konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

VIDEO: Nduwimana wari umusirikare, aho aryamye i Kanombe aratakambira Gen James Kabarebe

VIDEO: Nduwimana wari umusirikare, aho aryamye i Kanombe aratakambira Gen James Kabarebe
14-12-2017 saa 16:12' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8968 | Ibitekerezo 10

Nduwimana Cyriaque, ni umusore ukiri muto kuko afite imyaka 24 y’amavuko. Yahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda ariko aherutse gusezererwa mu gisirikare kubera ikibazo cy’uburwayi, dore ko yamugaye kubera ikibazo avuga ko yagize ari mu myitozo ya gisirikare. Ubu aho aryamye ntabasha kwiyegura, kwihagarika no kwituma byose abikorera aho aryamye, aba yambaye urubindo rwambikwa impinja (Pampers). Avuga ko hari ibyo adahabwa nk’uwamugariye mu kazi ka gisirikare, akanashimangira ko hari akarengane yagiriwe n’uwamuyoboraga mu butumwa bw’amahoro yagiyemo i Darfur, gusa agahangayikishwa n’uko yangiwe kwigerera ku bayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda yizeye ko bo bamwumva bakamurenganura, by’umwihariko asaba Gen James Kabarebe kumutabara akemerwa nk’uwahoze mu gisirikare wamugariyemo.

Nduwimana Cyriaque wavutse mu 1993, ubu aba i Kanombe ahitwa mu Kajagari. Aba mu nzu y’icyumba na salo abanamo n’umusore umwitaho, akamuhindukiza kuko yamugaye umugongo, yakwihagarika cyangwa yakwituma akamuhindurira urubindo (pampers), akamumesera akamukorera n’andi masuku yose. Nta kintu na kimwe Cyriaque abasha kwikorera, icyakoze iyo uyu umwitaho abonye undi umufasha, babasha kumwicaza mu kagare k’abafite ubumuga akabasha gutembera aho hanze mu ntera ngufi. Inzu Cyriaque abamo, avuga ko amaze umwaka n’amezi atandatu atayishyura, kuko ngo yabuze amafaranga ariko nyirayo akabura uko yamwirukana.

Nduwimana Cyriaque yaramugaye, ntabasha no kwiyegura aho aryamye

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, Ndumiwana Cyriaque yadutangarije ko yagiye mu gisirikare mu mwaka wa 2011, aho yumvaga nawe afite ishyaka ryo gukorera igihugu cye. Nyuma ubwo yari mu myitozo ya gisirikare, yaje kugira ikibazo cy’umugongo cyoroheje, aravurwa biroroha akomeza imyitozo ndetse aza kwinjira mu ngabo byeruye, muri batayo ya 14.

Mu nda no mu mugongo aba aziritse ikintu kimeze nk’umukandara kuko urutirigongo rwatangiritse rwose

Nduwimana akomeza avuga ko mu kwezi k’Ugushyingo 2014, we na bagenzi be bagiye mu butumwa bw’amahoro i Darfur muri Sudani, bakora akazi bisanzwe ariko we bigeze muri Gashyantare 2015, ikibazo cy’umugongo yari yaragiriye mu myitozo cyongera kumubyukana, birazamba atangira kwivurizayo ariko nyuma biza kuba ngombwa ko yoherezwa mu Rwanda kwivuza, gusa nabyo ngo hari ibihuha byamugezeho bivuga ko atagisubiye mu Rwanda kwivuza, aho ngo yumvaga bavuga ko yirwaza, ko ngo ashaka kugera mu Rwanda agahita atoroka akajya muri Amerika n’ibindi.

