konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Gisagara: Umugabo yishe umugore we amukase ijosi ngo yamuketseho amarozi

Gisagara: Umugabo yishe umugore we amukase ijosi ngo yamuketseho amarozi
7-05-2018 saa 11:51' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 4499 | Ibitekerezo 5

Kuri iki Cyumweru tariki 6 Gicurasi 2018, umugabo w’imyaka 23 yishe umugore we amukase ijosi arangije yijyana kuri Polisi, abajijwe n’Urwego rw’Igihugu rishinzwe Ubugenzacyaha impamvu yabimuteye avuga ko ngo yabitewe n’uko umugore we yajyaga amuroga.

Uyu mugabo n’umugore we babanaga mu buryo butemewe n’amategeko mu mudugudu wa Sanzu, akagari ka Cyiri, Umurenge wa Gikonko muri Gisagara, Intara y’Amajyepfo. Ku mugoroba wo ku Cyumweru nibwo uyu mugabo yamukase ijosi akoresheje icyuma maze ahita yitaba Imana.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuze ko wari usanzwe ubanye mu buryo butari bwiza dore ko muri uru rugo hahoraga amakimbirane ngo umugabo akaba yahoraga acyurira umugore we umwanda, amutuka ndetse anamukubita anamushinja amarozi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha, Modeste Mbabazi yabwiye Ukwezi.com ko uyu mugabo yamaze kwica uyu mugore we akizana kuri Polisi akavuga ko yamwishe kubera ko yajyaga amuroga.

Yagize ati “Amakuru twayamenye kuko ni nawe ubwe amaze kumwica yizanye kuri Polisi yakirwa n’abakozi ba RIB hanyuma atangiye gusobanura yiregura avuga ko uwo mugore yamurogaga. Ibyo rero kuva yamaze gushyikirizwa ubugenzacyaha arimo arakorerwa dosiye kugira ngo abazwe ayo mahano yakoze hanyuma ashyikirizwe ubutabera.”

Mbabazi kandi yavuze ko ubutumwa bw’umwihariko ari ugukangurira abaturage kwirinda ibikorwa nk’ibi by’iyicarubozo hanyuma bakajya banatangira amakuru ku gihe cyane ko ngo muri uru rugo hari hamaze igihe havugwa amakimbirane hagati y’uyu mugabo n’umugore we.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
C I L Kuya 29-05-2018

gisagara we turananiranye2!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Ndayisaba martin Kuya 9-05-2018

Uwogabo nahanwe ariko uwomugabo yari afite 25 ahubwo uwoyishe niwe warufite23 ndi mukagari byabetwari duturanye

Anicetp Kuya 8-05-2018

Uwo Yarinshoreke Sumugabo

Rasita Kuya 8-05-2018

Uwomugabo wishe umugore we ubuyobozi buzamuhane byintangarugero!

KARAB Kuya 7-05-2018

ntamugabo wimyaka23 ubaho babita ingirwabagabo kuko ubwana buba bukimurimo

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...