AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Gakenke: Imbwa z’ ibihomora zariye ihene ebyiri imwe irapfa

Gakenke: Imbwa z’ ibihomora zariye ihene ebyiri imwe irapfa
31-07-2019 saa 09:02' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2498 | Ibitekerezo 3

Mu karere ka Gakenke, ubuyobozi bwatangaje ko bugiye gufatanya na Polisi y’ u Rwanda kugira ngo bashake uko bakwikiza imbwa ziri kurya amatungo y’ abaturage.

Ni nyuma y’ uko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabili tariki 30 Nyakanga 2019 , ahagana saa kumi, imbwa eshatu bakeka ko ari ibihomora zariye ihene ebyiri imwe igapfa indi igakomereka.

Hakizimana Jean Bocso, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Karambo yatangarije UKWEZI ko bagiye gukorana n’ inzego z’ umutekano kugira ngo bashake uko izo mbwa zakwicwa.

Yagize ati “Abaturage bafite ikibazo cy’ umutekano w’ amatungo yabo, badusabye ko izo mbwa zitagira ba nyirazo mu by’ ukuri zavanwaho, niyo mpamvu natwe turi gufatanya n’ inzego zishinzwe umutekano kugira ngo dushake imiti yabigenewe yakuraho izo mbwa”.

Ihene zariwe ni izo mu mudugudu wa Bukweto akagari ka Cyeze mu murenge wa Karambo. Ihene yapfuye ni iya Niragire Dionise iyakomeretse ni iya Mbyariyehe Evariste.

Iki kibazo ntabwo cyari gisanzwe muri aka karere gusa ngo abaturage bamaze iminsi babona imbwa zitari izo muri ako gace cyane cyane mu masaha ya nijoro.

Ubuyobozi buragira abaturage inama yo kugumisha amatungo yabo mu rugo mu gihe izo mbwa zitaricwa cyane ko no kuragira amatungo ku gasozi bitemewe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Jean pierre twagirimana Kuya 10-08-2019

Izo mbwa zidafite benezo niharebwe uko zakwicwa nabazifite bazirindire umutekan6.

Jean pierre twagirimana Kuya 10-08-2019

Izo mbwa zidafite benezo niharebwe uko zakwicwa nabazifite bazirindire umutekan6.

Murenzi patrick Kuya 3-08-2019

Izo mbwa zikomeje gukenesha abaturage ntawundi muti hifashishijwe ingabo napolisi bikorera murakokarere nibarebe nabo ibikwiye kuko ntawazifata mubamoko ntago arabantu NGO bazafatwe

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...