Nduwimana Cyriaque ati: "Uwari umuyobozi wanjye, Lt Col Bizimungu Venant niwe wambwiraga ngo ntabwo ndwaye, ngo urirwaza, ngo urashaka kujya muri Amerika, ngo ndi ikihebe, ngo ndi umutinganyi, kandi ibyo byose ni ukumbeshyera, kugeza ubwo anavuga ko ndi umwana w’Interahamwe... Ubwo kugeza ubwo twaje kuza mu Rwanda, tugeze ku kibuga cy’indege i Kanombe, nari naje mu ndege ndyamye ngaramye, bahankura bangeza mu bitaro i Kanombe, nibwo batangiye kumvura bapimye basanga disques z’umugongo zarangiritse, zaracitse bagomba gushaka uko bazisimbuza"

REBA VIDEO YOSE Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE HANO:

Nduwimana Cyriaque avuga ko uburwayi bwe bumaze kugaragara, uwari umuyobozi we, Lt Col Bizimungu Venant akabona ko yanze ko aza kuvurirwa mu Rwanda kandi yari arwaye bikomeye, ngo byatumye akora ibishoboka byose amukura mu gisirikare. Icyakoze mu kiganiro kigufi ikinyamakuru Ukwezi.com cyagiranye na Lt Col Bizimungu Venant wari umuyobozi we, avuga ko raporo ze zihari kandi zisobanutse, uwazishyaka yazibona mu buyobozi bw’ingabo. N’ubwo nta byinshi yashatse kubisobanuraho, agaragaza ko nta nyungu yakura mu kwanga ko umusirikare yari ayoboye yakwivuza.

Ndumiwana Cyriaque asobanura ko yasezerewe mu gisirikare kubera impamvu z’uburwayi ndetse yeretse umunyamakuru icyemezo cyashyizweho umukono na Minisitiri w’Ingabo, General James Kabarebe, gishimangira ko uburwayi ari bwo bwatumye asezererwa. Avuga ko impapuro zo kwa muganga (tunafitiye kopi) zigaragaza ko yamugaye, zagakwiye gushingirwaho agashyirwa muri Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero, ariko akajyamo nk’uwamugariye mu kazi bityo akagenerwa ibyo abandi bahuje ikibazo nawe bagenerwa.

Avuga ko kuba atagira aho aba, ntabone ubuvuzi bukwiye ndetse akaba anabayeho nabi yumva bidakwiye nk’umuntu wamugaye ari mu kazi ko gukorera igihugu, akavuga ko yagiye agerageza kujya kuri Minisiteri y’Ingabo ngo yisabire Umugaba mukuru cyangwa Minisitiri w’Ingabo kuba bamurenganura, ariko ngo uko yajyagayo bangaga ko abonana n’abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda, nyamara we ngo abafitiye icyizere akaba anazi neza ko igisirikare cy’u Rwanda kiyobowe neza kuburyo nta kabuza aba bayobozi iyo bamenya ikibazo cye bari kumurenganura.

Icyemezo afite kigaragaza ko yasezerewe mu gisirikare kubera impamvu z’uburwayi

Avuga ko yagiye muri Komisiyo y’igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero, bakamutuma icyiciro cy’ubumuga afite kugirango nawe bamushyira mu cyiciro cy’abamugaye bari mu gisirikare bityo afashwe nk’abandi, kandi ngo nta handi yakura icyo cyiciro hatari mu biro bya Minisitiri w’Ingabo, gusa ngo yangiwe kubonana nawe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 10
TONTON ERIC Kuya 15-12-2017

AFANDE GERAGEZA GUKORA NKA SENIOR OFFICER USABE IMBABAZI PTE BIRASHOBOKA KUKO AMAKURU UVUGA UMUFITEHO NTABWO ARI IO WAYAGUHAYE NTANUBWO ARI PC CG IS BAYAGUHAYE AHUBWO WOWE INTAMBARA WARURIMO SIYAWE WENYINE KANDI NTANTAMBARA IRWANWA GUTYO KUKO NA PTE YARI EFECTIF YAWE KANDI UBURWAYI NTAMUPAKA BUGIRA N’UBWO YABA KURUTU KANDI NAWE N’UBWO PROMOTION YAMUGERAHO NAWE IYO GEN YAMUBERA.

