AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Harakekwa abari inyuma y’ urupfu rw’ Umunyarwanda Baziga warasiwe muri Mozambique

Harakekwa abari inyuma y’ urupfu rw’ Umunyarwanda Baziga warasiwe muri Mozambique
28-08-2019 saa 10:47' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 11791 | Ibitekerezo

Umunyarwanda Louis Baziga wari Umuyobozi w’ ihuriro ry’ Abanyarwanda baba muri Mozambique(Diaspora y’ Abanyarwanda baba muri Mozambique) birakekwa ko yishwe n’ Abanyarwanda batavugarumwe n’ ubutegetsi bw’ u Rwanda, ambasade nayo iremeza ko bishoboka.

Ku wa Mbere w’ iki cyumweru saa sita z’ amanywa nibwo Baziga yarashwe ari mu modoka ye agiye mu igaragaje nk’ uko byatangajwe na ambasade y’ u Rwanda iri muri Mozambique.

KT Press yatangaje ko ifite amakuru avuga ko Baziga yarashwe n’ Abanyarwanda barwanya gahunda za guverinoma y’ u Rwanda baba muri Mozambique.

Baziga mu myaka 7 nibwo yavuye ku ruhande rw’ Abanyarwanda bari mu mahanga barwanya u Rwanda ajya kuruhande rushyigikiye guverinoma y’ u Rwanda na gahunda zayo ndetse agirwa umuyobozi wa diaspora yo muri Mozambique igizwe n’ Abanyarwanda barenga ibihumbi 5.

Ambasaderi w’ u Rwanda muri Mozambique Claude Nikobisanzwe yavuze ko iby’ uko Baziga yaba yarishwe n’ abarwanya guverinoma y’ u Rwanda bishoboka akabishingira ku kuba nyakwigendera yaraterwaga ubwoba ko azicwa.

Kuri uyu wa Kabili tariki 27 Kanama 2019 amb. Nikobisanzwe yasuye umuryango wa nyakwigendera Baziga.

Yagize ati “Ubu tuvugana mvuye gusura umuryango we, hari abantu batari bishimiye icyemezo Baziga yafashe cyo kuva ku ruhande rurwanya Leta, yanze kuba impunzi agaruka mu rugo asaba ubwenegihugu(bwa Mozambique), abona pasiporo atari we ubwe gusa ahubwo z’ umuryango wose”.

Eng Daniel Murenzi, umwe mu bayobozi b’ Abanyarwanda baba muri diaspora ya Mozambique yashyize ahagaragara itangazo avuga ko bababajwe n’ iyicwa rya Baziga.

Guverinoma ya Mozambique ntacyo iratangaza ku byo yabonye mu iperereza kuri iki kirego.

Nyakwindera Louis Baziga yari umucuruzi muri Mozambique


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA