AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Gisagara: Abaturage mu rujijo, amabuye ngo ari guterurwa n’imbaraga zidasanzwe akitura ku nzu y’umuturanyi wabo

Gisagara: Abaturage mu rujijo, amabuye ngo ari guterurwa n’imbaraga zidasanzwe akitura ku nzu y’umuturanyi wabo
23-04-2020 saa 23:28' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 12111 | Ibitekerezo 5

Iminsi ine irashize amabuye aterurwa n’imbaraga zidasanzwe akitura hejuru y’inzu ya Nsabimana Jean Pierre, umuturage wo mu murenge wa Musha Akarere ka Gisagara, abaturage byabayobeye ndetse ntibatinya kuvuga ko bibateye ubwoba.

Nsabimana yabwiye UKWEZI ko iki kibazo cyatangiye ku wa Mbere w’iki cyumweru saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Bitangira ngo yitabaje abayobozi agira ngo ni abantu bari gutera amabuye hejuru y’inzu ye, bukeye ku wa Kabili ikibazo kirakomeza, bigeze ku wa Gatatu bwo aya mabuye ngo yatangiye guhaguruka ari ku manywa n’abayobozi bareba.

Kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane aya mabuye yari agikomeje kwiterura akagwa iruhande rw’inzu y’uyu muturage.

Ati “Inzu, amategura yaramenetse uruhande rumwe, n’ay’inyuma yaramenetse amwe, n’iyi y’amabati yaratobaguritse kubera amabuye aremereye yagiye ayitura hejuru”.

Nsabimana avuga ko umuyobozi w’umurenge yageze iwe ategeka ko aya mabuye arundwa uruhande rumwe. Ati “Kiriya kirundo ubona kirunze hariya, ni Executif w’umurenge wategetse ngo bayarunde hariya andi ari hejuru y’inzu buriya ariya yose ubona ni ayo byateye”.

Nsabimana Jean Pierre, nyiri urugo ruri guterwamo amabuye

Akomeza agira ati “Ikidasanzwe twabonye kuri aya mabuye ni uko amabuye yaturutse ku butaka rikajya ryiterura rigafata ikirere, rikagwa aho rigomba kugwa byagennye ko rigomba kugwa bigaragara ko ari imyuka mibi”.

Kugeza ubu nta muntu urakomeretswa n’aya mabuye, keretse umugabo umwe ryasatiriye akarihunga bigatuma agwira igare agakomereka ku kuguru.

Iri buye ngo rihagurukana imbaraga ariko iyo rigeze imbere y’umuntu rigabanya umuvuduko rikagwa imbere ye. Ibi byemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kimana Mukeshimana Veneranda uvuga ko nawe yabyiboneye n’amaso ye.

Mukeshimana avuga ko yabajije nyiri urugo ngo amubwire abantu bose akeka ko bafitanye ikibazo, undi arabavuga, ubuyobozi bw’akagari bwohereza intumwa kuri buri muntu wese wari waketswe birangira basanze utera amabuye atari muri abo kuko amabuye yari akomeje guterwa kandi abo bose bari baketswe ntawe uri hafi y’uru rugo.

Uyu muyobozi nawe asanga aya mabuye aterurwa n’imbaraga zidasanzwe. Yagize ati “Mu by’ukuri nk’ibuye nabonye njyewe ubwanjye ryazamutse hano mu gikari, ndeba n’amaso yanjye gusa naje gutungurwa n’uko ryikubita hasi ntawe rigwiriye”.

Mukeshimana avuga ko nyuma yo kwibonera ibiri kuba yahamagaye Nsabimana baraganira, ngo Nsabimana yamubwiye ko nawe icyo abona ari uko nta muturanyi uri kumugirira nabi ati “Nabona ishobora kuba ari imyuka mibi”.

Umuyobozi w’ Akagari ka Kimana nawe avuga ko yabyiboneye

Ubwo abanyamakuru bari basuye Nsabimana ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Nsabimana yavuze ko iyo hari abantu bari kubihakana bavuga ko bidashoboka bihita biba.

Mu minota nk’itatu yakurikiyeho hari ibuye ryahise ryikubita hasi imbere y’abaturage bari bashungereye, abaturage bati ‘Birongereye’. Iri buye ntabwo twabonye aho ryaturutse. Hashize akandi kanya gato ‘irindi buye ryongeye kugwa nabwo tuyoberwa aho riturutse”.

Namahoro Jean de Dieu, umwe mu bashinzwe umutekano mu mudugudu wa Ramba ari nawo Nsabimana atuyemo, avuga ko bigitangira ari mu bahamagawe barara bagenzura impande zose babura aho aya mabuye ari guturuka.

Namahoro Jean de Dieu

Avuga ko hari umuturage wahageze arabipinga ibuye rihita rigwa imbere ye ata umutaka ariruka. Ati “Hari umumama hariya haruguru yaraje yiha ibintu byo kubipinga ati ‘ese ibyo ni ibiki? Ibuye ryahise riza ryikubita imbere ye yitwiriye umutaka, umutaka yahise awujugunya watowe n’umukozi we bari bajyanye guhinga yirukanse”.

