AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Gisagara: Umwarimu yasohowe mu ishuri atabwa muri yombi akekwaho gusambanya umunyeshuri

Gisagara: Umwarimu yasohowe mu ishuri atabwa muri yombi akekwaho gusambanya umunyeshuri
12-10-2019 saa 12:37' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6548 | Ibitekerezo 1

Umwarimu uri mu kigero cy’ imyaka 30 wigisha ku ishuri rya G.S.Gasagara yatawe muri yombi n’ urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha akekwaho gusambanya umunyeshuri.

Musabyimana Emmanuel yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2019, saa cyenda z’ amanywa nk’ uko umuyobozi wa GS Gasagara Valentine Musasanzobe yabitangarije UKWEZI.

Uyu mwarimu yasohowe mu ishuri yambaye itaburiya y’ akazi ahita ajya gufungwa kubera icyaha akekwaho cyo gusambanya umunyeshuri w’ umukobwa.

Hari amakuru avuga ko umukobwa Musabyimana akekwaho gusambanya babana mu nzu ariko umuyobozi we Musasanzobe yabihakanye.

Ati “Ni umukobwa akekwaho gusambanya. Ntabwo babanaga mu nzu ababibabwiye bababeshye”.

Ibi bibanye mu gihe nta kwezi kurashira abarimu babiri bigishaga ku ishuri rimwe muri uyu murenge wa Gikonko batawe muri yombi umwe akaza kurekurwa kuko umukobwa bafatanywe yari afite imyaka irenze 18.

Imibare itangwa n’ urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB igaragaza ko mu myaka itatu ishize bakiriye ibirego ibihumbi 9 by’ abana basambanyijwe. Kugera mu mpera za Kanama /2019 uhereye mu kwezi kwa 1 RIB yari imaze kwakira ibirego birenga ibihumbi 3 by’ abana basambanyijwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
james R Kuya 15-10-2019

RIB Rwose irimo gukora akazi neza iki nicyorezo cyateye mukirwanye, mwumvise ibyabere muri kaminuza zimwe zo muri Nigeria. Gusa bamenye ko nokurengana kubaho. Mutanga justice.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...