AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Gicumbi : Abaretse uburaya n’ubuzunguzayi baratabaza, ngo birukanwe mu isoko babigaragaje batangira gutotezwa

Gicumbi : Abaretse uburaya n’ubuzunguzayi baratabaza, ngo birukanwe mu isoko babigaragaje batangira gutotezwa
8-08-2018 saa 17:44' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 3065 | Ibitekerezo

Bamwe mu bagore n’abakobwa bavuye mu mwuga w’uburaya n’ubuzunguzayi, baratakamba basaba kurenganurwa nyuma yo kurenganwa no gutotezwa n’ubuyobozi bw’isoko rya Gicumbi. Bavuga ko birukanwe mu isoko bari barahawe n’umurenge ndetse n’Akarere, bagerageje kubigaragaza mu itangazamakuru batangira guhigwa bukware. Bamwe muri bo bavuga ko basubiye mu buraya n’ubuzunguzayi kugira ngo babone ibibatunga.

Aba bagore n’abakobwa bagera kuri 20, bavuga ko ngo bahohoterwa bikomeye, aho ngo bahigwa bukware na DASSO, abafashwe bagakubitwa abandi bagafungwa bakaba babwirwa ko bazira ko ngo babwiye TV1 ko birukanwe ku maseta bari barahawe mu isoko.

Bamwe muri aba bagore n’abakobwa bavuganye na TV1, bagaragaza ko batewe inkeke n’uburyo uwo Konseye w’isoko rya Gicumbi witwa Ruzigana Fulgence ari kubatoteza ubuyobozi ntibugire icyo bubikoraho.

Umwe muri aba bagore waganiriye na TV1 yagize ati “ Twasanze ibisanduku byacu twabikagamo babyimuye, babijyana kure. Duteye akaduruvayo ngo tubisubizemo Konseye w’iryo soko Ruzindana aduca amafaranga. Nibwo nyuma gato twaje kumva ngo amaseta yacu yagurishijwe.”

Undi yagize ati “ Ubu ngubu twarongeye dusubira mu buraya n’ubuzunguzayi.Bagendaga badufata bakajya kudufungira ku Rukomo. Nk’ubu mjye narafashwe ndafungwa maramo ibyumweru bibiri mvamo n’inda nari ntwite yaravuyemo.”
Aba bagore bavuga ko batabaza abayobozi bo hejuru ngo kuko uyu Konseye Ruzigana ari kubatoteza bikomeye afatanyije na DASSO. Bavuga ko iryo totezwa bari gukorerwa bazira ko ngo batanze amakuru mu itangazamakuru ry’uko birukanwe mu isoko.

Hari uwagize ati “Konseye Ruzigana yaratubwiye ngo TV1 si urukiko, si Akagali, ngo muzagende yo mwaregeye ibahe amaseta muzajya mucururizaho.”

Bavuga ko DASSO iri kubahiga ku manywa y’ihangu, ngo kuko n’abari gufatwa bari gukubitwa bikomeye aho n’abaturage bo muri aka gace bari kubihamya.

Uyu Konseye w’isoko Ruzigana yahakanye ibyo gutoteza aba bantu, avuga ko ngo niba hari umushinja yajya kumurega kuko ubutabera buhari kandi burenganura abarengana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba iri soko riherereyemo, Gahano Rubeera Jean Marie Vianney yatangarije Ukwezi.com ko aya makuru atari ayazi, ko nawe yayamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, akaba yahise yohereza itsinda ry’abatekinisiye ngo bajye kugenzura ko ibihavugwa ari byo koko.

Yagize ati “ Icyo kibazo njye ntacyo nari nzi, kuko nanjye nabimenye mbibonye kuri TV1. Nkimara kubimenya noherejeyo ikipe y’abatekinisiye kugira ngo igenzure ibyo ari byo, niba hari ababura ibibanza babihabwe. Ntabwo abo twohereje bararangiza raporo ngo bayingezeho nyirebe ariko ikiriho ni uko nta makuru narimfite y’uko hari abahohoterwa.”

Gitifu Jean Marie Vianney avuga ko amakuru amakuru y’uko hari abahohoterwa n’abatotezzwa atigeze ayamenya cyane ko nta wigeze aza kumutakira ko hari uwamubangamiye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA