konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ruhango: Umunyeshuri yishwe n’umurambo we uratwikwa, ashyirwa na ’Super Glue’ ku munwa

Ruhango: Umunyeshuri yishwe n’umurambo we uratwikwa, ashyirwa na ’Super Glue’ ku munwa
23-05-2016 saa 15:50' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 19161 | Ibitekerezo 39

Mbabazi Francois Xavier, umuyobozi w’akarere ka Ruhango. Photo: Internet

Kuri iki Cyumweru tariki 22 Gicurasi 2016, umusore w’imyaka 20 yishwe n’abantu bataramenyekana kugeza ubu, umurambo we nawo ukaba waratwitswe cyane bigaragara ko yicanywe ubugome n’agashinyaguro. Ibi byabereye mu karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.

Nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, yavuze ko uyu musore w’imyaka 20 wishwe yitwa Byusa Yassin, akaba yigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu kigo cya G.S Indangaburezi cyo muri aka karere ka Ruhango.

Umurambo wa Byusa wabonetse mu ishyamba hafi y’ibiro by’akagari ka Munini mu murenge wa Ruhango wo muri aka karere, ukaba warabonywe bwa mbere n’abanyeshuri bari barimo gukina. Bawubonye ku mugoroba watwitswe cyane kuburyo byagoranye kumumenya, gusa kuba yari acyambaye urukweto rwe rumwe biri mu byafashije abanyeshuri biganaga nawe kumenya uwo ari we.

Andi makuru Ukwezi.com twabashije kumenya, ni uko uyu murambo uretse no gutwikwa, byagaragaye ko nyakwindera yari yanashyizwe umuti ufatisha ibintu uzwi nka "Super glue" ku munwa, bigaragara ko yicanywe ubugome bukabije.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, yabwiye Ukwezi.com ko Byusa yari yabyutse saa kumi z’urukerera rwo kuri iki Cyumweru akabwira mugenzi we bararanaga ko agiye muri siporo, ariko kuva ubwo agategereza ko agaruka agaheba.

Byusa Yassin yigaga mu mwaka wa gatandatu mu ishami ry’amashanyarazi, iwabo hakaba ari mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Umuryango wa nyakwigendera wamaze kumenyeshwa iby’urupfu rw’umwana wabo, bakaba bitegura kumuherekeza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 39
Emmanuel Kuya 13-06-2016

mananyagasani
biteyeisoninkumuntu
wakozeibyokoko
polic ipererezeibanjyekuwobararanye .kukoharimoakagambane
ntakuntuumuntuyakicwa
agatwikwahaburenumuntuwababona.
gusaurwandarwongereibihano murakoze.

olive kabebeund Kuya 27-05-2016

birakabije kdi biteye nagahinda gakabije gs nyagasani amwakire mubayo kdi amuhe iruhuko ridashira

bertin Kuya 27-05-2016

Ibi ntibyahakwiye mu Rwanda rwacu. Kuko mu Rwanda twabaye indashyikirwa

Mugisha Kuya 26-05-2016

Uhagarariye ingabo akomeje atangaza ko uyu mwana ariwe wiyahuye.

yvnn Kuya 25-05-2016

Byusa Imana iguhe iruhuko ridashira tuzahora tukwibuka forever and ever.

ndaruhutse Kuya 25-05-2016

Mana uyu mwana nubwo tutazi impamvu yabayeho ariko umwakire kd ntibigarukire aha kuko aka ni akagambane kabi biteye isoni nagahinda imitima ya kinyamaswa icike burundu kd umuryango we wihangane

kelvine Kuya 25-05-2016

ibyo ntibyumvikana byose biri mukigo yigagaho kuko ntamuntu waturuka hanze atamuzi ariko Mana yanjye gusa yapfuye ababaye cyane Mana umwakire mubawe

bertrand Kuya 25-05-2016

mbega ubugome bukabije!!????ibi nindenga kamere cyane Police idufashe tumenye abo bagome

uwitonze pierre Kuya 25-05-2016

Birenze ubwenge ntanubwo umuntu yabyiyumvisha kuko ikigaragara uwishe uyu muvandimwe yari yabipanze ndetse afite nibikoresho,bitabaye ari ikibazo cyumutekano wa gace kose byaba arakagambane yarafitiwe nabazi gahunda ze zose zaburi munsi,investigation zirakenewe abo bagome bagafatwa kuko ubu bugome burenze ubwenge bwabantu

fann Kuya 25-05-2016

mbega ubugome bwindenga kamere eeeeeee birarenze twari tuziko abagome babiretse none baracyaturimo ,umwanzi ntaba kure kko ,police ihere mukigo na dortoire nuwo bararanaga ,biragaragara ko bari bamurajeho umugambi kugirango azinduke babyita siport kandi bagirango bamubone nta muntu urabyuka Imana imwakire mubayo

Elyse Kuya 25-05-2016

Uyu mwana aruhukire mu mahoro ya Nyagasani.gusa nka mugenzi wanjye watanze igitekerezo hejuru ntago bishoboka ko uyu mwana yaba yariciwe ahandi hano bakanamutwika nyuma bakamuzana muri iryo shyamba?kuko ariya masaha cg gutwikira umuntu ku gasozi ntago bari kubura ubyumva cg ngo ababone muzaperereze .ikindi njye mbona leta yacu dukunda kandi ishoboye yashaka igihano (exception kubantu nkaba) kuko ibi byo biba birenze ubwenge bwa muntu kuburyo nushaka kubitekereza kubikora bimuvamo .murakoze exceptio

Elyse Kuya 25-05-2016

Mwiriwe ho?njye nabuze icyo mvuga kuko ibi ntago byari bikwiriye mu rwagasabo nk umunyarwanda ukora ibi aba afite izihe ndangagaciro koko?reka nibarize uwabikoze cg ababikoze kuko ndabona ari kazi katakozwe nu muntu umwe mwungutse iki?uretse guhemuka no kugucumura ku Mana gushinyagurura umuryango ndetse natwe twese abanyarwanda muri rusanga ntakindu .muri Bibiliya handitswe ko uwicisha inkota ariyo azazira ariko Imana mugira nuko mu Rwanda ibyo kwihorera no kuba wakatirwa urwo gupfa byavuyeho ariko njye numvaga aribyo mu kwiriye guhanishwa nkuko mwamugize namwe mukababara nkawe .

Innocente Kuya 25-05-2016

Isi iraragiye pee ibinibimenyesto biheruka Mana tabara ubwoko bwawe uburanire abaregana Imigani 31:8-9

xxxxxxc Kuya 24-05-2016

Ikigaragara nuko yishwe nabantu bari babigambiriye mutagiye kure muhere mukigo kuko nubundi umwana ntiyabaga hafi aho Wenda ngo ni amashyari yabaturanyi nibintu byateguwe nkuko nibindi babiteguye abagome gusa niba babona nabo bazabakatire urubakwiye pee nukwicwa urwagashinyaguro

diane Kuya 24-05-2016

urupfu ryuyu mwana ntiryumvikana pe gusa police yacu ikore iperereza neza kuko ndumva tugifite abagome!imana imwakire mubayo

zzzzzzzzzzz Kuya 24-05-2016

Umva u rwanda nigihugu cyamahoro numutekano sinumva ko tugifite abantu nkabo gusa iperereza rihere mukigo kubayobozi;abanyeshuli nabasecurite.urwo rupfu ntago rusobanutse
Gusa Imana imwakire mubayo

zzzzzzzzzzz Kuya 24-05-2016

Umva u rwanda nigihugu cyamahoro numutekano sinumva ko tugifite abantu nkabo gusa iperereza rihere mukigo kubayobozi;abanyeshuli nabasecurite.urwo rupfu ntago rusobanutse
Gusa Imana imwakire mubayo

jean Kuya 24-05-2016

Uwishe nawe agomba gupfa

Muhizi akram Kuya 24-05-2016

Allah amubabarire anamugirire impuhwe unagure imva ye

Tom Sabiti Kuya 24-05-2016

Birakabije rwose Police yacu ndayizera mwi perereza , izakore imperereza ryimbitse maze izo nkora maraso zizamenyekane zikanirwe uruzikwiye kandi na baturage bazafashe police mwi perereza

xxxxxxx Kuya 24-05-2016

Nukuri police ihere kuri uwo yabwiye ndetse n abamubonye bakina. Udasize umuzamu n abayobozi bikigo bigaragara ko bari bamwiteguye kuva kera ibaze Super glue. Cg bamwiciye Dortoir asinziriye bashyizeho Super Glue bajyana gutwikira mu ishyamba. Ahubwo abo ban bose babikoze ni mubo babana. Indanga bizwi kera ko arikigo kitagira uburere bwiza bakurikirane neza ko atanigiwe dortoir.

ruhango Kuya 24-05-2016

ruhango njyewe intera ubwoba pe ifite ibirara ibyigomeke barafungwa ejo bagasohoka mbese ni weakness yabayobozi mfiteyo family iyo ngiyeyo sinarenza saa 18h ntarataha, ibyo bintu abayobozi babikurikirane pe

AGNES NYIRANSENGIMANA. Kuya 24-05-2016

IKIGARAGARA ABAMWISHE BARI BAMWITEGUYE.IPEREREZA RIHERE KURI UWO YABWIYE KO AGIYE.NO KUBO BABANAGA.

