AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Abasirikare 3 b’u Rwanda batawe muri yombi bakekwaho urugomo no gusambanya abagore

Abasirikare 3 b’u Rwanda batawe muri yombi bakekwaho urugomo no gusambanya abagore
2-04-2020 saa 18:19' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8827 | Ibitekerezo 1

Igisirikare cy’ u Rwanda cyatangaje ko cyataye muri yombi abasirikare batatu kivuga ko bakurikiranyweho ibyaha bikomeye ndetse ko gikomeje iperereza kugira ngo nigisanga ari ngombwa aba basirikare bazaburanishirizwe mu ruhame abaturage bahumurizwe.

Ni nyuma y’uko abaturage ba Kangondo ahazwi nka Bannyahe/ Nyarutarama mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali batangaje ko hashize ibyumweru bibi haza abasirikare bambaye imyenda y’akazi, bakabakubita.

Hari n’ umugore wavuze ko umuntu wambaye imyenda ya gisirikare itariho amazina yamusanze iwe amukubita umugeri wa butini ku murundi aramanuka yicara hasi amujya mu maguru aramusambanya.

Abaturage bavuga ko iyo basesenguye basanga aba basirikare bakora ibinyuranyije n’amahame y’igirikare cy’u Rwanda kuko ngo mu busanzwe igisirikare cy’u Rwanda kitajya mu bikorwa byo gukubita abaturage no gusambanya abagore ku ngufu.

Umuvugizi w’ Igirikare cy’u Rwanda Lt Col Innocent Munyengano aganira na Ijwi ry’ Amerika yavuze ko aya makuru bayamenye bayakoraho iperereza ndetse ngo hari abasirikare 3 batawe muri yombi.

Yagize ati “Yego, ayo makuru RDF yayamenyeshejwe ejo, natwe rero twihutira kuyakurikirana, haravugwamo koko abasirikare ba RDF batatu kuva ejo ndetse bakaba bari mu bushinjacyaha bwa gisirikare”.

Lt Col Munyengago avuga ko iperereza nirigaragaza ko ibi byaba babikoze bazaburanishirizwa mu ruhame ahakorewe icyaha kugira ngo bahanwe bikwiye kandi abakorewe ibyaha bahumurizwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Shyaka Pau Kuya 3-04-2020

Arko Mana ubuse isi yose , covid 19 Niko yayizaniwe nabanyamahanga
Ikibazo ntabwo ari covid 19
Ahubwo byabaye urwitwazo.

Ahubwo byabaye amahirwe naho ubundi ubu bakabaye bari mumazi abira nibiyizire iwabo w’umuntu harutabyinshi.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...