AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Gatsibo: Bisi ya RDF yagonze babiri umwe arapfa

Gatsibo: Bisi ya RDF yagonze babiri umwe arapfa
5-09-2019 saa 15:21' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6525 | Ibitekerezo 2

Mu murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo mu Ntara y’ Iburasirazuba habereye impanuka ya Bisi y’ ingabo z’ u Rwanda RDF yagonze abantu babiri bari kuri moto umwe arapfa.

Uwapfiriye muri iriya mpanuka yari Umugenzuzi Mukuru w’irondo ry’Umwuga (Patrol Commander) mu Murenge wa Kabarore, yitwa NIZEYUMUKIZA Anastase nk’uko bigaragara ku byangombwa bye.

Impanuka yabereye ahitwa Bihinga ku Mariba hafi y’inzira ijye kuri G.S BIHINGA.

Umuyobozi w’ Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yatangarije UKWEZI ko iyi mpanuka yabaye umwe agapfa undi akaba yakomeretse ariko avuga ko nta makuru menshi aramenya kuko ari muri konje.

Meya Gasana ubwo twavuganaga yatubwiye ko ataramenya aho uwakomeretse ari kuvurirwa gusa akavuga ko byanze bikunze uwakomeretse yajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Kiziguro kuko aribyo biri hafi y’ Umurenge wa Kabarore.


Iyi bisi ifite purake ya RDF yagonze moto umwe ahita apfa undi arakomereka(ifoto: Umuseke)


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
J Baptiste Kuya 5-09-2019

Uyu muryango wagize ibyago ukomeze kwihangana. Ikindi abashoferi batwara izi modoka bajye bagerageza kugabanya umuvuduko kuko kuwa 30/08/2019 hano i Nyamata ku Gahembe, Bugesera nabwo imodoka ya RDF yahagongeye umumotari ukiri muto witwa MUGABONAKE Denis ashiramo umwuka ageze CHUK.

JNT Kuya 5-09-2019

RDF IRATABA% IRARINDA ABATURAGE NTABWO UYUMUSHOFERI YABISHAKAGA NINKUKO BARIKUGONDWANABANDI IMANA NIKO YARIYABI PANZE MURAKOZE

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...