Birihanze Jules Kuya 24-05-2016

zimaze abana binzirakarengane burwanda ubwo wasanga yishwe nintasi zirikwi shuri ryabo ngayo ngugo

Habarurema Joseph. Kuya 24-05-2016

Nigute umuntujya murisiporo arumwemukigo ntibibaho abafite abandibasohokanye cyangundimuntu barikumwe.Iperereza nirihere mukigo mubabanaganawe nibataribobamwishe yishwe nabohanze amakuruyukasohotse yavuyemukigomimbere.kuko sambushiyatezwe.,,kdi nibayaragimuri sport urumwe nuburangare bwubuyobozi bwikigo nabobahanwe kuko umwanya wasport urategurwa kubageshuribose hakabaho Time yogusohoka no kugaruka ntabwobikorwa mukajagari.urupfurwuwomwana intandaroyarwo nimukigo iperereza riheremukigondani ntamuntu ukora sport urumwe.ndihanganisha umuryangowe nyakwigendera Imana imuhe imuhe iruhukoridashira.gusa birababaje.

zoura Kuya 24-05-2016

Icyiremwa cyavuye kwa Allah cyizanasubirayo. Ndababaye pe ubu mu Rwanda haracyari inkozi zibibi bene akakegeni yassin Allah akorohereze ntacyindi nabona mvuga Imana izagaragaze uwabikoze abihanirwe

umuganga Kuya 24-05-2016

nukuri mu Ruhango hari ikibazogikomeye ubwicanyi nubugome bukabije ahubwo abayobozi baho bakurikirane pe kuki birakabije

JMV SINGAYIRIMANA Kuya 24-05-2016

Usibye ubugome bwabamwishe harimo nokubura ubumuntu siniyumvishako mugihenkiki tugezemo haruwagatekereje gukora ubugome nkubu ibihebibi twavuyemo niyumvishagako abanyarwanda babonye isomo ariko niba hakiri abagifite ubugomenkubu abo ntidushobora kubihanganira kuko niba umuntu yicwa akagera naho bamutwika ese ahoyatwikiwe ntabantu bahatuye wambwiruteko ntamuntu numwe waba warabonye abobagome gusa nihanganishije umuryango wanyakwigendera kandi IMANA imuhe irihuko rida shira murirusange nkaba nanahumuriza abanyeshuri binshutize yuko bidatinze bariya bagome bazaba bamaze kumenyekana kandi muhumure mubuzima bibaho umuntu amenya iminsi amazekwisi ariko ntawumenya iyo ashigaje so mukomere kdi mwihangane buriya IMANA izimpamvu buriya YASINNE arimwijuru

patrick bagali Kuya 24-05-2016

Imana imwakire mubayo kand umuryangowe ukomere bekwiheba

mussa niyo Kuya 23-05-2016

yasinn allah akwakire kandi abo bakwishe nabobazapfa ntibazatura nkimisozi kuko nimisozi izatumuka kubwubuhambare bwa allah ikiriy oturiho cyawe turagusabira kuma nako yazagushyira muri aljana iru ta izindi ijuru rya flidaus allahuma amiina

Aline Utuje Kuya 23-05-2016

Ibi nukuru birarenze birenze uko umuntu abyumva nubugome ndengakamere, ibi kdi nimeze nubundi nkibyo muri 1994 bakore iperereza ryinbitse kuko biteye ubwoba. Turihanganisha cyane umuryango wa nyakwigendera Imana ibahe kwihangana

nyabyenda leonidas Kuya 23-05-2016

yoooo
nihanganishije umuryango wa nyakwigendera umwami Yesu abakomeze kuko ntawabasha kwihanganisha ababyeyi buyumwana

indangaburezi nabo ndabakomeza kuko nabo ntiborohewe kubura umwana wareraga uba ufata nkuwawe wabyaye

-xxxx- Kuya 23-05-2016

imana imwakire mu bayo

ikoribyayo salvator Kuya 23-05-2016

Biteye agahinda cyane.sinziko ubugome mu Rwanda buzashira,ariko ndihanganisha uwo muryango wabuze uwabo ,imana ibafashe barebe
niba nahobihuriye ningengabitekerezo ya jenoside am real so sorry.

twahirwavalence Kuya 23-05-2016

Andika Igitekerezo cyawe hano ibinuburangare nubugome reta izahe impozamarira umuryago wuyu mwana ababyeyibe ababyumva bate hakorwe ipereza rihagije

jey Kuya 23-05-2016

mukomeze kwihangana biragoye kubyakira

eram Kuya 23-05-2016

abo bakizi banaba muzabahane bikomeye

Nziza Kuya 23-05-2016

Basi Bagire Ukwihangana Nubwo Bitoroshye,ibyisi Niko Bigenda.[??????].

Anonymous Kuya 23-05-2016

Internant ntacyo itazakora ,
Arko ababyeyi tugakomeza tukajyanayo abana.haba nkibi ngo nimpanuka

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...