AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Gasabo : Avuga ko yasambanyijwe ku ngufu n’amabandi aba mu ishyamba ryiswe irya MINAGRI

Gasabo : Avuga ko yasambanyijwe ku ngufu n’amabandi aba mu ishyamba ryiswe irya MINAGRI
15-01-2020 saa 22:02' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6993 | Ibitekerezo

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo, baravuga ko bahangayikishijwe n’ishyamba ryiswe irya MINAGRI risa n’iryigaruriwe n’agatsiko k’amabandi asambanya abagore ku ngufu akanambura abarinyuramo.

Bashingiye ku buhamya bw’abarisambanyirijwemo, abariterewemo ibyuma n’abaryamburiwemo, abatuye muri aka gace barasaba ko abagize ako gatsiko baraswa bakicwa.

Abaturage baturiye iri shyamba, abafite imirima hafi yaryo n’abarinyuramo bavuga ko nta mutekano na muke urangwa muri iri shyamba riherereye mu mudugudu wa Gikumba, mu kagari ka Nyabikenke mu murenge wa Bumbogo y’akarere ka Gasabo.

Umwe mu barisambanyirijwemo yabwiye TV/Radio1 ko yahuriyemo n’umugabo azi kandi ajya abona mu gace kazwi nko mu Izindiro, akamusaba gukuramo akenda k’imbere,amusambanya ku ngufu nyuma anamwambura igikapu yari afite.

Kimwe mu bisa n’ibihangayikishije ariko ngo ni uko abana b’abakobwa bo muri aka gace bakoresha iri shyamba nk’inzira ibageza ku kigo cy’amashuri kiri hakurya yaryo, abenshi ngo bafatwa ku ngufu hakabamo n’abatinya kubibwira iwabo ku buryo bamwe mu babyeyi bavuga ko nta mwana w’isugi ukihabarizwa, bagasaba leta ko abakora ibyo bakwicwa.

RUGABIRWA Deo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Bumbogo avuga ko mu nama bagiranye n’inzego za polisi n’ingabo bemeje ko bagiye kurushaho gukaza umutekano muri iri shyamba kandi ngo hari n’abatangiye gutabwa muri yombi bakekwaho ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Uretse aha Bumbogo, hirya no hino mu mujyi wa Kigali haracyari bimwe mu bice abaturage batinya kunyuramo ndetse no ku manywa kubera impungenge z’umutekano wabo cyangwa kubera ibyabaye kuri bagenzi babo muri utwo duce. Polisi y’igihugu iherutse gutangaza ko mu mwaka ushize abantu 76 ari bo bafatiwe mu bikorwa by’ubujura bwo kwambura abantu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA