AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Gisagara: Umusaza w’imyaka 64 akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 4

Gisagara: Umusaza w’imyaka 64 akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 4
18-01-2020 saa 16:44' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4016 | Ibitekerezo 4

Umusaza w’imyaka 64 wo mu murenge wa Kigembe mu karere ka Gisagara akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka ine wari utembereye akagera iwe.

Saa munani z’amanywa ku wa Kane tariki 16 Mutarama 2020 nibwo uyu mwana w’ imyaka 4 yatembereye agera mu rugo rw’uyu musaza aramusambanya bimenyekana ari uko ababyeyi b’uyu mwana babonye umwana wabo ari kuvirirana.

Nirere Leoncie, nyina w’uyu mwana n’umusaza ukurikiranyweho kumusambanyiriza umwana baraturanye mu mudugudu wa Nyarunyinya Akagari ka Rusagara.

Nierere yagiye kuvoma asiga umwana we ku muturanyi witwa Mukantabana Arodie, hanyuma uyu mwana aza kuva kwa Mukantabana agenda atembera mubaturanyi yisanga mu rugo rw’uyu musaza bikekwa ko yamufashe ku ngufu.

Uyu mwana bamusanze mu rugo rw’uyu musaza w’imyaka 64 ariko kuva amaraso, abaturage babibwira ubuyobozi, bihutira kujyana uyu mwana ku bitaro bya Kibilizi naho uyu musaza atabwa muri yombi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’ amajyepfo CIP Twajamahoro yatangarije UKWEZI ko uyu musaza tutari butangaze amazina ku mpamvu z’umutekano we afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyanza I Nyaruteja.

Umunsi uyu musaza yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka ine, hari habaye urubanza rw’umusore baturanye w’imyaka 20 ukurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka ibiri.

Uyu musore w’imyaka 20 tariki 2 Mutarama 2020 nibwo yanyoye inzoga arasinda ajya ku muturanyi we witwa Minani asanga umwana w’imyaka 2 ari kwanura ibishyimbo ari kumwe n’abandi bana ashuka uwo w’imyaka ibiri amujyana mu kigunda muri metero 40 uvuye kwa Minani aba ariho amusambanyiriza. Uyu musore yemera icyaha cyo gusambanya uyu mwana akavuga ko yabitewe n’inzoga yari yanyoye. Minani yatangarije UKWEZI ko umusore wamusambanyirije umwana azasomerwa tariki 25 Mutarama 2020.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
Munyaneza vital Kuya 23-01-2020

Uwo musaza rwose ahanwe byintangarugero kuko arasebya abasaza burwanda

Niyonsenga Esther Kuya 21-01-2020

Uwomusaza agombaguhanywa inyamaswankizo zigacika

Niyonsenga Esther Kuya 21-01-2020

Uwomusaza agombaguhanywa inyamaswankizo zigacika

Niyonsenga Esther Kuya 21-01-2020

Uwomusaza agombaguhanywa inyamaswankizo zigacika

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...