konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Rubavu: Umunyeshuri yarohamye mu kiyaga cya Kivu ahita apfa

Rubavu: Umunyeshuri yarohamye mu kiyaga cya Kivu ahita apfa
27-06-2016 saa 08:06' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 5279 | Ibitekerezo

Umwana w’imyaka 13 y’amavuko witwa Nkurunziza Kenny wari umunyeshuri mu kigo cy’amashuri yisumbuye cyo mu karere ka Rubavu, yarohamye mu kiyaga cya Kivu kuri iki Cyumweru tariki 26 Kamena 2016.

Mu kiganiro ikinyamakuru Ukwezi.com cyagiranye na CIP Kanamugire Theobard, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba, yemeje iby’aya makuru avuga ko Nkurunziza Kenny yarohamye arimo koga.

Nkurunziza Kenny, yaguye mu kiyaga cya Kivu ahita apfa

CIP Kanamugire akomeza avuga ko uyu mwana w’umuhungu yari ari kumwe na bagenzi be ku Kivu mu gace kazwi nka Tam Tam mu karere ka Rubavu, nyuma aza kurohama ahita ahasiga ubuzima, umurambo we uza kurohorwa.

Aha Nkurunziza Kenny (ubanza ibumoso) yari yarangije amashuri abanza hamwe na bagenzi be

Nkurunziza Kenny yari umunyeshuri mu kigo cy’amashuri yisumbuye cy’ubumenyi cya Gisenyi (Ecole des Sciences de Gisenyi) giherereye mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...