AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Gisagara: RIB yakiriye ibirego birimo icy’ umugabo uvuga ko yatwawe umugore n’ imitungo

Gisagara: RIB yakiriye ibirego birimo icy’ umugabo uvuga ko yatwawe umugore n’ imitungo
21-10-2019 saa 22:43' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4773 | Ibitekerezo 1

Urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB muri gahunda yo kwegereza abaturage serivise kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukwakira 2019 rwakiriye ibibazo n’ ibirego by’ abaturage bo mu murenge wa Mamba mu karere ka Gisagara.

Mu baturage batanze ibirego harimo umugabo witwa Ndikubwimana Serevien uvuga ko yatwariwe umugore n’ umunyonzi witwa Munyemanzi Bernard akamutwarana n’ imitungo bari bafitanye irimo isambu n’ inzu n’ ibikoresho byo mu nzu.

Ndikubwimana avuga ko muri 2005 aribwo yumvikanye n’ umugore we ajya gupagasa mu Mutara, agezeyo hashize iminsi 5 ahita yakira amakuru ko urugo rwe yasize mu murenge wa Mamba rwinjiwemo n’ undi mugabo.

Ngo yabanje kwanga kubyemera ariko ngo hashize ibyumweru bibiri yavuganye n’ umugore we arabimwemerera ndetse amubwira ko bwana ikuramo seti.

Uyu mugabo utwara imodoka z’ imwe muri kampani zikora imihanda mu Rwanda avuga ko umugore we watwawe bari barasezeranye imbere y’ amategeko. Yemera ko umuyobozi w’ akagari yabajije umugore niba akimukunda umugore agasubiza ko atagikunda uyu mugabo.


Ndikubwimana Serevien arasaba kurenganurwa, ngo igitanda n’ umugore we mugenzi we yarabyigaruriye

Ndikubwimana utuye mu kagari ka Gakoma, umudugudu wa Sokofi ubwo yabazaga iki kibazo umuyobozi w’ umurenge wa Mamba yamusezeranyije ko azamukurikiranira imitungo ye ikagaruzwa.

Ndikubwimana avuga ko ikibazo afite gikomeye ari uko umugabo wamutwariye umugore yirirwa amukubitira abana akaba ngo yaranabakuye mu ishuri. Abo bana barimo uw’ imyaka 14.

Ibibazo byagejejwe kuri RIB higanjemo ibibazo by’ amasambu n’ ibibazo by’ amakimbirane yo mu ngo.

Umugore wo mu mudugudu wa Rugunga, akagari ka Mamba umurenge wa Mamba wifuje ko amazina ye atajya mu itangazamakuru yatangarije UKWEZI ko aherutse gukubitwa n’ umugabo utari uwe amubwira ngo reka nikubitire n’ umugabo wawe aragukubita.


Umugabo we yamukubise najoro mu kirenge none ngo n’ abandi bagabo basigaye bamukubita, arasaba kurenganurwa

Uyu mugore uri mu kigero cy’ imyaka 35 afite igikomere ku kirenge. Avuga ko umugabo we yamutemesheje nanjoro.

Agira ati “Umugabo nta kintu dupfa uretse ko aba yasinze kandi akaba ajya no mu bandi bagore(indaya)”.

Ndikubwimana RIB imaze kwakira ikirego cye yagize ati “Icyo bimfashije ni uko nizeye ubutabera kuko RIB ni umubyeyi utabera. Bakurikirana umunyacyaha uhereye hasi mu mizi. Nibandenganurira abana wenda ngewe bazanjugunye hirya”.

Musabyuwera Claudine yavuze ko ikibazo afite ari uko umugabo we iyo avuye kunywa ataha yasinze akamukubita, ngo uyu mugabo nta kintu amumariye.

Ati “Ntacyo amariye ninge umenya abana ninge ubambika, ibintu byose ninge ubikora. Nagira ngo ndavuze ngo yankubita nkiruka nkajya guhungira mu baturage aho nziye nijoro tukarara turwana, nkajya kurara mu cyumba cy’ abana”.

Yozefa Musabyemariya , uturanye na Musabyuwera Claudine avuga ko ikibazo cy’ uyu muryango akizi akemeza ko Musabyuwera ahora akubitwa n’ umugabo we.

Cambari Jean Pierre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Mamba avuga ko muri uyu murenge ibibazo by’ amakimbirane bihari biterwa no kuba abaturage bafite amafaranga kuko hari imishinga.

Iyi mishanga irimo uwo gukora amashanyarazi akomoka kuri Nyiramugengeri ngo yahaye abaturage akazi, bityo ngo amafaranga bakoreye hari abayasindamo bagataha bahohotera abo bashakanye.

Gitifu Cambari avuga ku ngo zirimo amakimbirane ati “Bene izo ngo ziba zishingiye ku businzi no kutumvikana ku mitungo, nabagira inama ko babana amahoro kuko n’ ubundi baba barabanye bakundanye bitana chouchou cheri(e) bikaza guhinduka nyuma”

By’ umwihariko ku kibazo cya Ndikubwimana Severien watwariwe umugore n’ imitungo irimo ibitanda n’ intebe gitifu yavuze ko agiye kugikurikirana akareba icyo yamufasha kuri iki kibazo kimaze imyaka 10 gitangiye.

Yagize ati “Bamwakiriye muri Isange one stop center ariko nange ndibuze kugikurikirana hari umurongo tuzagifatira.”

Iyi gahunda ya RIB yo kwegereza abaturage serivise irakomereza mu murenge wa Mukindo mu karere ka Gisagara, nyuma ya Gisagara hazakurikiraba utundi turere two mu Ntara y’ Amagepfo turimo Nyanza, Ruhanga, Muhanga na Kamonyi.



Umukozi wa RIB ushinzwe ubushakashatsi yabanje gusobanurira abaturage bimwe mu byaha anabasaba kubyirinda


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Natal Kuya 22-10-2019

Ngaho ahari ikibazo rero. Umugore aragutaye ngo n’uko mwasezeranye ivangamutungo rusange maze mugabane ibyo waciye ukabimuha kuko wamukundaga? Imitungo yawe bajye kuyikirisha abashomeri batayiruhiye? Aha nanjye nzarurwana mpaka mwisho... Ukuri n’uko nibatadushyiriraho amategeko aturengera n’ibyacu bazatuma tumarana.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...