AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abarwanyi bikekwa ko ari FDLR bateye u Rwanda barindwi bararaswa barapfa

Abarwanyi bikekwa ko ari FDLR bateye u Rwanda barindwi bararaswa barapfa
10-12-2018 saa 09:46' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 9961 | Ibitekerezo

Mu masaha ya saa sita z’ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ukuboza 2018, abarwanyi bataramenyekana ariko bikekwa ko ari abo mu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa FDLR, bateye u Rwanda ku ruhande rw’akarere ka Rubavu, muri aba barwanyi abantu bagera kuri barindwi bakaba bishwe nk’uko ubuyobozi bw’u Rwanda bubitangaza.

HABYARIMANA Gilbert, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, yahamirije Ukwezi.com iby’aya makuru, ashimangira ko abo barwanyi n’ubwo kugeza ubu bitaremezwa ijana ku ijana, bikekwa ko ari abo mu mutwe wa FDLR bashakaga kwinjira mu Rwanda ariko bagasanga ingabo z’u Rwanda ziteguye bakarwana bigatuma abantu barindwi bo ku ruhande rw’abo barwanyi bahasiga ubuzima.

Uyu muyobozi w’akarere avuga ko ku ruhande rw’u Rwanda nta muntu warashwe ngo apfe haba mu basirikare n’abasivili, gusa akavuga ko hari umuturage isasu ryafashe agakomereka ubu akaba arimo gukurikiranwa n’abaganga.

Gusa ibijyanye n’imibare y’abaguye muri iyi mirwano yo ntivugwaho rumwe, dore ko ikinyamakuru Ukwezi cyagerageje no kuvugana n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, akadutangariza ko abarwanyi baguye muri iyi mirwano ari bane naho ku ruhande rw’u Rwanda ho hakaba nta kibazo cyabayeho.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA