AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Abagororwa 3 bagerageje gutoroka Gereza ya Mageragere baraswa barapfa

Abagororwa 3 bagerageje gutoroka Gereza ya Mageragere baraswa barapfa
13-09-2019 saa 18:27' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2899 | Ibitekerezo 1

Urwego rw’ Igihugu rushinzwe imfungwa n’ abagororwa rwemeje amakuru avuga ko hari abagororwa batatu barashwe bagapfa ubwo bagerageragezaga gucika gereza ya Mageragere.

Byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 13 Nzeri 2019, ahagana saa cyenda z’ amanywa.

Umuvugizi wa RCS SSP Sengabo Helaly yavuze ko abarashwe ari Nzeyimana Djibril (wari ufunzwe iminsi 30 y’agateganyo wakekwagaho ubujura), Wagura Sam ( wari ufunzwe kubera gukoresha ibiyobyabwenge) na Joseph Kabuye washinjwaga kurigisa umutungo.

SSP Sengabo avuga ko abashinzwe kurinda gereza babanje kurasa hejuru babakanga baranga ahubwo biruka bagana mu misozi ikikije iyi gereza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
DUSHIMIMANA Jean de Dieu Kuya 15-09-2019

Inkuru zanyu rwose zikoranye ubusesenguzi.
Icyo ngarukaho ni ukwibuka ko hari amategeko y’imyandikire yavuguruwe 2014 bityo rero mwibuke kuyakoresha kuko muri umusemburo w’impinduka

Urugerero : Cy i,e>ki,ke
Njy i,e>>ngi, nge
jy i,e>>gi ,ge ....
Murakoze contact me on 0782030615
For more info :download it

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...