AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abantu 8 baguye muri Nyabarongo babiri bahita baburirwa irengero

Abantu 8 baguye muri Nyabarongo babiri bahita baburirwa irengero
10-04-2018 saa 09:08' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 8730 | Ibitekerezo

Abaturage n’abayobozi b’uturere twa Gakenke na Kamonyi bamaze iminsi bashakisha abaturage babiri baguye mu mugezi wa Nyabarongo mu ijiro ryo ku Cyumweru tariki 8 Mata 2018. Aho kugeza n’iyi saha mu bantu 8 bari baguye muri uyu mugezi babiri muribo bataraboneka

Aba baturage bivugwa ko baguye muri Nyabarongo mu ijoro ryo ku Cyumweru aho bambukaga muri uyu mugezi bari mu bwato bw’ibiti bava muri Kamonyi bataha iwabo mu Murenge wa Ruli akarere ka Gakenke.

Ababuriwe irengero ni Jean Marie Vianney Niyirora w’imyaka 36 ndetse na Aloys Ngiramahirwe w’imyaka 25 y’amavuko bombi bakaba bari batuye mu murenge wa Ruli

Ubwo bambukaga muri uyu mugezi bari mu bwato ngo umuraba warabakubise abantu batandatu bagerageza koga bavamo naho abandi babiri barabura kugeza ubu bakaba bagishakishwa bikaba binakekwako bapfuye dore ko muri iki gihe cy’imvura Nyabarongo yuzuye cyane amazi ari menshi ndetse n’imyanda irimo ibiti n’amabuye biba byaramanuwe n’isuri bikuzura muri uyu mugezi

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Hamdun Twizeyimana yabwiye The New Times dukesha iyi nkuru ko kugeza ubu aba bantu bagishakishwa aho bataramenya niba bakiri bazima cyangwa baramaze kwitaba Imana.

CIP Hamdun yakomeje avuga ko kuva mu gitondo cyo kuwa Mbere abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekanao batangiye gushakisha aba bantu ariko bakaba bataraboneka, ari naho yahereye asaba abaturiye uyu mugezi wa Nyabarongo kwitwararika by’umwihariko muri ibi bihe by’imvura bakajya bakoresha ubwato bugezweho mu rwego rwo kwirinda impanuka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA