konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umurambo w’umusore wakuwe mu Kivu aho bikekwa ko bamwishe bakamuroha

Umurambo w’umusore wakuwe mu Kivu aho bikekwa ko bamwishe bakamuroha
10-09-2016 saa 07:45' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 3568 | Ibitekerezo 1

Umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 22 y’amavuko wari umaze iminsi aburiwe irengero, wasanzwe mu kiyaga cya Kivu kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Nzeri 2016, aho bikekwa ko bamwishe bakaroha umurambo muri iki kiyaga.

Uyu musore witwaga Tuyisenge Potien, akomoka mu murenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango ariko yabaga mu karere ka Muhanga aho yakoraga akazi ko gutwara ikamyoneti itwara imizigo. Kuwa Mbere nibwo yaherukaga gutwara imizigo ayivana i Muhanga ayijyana i Kigali, kuwa Kabiri akaba yaragombaga gusubira i Kigali ariko ntawigeze amubona ahubwo imodoka asanzwe atwara umukoresha we yayisanze iparitse umushoferi arabura, na telefone ye igendanwa yumva ntiri ku murongo.

Ibi byose byemezwa na Nkurunziza Emmanuel wo mu muryango wa nyakwigendera, akaba ari nawe wamureze akanamufasha kubona uruhushya rwo gutwara imodoka kuko yari impfubyi adafite undi umwitaho. Nkurunziza Emmanuel yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko nyakwigendera yabanaga na murumuna we kandi bakaba nta kibazo bazi yari afite.

Avuga ko kuwa Gatatu ari bwo babwiwe n’uwo yakoreraga ko bamubuze, batangira gushakira kuri sitasiyo za Polisi ngo barebe ko yaba yatawe muri yombi. Mu masaha ya saa kumi z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, nibwo umurambo we bawusanze mu kiyaga cya Kivu mu gice cyo mu karere ka Karongi.

Nkurunziza avuga ko n’ubwo hagitegerejwe ibizava mu bizamini by’abaganga, bigaragara ko nyakwigendera atiyahuye mu Kivu ahubwo bagakeka ko hari abamwishe bakajya kuroha umurambo, kuko banasanze yarakomerekejwe mu mutwe.

Uyu murambo bawusanze wambaye imyenda yose n’inkweto, mu mufuka harimo amafaranga y’u Rwanda 20.000, hanyuma mu kanwa hahambirijwe igice cy’inzitiramibu, umuryango we ugakeka ko ari icyo bamupfukishije bagiye kumwica kugirango atabasha gutaka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
abimana sirvatoro Kuya 12-09-2016

uwo muporisi iyobamufunga. ahaaaaa.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...