Amwe mu mabuye amaze guterwa kuri iyi nzu yarunzwe hamwe bisabwe n’ubuyobozi

Aba baturage bavuga ko hari ibuye babonye rihagurutse barivugiriza induru ngo ngiryo rirahagurutse rihita risubira hasi. Kugeza ubu bavuga ko bafite ubwoba buvanze n’urujijo kuko ibi bintu bari kubona bidasanzwe.

Umwanzakuvugaye Veneranda w’imyaka 38 avuga ko ibi bintu atari ubwa mbere abibonye kuko ngo no mu rugo rwe byigeze kuhaba.

Ati “Twibajije ibyo aribyo byaratuyobeye. Twiriwe duhagaze hano ubwoba bwatwishe. Njyewe maze kubibona inshuro ebyiri. Iwanjye mu rugo naho byarahabaye ariko njyewe byabariranyaga nijoro bwacya ntibyongere gutera. Byamaze nk’imyaka ibiri bibona guhagaragara”.

Umwanzakuvugaye Veneranda nawe avuga ko ikibazo cy’amabuye yitura ku nzu utamenya aho aturutse cyamubayeho

Abaturage bavuga ko iki kibazo kibateye urujijo

Si ubwa mbere ikibazo nk’iki cy’amagini kivuzwe mu Rwanda kuko muri 2015, mu murenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge humvikanye ikibazo by’ibikoresho byo mu rugo byiyimuraga bikava mu rugo bikajya mu rundi.

Urugo icyo gihe byavagamo ni urwa Niyoyita Hussein. Mu minsi mike yakurikiyeho inzu ye yafashwe n’inkongi.

Mu mpera z’ukwezi kwa 12 kwa 2018, mu karere ka Rulindo humvikanye inkuru y’umukobwa witwa Mukangendahayo Joselyne warukaga ibisimba, amabuye, amacupa, n’ibindi.

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
Mr water Kuya 24-04-2020

Ababantunabo ndabona basa nkama zombies!

Rosine Kuya 24-04-2020

Mana tabara ubwoko
Bwawe, kuko turaruhijwe. 😭😭

Rosine Kuya 24-04-2020

Mana tabara ubwoko
Bwawe, kuko turaruhijwe. 😭😭

ACD Kuya 24-04-2020

Musenge Cyane

Elissa Kuya 23-04-2020

Iman ikomeze kubarind

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Umutesi Mfite byinshi namuvugaho kandi byiza.
    1. Yari umuhanga cyane- yanyigishije mumwka wa 4, 5 Secondaire kuri Ecole Sociale ku Karubanda isomo rya psychologie. Rwose ntibyashobokaga ko asohoka ntacyo wumvise! Kugeza ubu ndacyibuka neza amasomo yanyigishije kandi hashize imyaka myinshi.

    2.Yari umujyanama-nagiye ngira amahirwe menshi yo guhura nawe ariko byabaga bigoye ko mwatandukana ntacyo usigaranye

    3.Yakundaga urubyiruko. "J’aime la jeunesse" iri ni ijambo yakundaga kuvuga kenshi. Ngo yasanze urubyiruko iyo uruhaye umurongo mwiza bavamo abagore n’ababo babereye igihugu.

    4.Yari umurwanashyaka- ntago yemeraga umuntu utsindwa.

    6.Yari umunyakuri-cyaraziraga kumubeshya rwose kumwe umwana akosa ariko iyo yavugaga ukuri yaramubabariraga.

    Kagemanyi kandi yanambereye prefet des etudes ku Karubanda muri icyo gihe nyine yatwigishaga. Muri 1995 bigana 1997 ntago abantu bari bameze neza. Igihugu cyari kivuye muri jenoside za trauma ari nyinshi mbese we umurimo we yongeyeho na cancelling kuko abana benshi bari barahahamutse. Yatanze umusanzu we maze periode ya crise ikomeye tubasha kuyinyuramo turiga turarangiza.

    Sibyo gusa rero njye twakoranye muri UR ari HR. Nongeye kumubona numvise mbonye umubyeyi rwose, nabwo ntabwo yatoranyaga abakozi bose bahabwaga Service bakeneye.

    7.Yangaga injustice- ntabwo umuyobozi yashoboraga kukurenganya kabone niyo wowe waba uri umukozi muto. Yarahagurukaga akarwanya ihohotera iryariryo ryose. Iyo wamushyikirizaga ikibazo icyaricyo cyose yashakaga umuti.

    8.Agahora yisekera-yagiraga urukundo rukamutera ibyishimo

    9.Yari sage cyane. Yarashishozaga ntago yahubukaga. Kubera kubana n’abantu benshi byashoboka ko hari nabamugeragaho baje guteranya abandi kugira ngo babone indonke, yabanzaga gutohoza akamenya ukuri kose.

    Nakuvuga byinshi sinasoza. Igendere Mubyeyi uruhukire mumahoro.

    ">RIP Kagemanyi Mpabuka Leonard. Mfite byinshi namuvugaho kandi byiza. 1. Yari umuhanga (...)

  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...