AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Gasabo : Umusore ukekwaho gusambanya nyina umubyara yatawe muri yombi

Gasabo : Umusore ukekwaho gusambanya nyina umubyara yatawe muri yombi
24-11-2020 saa 11:47' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 6326 | Ibitekerezo

Umusore witwa Bakundukize Fils wo mu Mudugudu wa Kirehe, akagari ka Nyaburiba, umurenge wa Jali, akarere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali, yatawe muri yombi nyuma y’amakuru yatanzwe n’inzego z’umutekano avuga ko yasambanyije umubyeyi umubyara [Nyina].

Amakuru avuga ko Bakundukize ucyekwaho icyaha cyo gusambanya nyina umubyara bari basanzwe babana mu nzu yabonyine hano mu Murenge wa Jali.

Aya mahano yabaye mu ijoro ryo ku wa 23 Ugushyingo 2020, gusa ngo ubwo byabaga uyu mukecuru yahise atabaza inzego z’umutekano ziraza zisanga koko uyu musore ashobora kuba amaze kumusambanya nk’uko yabivugaga.

Itangazo ryatanzwe na RIB, rivuga ko “Umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Kirehe yatanze amakuru ko uwitwa Bakundukize Fils w’imyaka 41 yasambanyije nyina umubyara witwa Muhutukazi Ancile w’imyaka 65.”

Rikomeza rivuga ko “Abashinzwe umutekano bahise bajyayo basanga koko umukecuru agitaka ababwira ibimubayeho n umuhungu akiri aho, bakaba babanaga mu nzu bonyine.”

Urwego rw’Ubugenzacyaha rutangaza ko ukekwaho iki cyaha yashyikirijwe RIB Post ya Gatsata ngo akurikiranwe naho naho uwasambanyijwe we yoherejwe ku Bitaro bya Kacyiru mu gihe iperereza rikomeje.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA