AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

COVID-19: Amayeri yo gutahura abava mu rugo nta mpamvu yakajijwe hanatangazwa ibihano bibateganyirijwe

COVID-19: Amayeri yo gutahura abava mu rugo nta mpamvu yakajijwe hanatangazwa ibihano bibateganyirijwe
3-04-2020 saa 08:40' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8381 | Ibitekerezo 3

Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya covid-19 umuntu wese uzajya ava mu rugo adafite impamvu yumvikana azajya afatwa nk’ushaka kwandura no kwanduza abandi ahabwe ibihano birimo gufungwa no gucibwa amande.

Bitewe n’icyorezo cya coronavirus yahawe izina rya covid-19 cyugarije isi, kikaba cyaramaze no kugera mu Rwanda, Leta y’u Rwanda yashyizeho iminsi 15 yo kuguma mu rugo ku badafite gahunda zihutirwa, iyo minsi kuri ubu yamaze kongerwaho indi minsi 15 bivuze ko yose hamwe ari 30.

Abantu bemerewe kuva mu rugo barimo abagiye guhaha ibiribwa n’ibikoresho by’isuku, gucuruza ibiribwa n’ibikoresho by’isuku, abahinzi n’aborozi, abaganga, abashinzwe umutekano n’abanyamakuru.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda CP John Bosco Kabera yabwiye RBA ko hari abantu basigaye babeshya polisi aho bagiye, avuga ko aba bantu polisi igiye kujya ibaherekeza yasanga babeshye bagahita bahabwa ibihano birimo gufungwa no gucibwa amande.

Yakomeje agira ati “Abazafatwa bagenza ibinyabiziga tugiye kubafasha kuguma mu rugo. Polisi izajya ibacyura mu rugo inafatire ikinyabiziga cyabo mpaka iki cyemezo kirangiye”.

CP Kabera yavuze ko ushaka gukora siporo ayikorera mu rugo, ushaka kunanura amaguru abikorera mu rugo, n’ushaka kuganira akaganirira mu rugo n’abo bari kumwe cyangwa agakoresha telefone.

Minisitiri w’ ubuzima Dr Daniel Ngamije yavuze ko abahamagara umurongo utishyurwa 114 washyiriweho gufasha abikekaho coronavirus, bavugiraho ibintu bitari ibyo yagenewe bagiye kujya bakurikiranwa babihanirwe. Ibi byanashimangiwe na CP Kabera.

CP Kabera yavuze ko abahinzi n’aborozi bemerewe gukomeza imirimo yabo bubahiriza intera ya metero hagati y’umuntu n’undi, gukaraba intoki kenshi no kwihutira kujya mu rugo bakirangiza imirimo.

Imodoka zitwara imizigo ntabwo zemerewe gutwara abantu barenze babiri. Umushoferi n’umufasha.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kuboneka abantu 84 bafite coronavirus. Ku isi amaze kwandura coronavirus barenga miliyoni, abakize barenga ibihumbi 213, abo imaze guhitana bamaze kurenga ibihumbi 53.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Twagirimana Kuya 3-04-2020

Nyamuneka abanyarwanda nitwumveko leta yacu atari ugukagatiza abanyarwanda ahubwo nimungu zacu twese. Iki cyorezo ntikireba Prezida Minister cg undi wese urimunzego zifata ibyemezo twese hamwe duhagarukire kukirwanya kd tuzagitsinda.

Twagirimana Kuya 3-04-2020

Nyamuneka abanyarwanda nitwumveko leta yacu atari ugukagatiza abanyarwanda ahubwo nimungu zacu twese. Iki cyorezo ntikireba Prezida Minister cg undi wese urimunzego zifata ibyemezo twese hamwe duhagarukire kukirwanya kd tuzagitsinda.

RUTO Kuya 3-04-2020

ABAKOZI BA WASC na REG nabo bigumire mu rugo ndavuga TECHNICIANS.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...