AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Burera: Umwarimu yishe umugore we ariyahura, harakekwa amadeni

Burera: Umwarimu yishe umugore we ariyahura, harakekwa amadeni
2-10-2019 saa 07:05' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4336 | Ibitekerezo 2

Umwarimu witwa Hatangimana Ndori Jean Bosco wigishaga mu rwunge rw’amashuri rwa Cyapa arakekwaho kwica umugore we Uzamukunda Consolée amunize nawe akimanika mu mugozi.

Byabereye mu murenge wa Rwerere mu Karere ka Burera. Ni mu gihe nta byumweru bibiri birashira muri aka karere umukozi wo mu rugo yishe abana batatu ba shebuja nawe akiyahura.

Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Rwerere buvuga ko Hatangimana n’ umugore we Uzamukunda bari basanzwe bafite amakimbirane ashingiye ku kuba uyu mwarimu yafataga amadeni menshi ntabyumvinaneho n’ umugore we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ uyu murenge Aloys Nsengimana yatangaje ko Hatangimana na Uzamukunda bari bamaze kugirwa inama inshuro ebyiri n’ ubuyobozi bw’ umurenge bakagaragaza ko biyunze ariko byarangiye inama bagiriwe bazitesheje agaciro.

Ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze mu karere ka Burera burasaba abaturage kwirinda amakimbirane.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
kirezi ANNY Kuya 4-10-2019

mwarimutse and j just a little brand of the most of the season 4th to 2nd to the season 4th and j rw ubuzima twanyuze mu utubahirije amasezerano biba and j 1st to the

hagenimana Kuya 2-10-2019

Nibyop kurinda umutekano arawuhungabanya nibyo rekabamuras.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...