Munyembabazi Diogene Kuya 15-12-2017

uyu niba iyi nkuru nta binyoma biyirimo uyu yarebwa neza kuko ni ingabo y,igihugu kandi amafaranga aba ahari.ariko abanyamakuru batanga izi nkuru bagomba kujya bisuzuma bakandika ibintu bafitiye gihamya.nko muri iyi nkuru hari aho bavuze ngo bamwise umwana w,Interahamwe,ese uwanditse iyi nkuru abifitiye gihamya?yageze bwite aho byabereye?ese abitubwiye ngo bitwungure iki?kenshi ngenda mbona abanyamakuru bahubuka nkuku wagira ngo hari icyo bagambiriye,tutitonze ngo tunabakebure wazasanga bahindutse abuzukuru ba RTLM

jango Kuya 14-12-2017

Rwose niba ntamakose yakoze mukazike, bamuhe ubufashabwe kuko yakoreye igihugu cyamubyaye. Buriya umubiri ntwabwo usezerana,bamuhe ubufasha akwiriye bwose.

jango Kuya 14-12-2017

Rwose niba ntamakose yakoze mukazike, bamuhe ubufashabwe kuko yakoreye igihugu cyamubyaye. Buriya umubiri ntwabwo usezerana,bamuhe ubufasha akwiriye bwose.

Jean de Dieu Kuya 14-12-2017

Yooooo Mbega umwana ubabaje, Gusa ikibazo nuko inzego bireba zitabimenye. Umuntu wabaye ingabo y’igihugu. N’abandi bafite ubumuga bitabwaho.

Jean de Dieu Kuya 14-12-2017

Yooooo Mbega umwana ubabaje, Gusa ikibazo nuko inzego bireba zitabimenye. Umuntu wabaye ingabo y’igihugu. N’abandi bafite ubumuga bitabwaho.

Ehud Kuya 14-12-2017

Ntanyungu Lt Col Bizimungu yagira abuza umusirikare kwivuza ariko niba raporo ze zisobanutse hakorwa igikwiye.

isaac Kuya 14-12-2017

Uyumusore arababaje; twizeye ko Ingabo z’igihugu cyatubyaye zizamurenganura agafashwa kubaho neza. Our General James kabsa agira impuhwe nibimugeraho azahita agikemura, ikibazo nugutinda nukumugeraho.

mukarugira emerance Kuya 14-12-2017

ayiwe, ariko ntikujye muhemuka, uwo mwana yari mungabo z`igihugu, amugariye kukazi, none arifuza ko yabonana na Minister KABAREBE ko ari umubyeyi mukamwangira?Mwamuretse akamuha icyemezo cyimuhesha kuba RDRC haricyo yamumarira nkuko ikimarira abamugariye kukazi bose ko aricyo bamutumye, mwagiye mugira impuhwe ko namwe mwikoreye umubiri.

dada Kuya 14-12-2017

Ihangane wamwanawe!uwimana izakoraho azakuvugira nahubundi ntago byoroshye Ko umwana wumuntu yakwibuka.utababaye ntamenyako harubabaye.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • munyemana Muli 2 Petero 3:13,Bible yigisha ko dutegereje "Ijuru rishya n’Isi Nshya".Abantu benshi beza,"bazasigara" kandi bature mu isi ya Paradizo iteka ryose.Naho ababi bose bazakurwa mu isi,bapfe burundu.Bisome muli Imigani 2:21,22 na Zaburi 37:29.Abandi beza bazajya mu Ijuru,nibo bazategeka Isi izaba Paradizo.Bisome muli Daniel 7:27 na Ibyahishuwe 5:10.Gehinomu,ni Igiheburayo "Ge Hinnom",bisobanura "Ikibaya cya Hinnom",cyabaga hafi n’i Yeruzalemu.Bahoraga batwikiramo imyanda n’intumbi z’abantu,bakaba ivu.YESU yavuze ko abanyabyaha bazajya muli Gehinomu,ashaka kuvuga ko "bazapfa burundu ntibongere kubaho".Byari ikigereranyo cy’icyo kibaya.Muli Abaroma 6:23,Bible ivuga ko igihano cy’icyaha ari "URUPFU" rwa burundu,nta kongera kubaho.Ntabwo ari Umuriro utazima.Bigenda gute iyo dupfuye?Ese tujya mu Ijuru?Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa†.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza†.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka†,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

    ">Wakoze kutubwira Ijambo ry’Imana.Ariko reka nkosore bimwe mu byo wanditse.Ndasaba abasomyi (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...