konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Huye: Abanyeshuri bagwiriwe n’ikamyo bagapfa bayibakuye hejuru

Huye: Abanyeshuri bagwiriwe n’ikamyo bagapfa bayibakuye hejuru
15-02-2019 saa 08:47' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8688 | Ibitekerezo 3

Abanyeshuri babiri bagwiriwe n’ ikamyo yo muri Tanzania nibo bonyine yahitanye. Shoferi nakira azakurikiranwa n’ amategeko. Ikamyo zo mu muhanga zikoresha imihanda yo mu Rwanda nazo zizashyirwamo utugabanyamuvuduko.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kane tariki 14 Gashyantare 2019 mu ma saa kumi n’ imwe z’ umugoroba, mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye, mu muhanda Kigali – Huye.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi yabwiye UKWEZI ko kontineri yari yaguye hejuru y’ aba bana babiri bari bavuye ku ishuri yabakuweho, imirambo yabo ikajyanwa ku bitaro bya CHUB.

Umwe yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, mu gihe undi yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza. Umwana wa gatatu wagonzwe n’iyo kamyo, we yamukomerekeje bikomeye, ajyanwa kwa muganga.

Nubwo abageze aho iyi mpanuka yabereye bakekaga ko iyo kontineri ishobora kuba yagwiriye n’ abandi barenze kuri abo banyeshuri babiri, SSP Ndushabandi yavuze ko nta bandi yagwiriye.

Impanuka yatewe n’ umuvuduko mwinshi

Iyi mpanuka yabereye mu ikoni riri mu kagari ka Gasaka, polisi ivuga ko yatewe n’ umuvuduko mwinshi.

SSP Ndushabandi ati “Imodoka yananiwe gukata ikorosi kubera umuvuduko iragwa, igwira abana bari ku muhanda bagenda, ni zimwe mu modoka zakabaye zishyirwamo utukabanyamuvuduko. Ni ikamyo yo muri Tanzania nta kagabanya muvuduko karimo ni kimwe mu bituma zikigaragaraho umuvuduko ukabije. Nizo zigiteza impanuka ugereranije n’ ikamyo zo mu Rwanda.”

Leta y’ u Rwanda iri gukora ubuvugizi ku buryo nazo zazajya zishyirwamo utugabanyamuvuduko zigeze ku butaka bw’ u Rwanda, zabuvaho zigakurikiza amategeko y’ ibihugu byazo.

Umushoferi wari utwaye iyi kamyo ari kwitabwaho n’ abaganga kuko yakomeretse byoroheje ngo nakira azakurikiranwa n’ amategeko nk’ uko bisanzwe bigenda ku mushoferi yagonze abantu bagakomereka cyangwa bakitaba Imana. Mu bihano biteganywa n’ itegeko harimo no gufungwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
lg Kuya 15-02-2019

Niza hano iwacu hali izigaragara ko zitazifite cyangwa zidakora imodoka zitwa, Fuso zikwiye gukurikiranwa ikibazo cyazo, kikamenyekana niba koko zikora! !keretse niba zo zifite igipimo, cyi 100 km /h, mugihe izindi ali 60km/h

gatare Kuya 15-02-2019

A very sad story.Birababahe cyane.Bali bakiri abana.Twihanganishije cyane ababyeyi babo.
Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana†.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,kora kugirango ubeho,ubifatanye no gushaka Imana kugirango izakuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka ku munsi wa nyuma.

melaniecase Kuya 15-02-2019

Hello everyone out there, I’m here to give my testimony about a herbalist doctor who helped me. I was infected with HERPES SIMPLEX VIRUS in 2011, I went to many hospitals to heal myself but there was no solution, so I was thinking how I can get a solution so that my body can be well. One day I was in the river thinking about where I can go to get a solution. so a lady walked towards me telling me why I’m so sad and I open everything by telling her my problem, she told me she could help me, she introduced me to a doctor who uses herbal medicines to cure the SIMPLEX HERPES VIRUS and gave me your email, so I sent you an email. He told me everything I had to do and also gave me instructions to take, which I followed correctly. Before I knew what was happening after two weeks, the SIMPLEX HERPES VIRUS that was in my body disappeared. therefore, if you also have a broken heart and need help, you can also send an email to oliha.miraclemedicine@gmail.comor whatsapp him number: 2349038382931 or Facebook page https://www.facebook.com/drolihamiraclemedicine/
Contact him today and he will have a testimony ... Good luck!

Dr. OLIHA also cures:
1. HIV / AIDS
2. HERPES 1/2
3. CANCER
4. ALS (Lou Gehrig’s disease)
5. Hepatitis B
6. chronic pancreatic
7. emphysema
8. COPD (chronic obstructive pulmonary disease)

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...