AMAKURU

UKWEZI
pax

Abari batorotse aho bavurirwaga COVID-19 i Ngoma bamaze gufatwa

Abari batorotse aho bavurirwaga COVID-19 i Ngoma bamaze gufatwa
9-07-2020 saa 15:30' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2735 | Ibitekerezo 1

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma yafashe abafungwa bane bari bafunzwe by’agateganyo bakaza gutorokera aho bavurirwaga COVID-19. Batorotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu bafatwa bukeye kuwa Kane tariki ya 09 Nyakanga. Batorotse ubwo barimo kuvurwa Koronavirusi mu ishuri ryisumbuye rya ASPEK riri mu murenge wa Kibungo

GORILLA GAMES

Abatorotse ni bamwe mu bafungwa baherutse gutahurwaho Covid19 bari bafungiye muri Kasho ya Polisi i Musamvu, nyuma bagashyirwa mu kigo kimwe bagatangira kuvurwa (Treatment centre yashyizwe mu kigo cya ASPEK).

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko aba bafungwa bari batorotse ari bane. Batatu bari bakurikiranweho icyaha cy’ubujura naho uwitwa Mubyarirehe yari ukurikiranweho icyaha cyo kuvuga amagambo y’iterabwoba.

Yagize ati “Hari ku mugoroba wa tariki ya 08 Nyakanga bamena amadirishya yo mu kigo bavurirwagamo baracika. Nyuma ku makuru yatanzwe n’abaturage Polisi iza kubafata bose.”

CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko uwitwa Mubyarirehe w’imyaka 52 bakunze kwita Nyamayarwo yafatiwe iwe mu rugo mu murenge wa Mugesera, Nsabimana Olivier w’imyaka 30 yafatiwe mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, Banguwiha Jean Paul yafatiwe iwe mu murenge wa Zaza naho Ndagijimana Dominque we yafatiwe mu murenge wa Mugesera aho yari acumbikiwe n’inshuti ye. Abagize imiryango y’aho bari bari bose bajyanywe mu kato kugira ngo bakurikiranwe harebwe ko batanduye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yashimiye abaturage bababonye bakihutira gutanga amakuru bagafatwa.

Yagize ati “Bamaze gucika inzego z’umutekano habayeho gukorana n’izindi nzego z’ubuyobozi bagaragaza imyirondoro yabo n’aho bakomokaga. Kuri uyu wa Kane nibwo abaturage bo mu mirenge ya Kigabiro, Mugesera na Zaza baje kubona abo bantu bihutira guhamagara Polisi barafatwa.”

Kuri ubu inzego z’umutekano ku bufatanye n’inzego z’ubuzima barimo gushakisha abo baba baragiye bahura nabo kugira ngo basuzumwe.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yasabye abaturage gukomeza ubufatanye mu guhanahana amakuru mu bijyane no kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Mu kiganiro na UKWEZI, ubwo babiri bari bakimara gufatwa, Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yavuze ko aba babiri bafashwe kandi n’abandi baraza gufatwa binyuze mu bufatanye bw’inzego z’ibanze, izishinzwe umutekano ndetse n’abaturage.

Yagize ati “Babiri bafatiwe I Mugesera. N’abandi nabo bamenye ko turabafata aho bari hose.”

Ku wa 29 Kamena 2020 habonetse abarwayi 101 bafite covid-19, muri abo hari harimo mu itsinda ry’abafungwa bo mu karere ka Ngoma:72 bahuye n’abanduriye i Rusumo.

Aba bafungwa bahise bajyanwa kwitabwaho muri iki kigo cya ASPEK, ari naho aba bane batorokeye nk’uko byatangajwe na Polisi y’igihugu.

Mu Rwanda kuva muri Werurwe tariki ya 14 kugeza ubu muri Nyakanga tariki 9, abantu 1,194 bamaze kurwara Coronavirus, muri bo 610 baravuwe barakira, 581 baracyayirwaye ; mu gihe abantu batatu ari bo bamaze guhitanwa na yo.
Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yavuze ko aba babiri bafashwe kandi n’abandi baraza gufatwa


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Gikuba Kuya 9-07-2020

Aba bashakaga kwanduza imbaga nyamwinshi bavurwe nibakira bahanwe kuko barahemutse bikabije ibaze aho basize bayikongeje

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...