AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Gen A. Kagame yasabye ab’i Rubavu kwitwararika nyuma y’uko FDLR yishe Ambasaderi muri DRC

Gen A. Kagame yasabye ab’i Rubavu kwitwararika nyuma y’uko FDLR yishe Ambasaderi muri DRC
24-02-2021 saa 08:29' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1665 | Ibitekerezo

Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Maj Gen Alex Kagame yaganiriye n’abaturage b’i Rubavu ababwira ko igitero giherutse guhitana Ambasaderi w’u Butaliyani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyagabwe na FDLR ihora ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, abasaba kuba maso.

Ni mu nama yahuje inzego z’umutekano n’abaturage bo mu Mirenge wa ya Busasamana, Bugeshi na Cyanzarwe yose yo mu Karere ka Rubavu gahana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kiriya gitero cyagabwe n’Umutwe w’abarwanyi wa FDLR, cyabereye hafi ya Goma ahajya kwegera umupaka uhuza kiriya gihugu n’u Rwanda.

Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Maj Gen Alex Kagame wari muri iriya nama, yibukije abatuye iriya Mirenge ko FDLR yishe uri wari uhagarariye u Butaliyani muri DRC, ihora ishaka kwinjira mu Rwanda guhungabanya umutekano.

Yagize ati “Ntabandi babikora uretse bariya bari mu Kirunga cya Nyamuragira. Baba bakora ibikorwa by’ubwicanyi banasahura Abanye-Congo kandi banavuga ko bashaka kuza mu Rwanda guhungabanya umutekano. Iki ni cyo kitwereka ko tutagomba kwirara.”

Yababwiye ko kuba barakoreye kiriya gitero hariya hafi y’umupaka no “kugera Cyanzarwe, Busasamana na Bugeshi ni ibintu byoroshye abantu batabaye maso ngo bongere bashyiremo imbaraga.”

Gusa yabahumurije ababwira ko inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri maso ndetse ko ziteguye kubungabungira amahoro abaturage.

Ariko ko kuba bafite amahoro atari “uko umwanzi adahari abonye akanya, tumaze umwaka twiteguye ntimuzacike intege n’ingabo zihora ziteguye kuko tugomba kurinda igihugu cyacu isaha yose umwanzi yatera. Igihugu gifite ingabo, gifite ubushobozi kuva hano kugeza muri Nyungwe.”

Ubwo Ambasaderi Luca Attanasio yicwaga ku wa 22 Gashyantare 2021, Minisiteri y’Umutekano muri DRC yasohoye itangazo ivuga ko kiriya gitero cyagabwe na FDLR gusa na yo ejo ku wa 23 Gashyantare yasohoye itangazo ibihakana.

Uyu mutwe w’abarwanyi usanzwe urimo n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, wavuze ko kiriya gitero cyabereye mu gace kari hagati y’ibirindiro by’ingabo za Congo (FARDC) n’iz’u Rwanda (RDF) ngo bityo ko abashaka kumenya abakigabye, bashakira hagati y’izi ngabo z’ibihugu byombi.

Photo : Igihe

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA