konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

RDF yasobanuye ko abasirikare bayo bafatiwe muri Congo bambutse umupaka batabizi

RDF yasobanuye  ko abasirikare bayo bafatiwe muri Congo bambutse umupaka  batabizi
17-04-2018 saa 13:43' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 5262 | Ibitekerezo

Igisirikare cy’u Rwanda cyasohoye itangazo risobanura iby’abasirikare bayo babiri bambutse umupaka w’u Rwanda w’i Rubavu bagafatirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kikaba gisobanura ko bawambutse by’impanuka nabo bisangayo batabizi.

Muri iri tangazo igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kivuga ko ku Cyumweru tariki 15 Mata ahagana saa mbiri z’ijoro, aribwo umusirikare umwe w’umu Lieutenant n’umwe mu basirikare yari ayoboye, bisanze barenze umupaka w’u Rwanda na Congo ubwo bari mu bikorwa byo gucunga umutekano mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Ubwo bisangaga muri Congo mu buryo nabo batari bamenye, bahise bafatwa n’ingabo z’igisirikare cya Congo nazo zarimo zicunga umutekano ku mupaka w’ibihugu byombi.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Munyengango yasobanuye ko kwambuka umupaka ntibabimenye byatewe ahanini n’uko nta bimenyetso bigaragarira ijisho bigaragaza urubibi rugabanya ibihugu byombi.

Yagize ati “Iki kibazo cyatewe n’uko urubibi rutagaragara neza hagati y’u Rwanda na RDC. Ni ibintu bibabaje ariko bibaho, cyane ko natwe twasubije abasirikare ba FARDC inshuro nyinshi, babaga bambutse umupaka ku ruhande rwacu. Nk’urugero twasubije abasirikare 34 ba FARDC muri RDC hagati ya 2016 na 2018.”

Umuvugizi w’iIgisirikare cy’u Rwanda, Lt. Col Munyengango Innocent


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...