konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Gatsibo: Umwarimu yatawe muri yombi akurikiranyweho gutera inda umunyeshuri

Gatsibo: Umwarimu yatawe muri yombi akurikiranyweho gutera inda umunyeshuri
4-02-2019 saa 16:25' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4593 | Ibitekerezo 3

Umwarimu wo mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore mu kagari ka Simbwa yatawe muri yombi na Police y’ u Rwanda akekwaho gutera inda umwana w’umukobwa w’ imyaka 17.

Uyu murezi yafashwe tariki 2 Gashyantare 2019 ubwo bamusanganaga uyu mwana aho acumbika mu mudugudu wa Kibondo I mu kagari ka Simbwa mu murenge wa Kabarore.

Uyu munyeshurikazi twashimye kudatangaza amazina ye ku mpamvu z’ umutekano w’ abana we wiga i Nyamata mu karere ka Bugesera.

Uyu mwarimu w’ imyaka 30 yigisha kuri GS KIBONDO akaba yahise ashyikirizwa Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera mu murenge wa Kabarore naho uyu mwana we bakaba bamujyanye ku bitaro bya Kiziguro ngo asuzumwe doreko bivugwako yaba atwite inda y’amezi 6.

Amakuru agera k’ UKWEZI aravuga ko uyu mukobwa yamenye ko atwite agahamagara mwarimu abimumenyesha, undi akamusaba kumusanga bakibanira. Uyu mukobwa yari amaze igihe kirenga icyumweru abana n’ uyu mwarimu ndetse n’ ishuri yasaga n’ uwaritaye kuko ataherukaga kujya kwiga.

Charles NTIRENGANYA


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Vava Kuya 6-02-2019

Gusa nk’abarezi natwe twakwisubiraho kuko uwo si umuco w’umurezi ubereye u Rwanda

akumiro Kuya 5-02-2019

Uwaha iki gikoko ababyeyi tukamuhana. Nta wazongera gukinisha guhekura umubyeyi. Kubyara biravuna, kurera bikarusha interahamwe nk’izi zikabwanagira zangiza ibibondo tuvunikira?????????

sada Kuya 4-02-2019

ababavunamuheto izimboro zabo bagiye bazambika ibihoho koko udukobwa twikigihe turashyuhiranye turikugurumana tugitanga nkinzoga yaraye . abakuze barahari kandi ntibakwima abobana muba mubajyamo

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...