konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Tariki ya 10 Mata 1994, umunsi hishwe abarwayi benshi mu bitaro bya Faisal na CHUK

Tariki ya 10 Mata 1994, umunsi hishwe abarwayi benshi mu bitaro bya Faisal na CHUK
10-04-2018 saa 10:10' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2152 | Ibitekerezo

Kuri iyi tariki ya 10 Mata 1994, wari umunsi wa Gatatu Jenoside yakorewe abatutsi itangiye, aho yari imaze gufata ubukana budasanzwe mu gihugu hose.Icyo gihe abatutsi batagira ingano barishwe, aho interahamwe ndetse n’abasirikare ba Habyarimana bishe abatutsi benshi bari barwariye mu bitaro bya Kigali CHUK na Faisal, ndetse n’abari bahungiye muri za Kiliziya baricwa bikomeye.

Umunsi nk’uyu mu 1994, abasirikare barindaga Perezida Habyarimana, barashe ibisasu bya rutura ku bitaro byitiriwe umwami Faysal, bica abarwayi 29, abandi bagera kuri 70 barakomereka bikomeye. Abarwayi bagera ku 100 biciwe mu bitaro bya Kigali (CHK) bishwe n’abasirikare ba leta.

Kuri uyu munsi Abatutsi barenga 7564 biciwe ku Kiliziya gatorika i Gahanga, muri komini Kanombe, abarenga 2522 bicirwa I Karembure, muri Gahanga.

Uyu munsi kandi Ibitero byabishe byabaga biyobowe n’uwungirije Burugumestri muri Komini Kanombe n’abapolisi ba Komini, hiyongeyeho uwari konseye wa Gahanga akaba yarahoze mu gisirikare, witwa Buregeya. Yafatanyije ndetse n’abandi bantu bavuye mu gisirikare aribo, Zirarushya, Kimonyo François, hiyongeraho abasirikare bari barinze ikiraro cya Kanzenze n’abari ku musozi wa Rebero barindaga RADAR bose bahurira i Gahanga.

Icyo gihe Abatutsi bari bahungiye ku Bitaro bya Kiziguro (ubu ni mu karere ka Gatsibo), barishwe. Abatutsi bari bahungiye ku ishuri ribanza rya Gikumba muri Bumbogo, barishwe.

Uyu munsi mu 1994, abatutsi bagera ku 10,000 biciwe ku kiliziya gatulika ya Ruhuha no mu nkengero zayo, muri komini Ngenda, muri Bugesera.

Kuri uyu munsi kandi, Abatutsi benshi bari bahungiye ku biro bya komini Gashora no mu kigo cya ISAR Karama (ubu ni mu murenge wa Ririrma), barishwe bose ntihagira n’umwe urokoka.

Kuva 10 kugeza 15 Mata 1994, abatutsi bajyanwaga kwicwa n’abasirikare muri Camp GP ku Kimihurura mu nzu bitaga CND.

Interahamwe zo muri komini Ngororero na Giciye ku Gisenyi, bishe abatutsi barenga 14 500 bari bahungiye ku Ngoro ya Muvoma (MRND Palace), icyo gihe harokoka abantu 2 gusa.

Umunsi nk’uyu nibwo Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, yafunze imiryango yayo maze Ambasaderi Rawson hamwe n’abandi banyamerika 250 barahungishwa.

Kuri iyi tariki abatutsi bari bahungiye ku Bigega bya Gatsata, barishwe. Imibiri ivangavanze n’inkomere, bagera ku 10,000 batoraguwe mu mihanda ya Kigali maze bajyanwa mu bitaro binyuranye.

Impuzamugambi zifatanyije n’Interahamwe bishe abatutsi bagera ku 10,000 bari bahungiye kuri komini Gashora, no ku kiyaga cya Rumira na Kidogo muri Bugesera.

Uyu munsi mu 1994, Abatutsi benshi b’ i Kangazi muri Nkanka (Cyangugu) baroshywe mu Kiyaga cya Kivu. Hishwe Abatutsi b’i Ntura muri Giheke (Cyangugu).Hishwe Abatutsi b’i Ntendezi. Abatutsi benshi I Musasa muri centre ya Ruli barishwe ndetse na Rwankuba hiciwe abatutsi batagira ingano.

Kuri uyu munsi nibwo Umutwe w’ingabo za FPR Inkotanyi wari uturutse Byumba, wageze muri CND uje gufasha ingabo zari zihari gukomeza kurokora abicwaga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...