AMAKURU

UKWEZI
pax

Gisagara : Umugabo wafashwe amashusho akubita umugore yamaze gutabwa muri yombi

Gisagara : Umugabo wafashwe amashusho akubita umugore yamaze gutabwa muri yombi
1er-06-2020 saa 12:07' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8101 | Ibitekerezo 8

Inzego z’umutekano zataye muri yombi umugabo wo mu murenge wa Musha mu karere ka Gisagara wagaragaye mu mashusho akubitira mu ruhame umugore we imbere y’abana n’abantu bakuru.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 1 Kamena 2020, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwira amashusho y’umugore akubitwa n’umugabo we witwa Munyaneza.

Uwafashe aya mashusho avuga ko byabaye ku wa Gatandatu tariki 30 Gicurasi mu masaha y’umugoroba. Muri video umugore yumvikana abwira uwafashe amashusho ngo nafotore.

Uyu mugore wakubiswe avuga ko icyo uyu mugabo yamukubitiraga ari amafaranga 500 y’urukwavu rw’umwana we. Ngo urukwavu rw’umwana we w’imyaka irindwi ruherutse gupfa bararurya, none ngo uyu mugabo yamukubitaga avuga ngo niyishyure uyu mwana amafaranga y’urukwavu rwe yatetse kandi bararusangiye bose.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha Jérôme Tumusifu aganira na UKWEZI yavuze ko uyu mugabo asanzwe ari igihazi ngo bakeka ko ariyo mpamvu abaturage batatabaye amakuru kuri iki kibazo.

Yagize ati "Tumaze umwanya tuhavuye, twamushikirije ubugenzacyaha, ahubwo n’impamvu twibazaga abaturage batatabaye bavuga ko yari asanzwe ari mu bihazi. Ngo iyo agize umujinya asohokana umupanga nicyo cyatumye badatabara, ariko mu by’ukuri ririya ni ihohoterwa rigaragarira buri wese".

Uyu mugabo Munyaneza yigeze gufungwa imyaka 12 akurikiranyweho icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi. Uyu mugore wakubiswe avuga ko uyu mugabo atari ubwa mbere yari amukubise, ibi bikanashimangirwa n’abaturanyi babo bavuga ko uyu mugabo yajyaga akingirana uyu mugore akamukubitira mu nzu.

Tumusifu avuga ko ubutumwa bagenera abaturage ari uko bajya batanga amakuru igihe cyose babonye ikibazo nk’iki cy’ihohoterwa ryo mu ngo kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Amashusho y’uyu mugabo akubita umugore akimara gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’umurenge, Dasso, na polisi bahise bajya mu rugo rw’uyu mugabo ahita atabwa muri yombi.

Uyu mugore avuga ko iki kibazo cy’ihohoterwa yakorerwaga yakigejeje ku muyobozi w’umudugudu ntiyagira icyo amufasha ahubwo amusaba gusubira mu rugo.

Mu gihe iperereza kuri iki kibazo rikomeje uyu mugabo yatawe muri yombi, afungiye kuri sitasiyo ya polisi mu murenge wa Save.

Munyaneza n’uyu mugore bafitanye abana babiri, gusa ntabwo basezeranye imbere y’amategeko. Batuye mu mugudugudu wa Kibilizi, Akagari ka Kimana mu murenge wa Musha.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 8
Christne Kuya 4-06-2020

Ibyo kuvuga ngo harebwa ikindi gihano kitari igifungo ntago aribyo. Ahubwo
umugabo uhohotera umugore n’abana. bajye bamufunga bamukatire igihano kitari munsi y’imyaka5 kdi nongereho ko atazajya agemurirwa. Nta mpamvu yo guhangayikisha abasigaye Wenda nabo barya biyushye akuya

Cg muzashake ikigo kizajya kigororerwamo abagabo bameze nkuyu bahohotera abagore babo. Cg abagore bahohotera abana cg abagabo nabyo bibaho

Kdi aho bafungiye bajye babashakira imirimo bakora. Nibashale bajye babajyana kubaka inzu z’abatishoboye, ntibabura akazi rusange babahereza Bakagakora ariko ntibabyuke nicaye muri gereza bahombya leta

Christne Kuya 4-06-2020

Ibyo kuvuga ngo harebwa ikindi gihano kitari igifungo ntago aribyo. Ahubwo
umugabo uhohotera umugore n’abana. bajye bamufunga bamukatire igihano kitari munsi y’imyaka5 kdi nongereho ko atazajya agemurirwa. Nta mpamvu yo guhangayikisha abasigaye Wenda nabo barya biyushye akuya

Cg muzashake ikigo kizajya kigororerwamo abagabo bameze nkuyu bahohotera abagore babo. Cg abagore bahohotera abana cg abagabo nabyo bibaho

Kdi aho bafungiye bajye babashakira imirimo bakora. Nibashale bajye babajyana kubaka inzu z’abatishoboye, ntibabura akazi rusange babahereza Bakagakora ariko ntibabyuke nicaye muri gereza bahombya leta

Marie Kuya 3-06-2020

Ibi bintu byo guhohotera umugore ugasanga abaturanyi babigize ibanga bireze,ariko mbona akenshi inzego zibanze zibigiramo uruhare cyane kuko niyo umugore abigejeje Ku bayobozi usanga bamubwira ngo nubundi ni ukwisenyera

IJWI Kuya 3-06-2020

ariko namwe mufotora mugatangaza aya makuru mujye munagira uruhare mu gukiza ubuse iyo amwica urimo ufotora gusa utamukijije inkuru yawe yari kumuzura ?uruhare rwawe mu gutabara ko rutagaragara muri iyi nkuru ? gutabara bireba buri munyarwanda wese ,ntibibujijwe ku munyamakuru

Etiene Kuya 3-06-2020

Mujye muganga igihango kingana ni nkoko 20 ku munsi inshyi 10 ku munsi mu minsi 30

John Kuya 2-06-2020

Abantu bagiye bitabira gutabara ibibazo byagabanuka !
Dushimiye uriya muntu winjiye hagati agatabara !

Giso Kuya 2-06-2020

Ariko nizere ko nawe babanza bakamukora mumatama akumva uko bimeze kko gufunga ikintu kigihararumbo nkiki n’ejo kizagaruka kibisubire babanze bamukubite byiza bamufunge ari intere ubundi umugore amugemurire nibwo amenya akamaro kumufasha.

Niyibizi Jean de Dieu Munyakazi Kuya 2-06-2020

Turasaba Leta y’u Rwanda gushyiraho ikindi gihano cyunganira gufunga uwahohoteye uwo bashakanye kuko n’ubundi usanga iyo umwe afunzwe bigira ingaruka ku muryango usigaye mu rugo, aha twavuga mu rwego rwo kugemurira uwafunzwe. Usanga iki kibazo mungo zitishoboye ariho kigaragara ku kigero cyo hejuru bityo hafatwa ingamba zo kugikemura hafunzwe umuntu umwe muri bo, ugasanga abasigaye babayeho nabi kuko ibyo babona baba bahangana no kugemura kandi wenda nabo batihagije !!

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...