, niba byabayeho ko bagwa mu cyaha cyangwa mu ikosa ntibikwiye kubinjiza mu kindi cyaha cya ruswa, dore ko kiba kinaremereye kurusha cya kindi icyo kujya mu muhanda hari ibyo batujuje.”

CIP Kabanda yavuze ko isahmi rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryashyizeho ingamba zo kurwanya ruswa aho yavuze ati:”Buri munsi iyo abapolisi bagiye ku kazi, babanza kuganirizwa ububi bwa ruswa n’ingaruka zayo, akabwirwa ko akazi agiyemo atagomba kwakira ruswa, ufatiwe muri iyo ngeso akirukanwa kuko hari abirukanwa buri mwaka bafatiwe mu bikorwa bya ruswa.

Umwe mu bafatiwe muri uyu mukwabu witwa Mazimpaka Emmanuel ukomoka mu murenge wa Sake akarere ka Ngoma, yemeye ko yatanze ruswa anabisabira imbabazi.

Yavuze ati:” Nari ntwaye imodoka, ngeze i Kigali dusanga Polisi yakoze umukwabu, igihe umupolisi ambaza ibyangombwa, mbimuhaye nshyiramo n’amafaranga 2000 ahita amfata.”

Yakomeje avuga ati:”Icyaha nakoze ndakemera nkanagisabira imbabazi, nkanasaba abashoferi bagenzi banjye gucika kuri iyi ngeso yo gutanga ruswa.”
Aba ni bamwe mu bashoferi bafashwe bahita bajyanwa kuri Sitasiyo za Polisi zitandukanye/Photo:RNP


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
netlink
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...