AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Huye: Abakora muri VUP ntibishimiye gukatwa kugahato amafaranga ya Ejo Heza

Huye: Abakora muri VUP ntibishimiye gukatwa kugahato amafaranga ya Ejo Heza
1-05-2020 saa 14:31' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1565 | Ibitekerezo 5

Abakora akazi ka VUP ubusanzwe gahabwa abatishoboye kugira ngo bakore biteze imbere barinubira kuba muri iyi minsi bari kujya guhembwa bagategekwa gutanga amafaranga 1250 mu bwizigamire bw’igihe kirere bwiswe Ejo Heza.

Mu kwezi kwa 12 umwaka wa 2018 mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’u Rwanda nibwo Perezida Kagame yatangije ubu bwizigame bw’igihe kirere bwiswe Ejo Heza. Icyo bugamije ni ukugira ngo Abanyarwanda bage bagira amasaziro meza.

Aba baturage bo mu murenge wa Mukura mu karere ka Huye bavuga ko batanze kwizigamira ahubwo ngo ikibazo bafite ni uko nta mibereho myiza bafite uyu munsi.

Umwe mu bakora muri VUP bari gutegekwa gutanga aya mafaranga ku gahato yabwiye UKWEZI ko amaze imyaka 6 mu bukode kuko inzu ye yasenywe n’ibiza akabura ubushobozi bwo kubaka indi.

Agira ati “Wateganyiriza umuryango utarigeze kubaho neza noneho bigashoboka koko, njyewe mbona Ejo Heza ari uko umuntu bamugirira neza agihumeka, noneho n’uwo murambo bakazawugirira neza n’Imana yazabahemba”.

Uyu mukecuru asaba Leta kumwubakira inzu yo kubamo akava mu bukode bityo akabona ubuzima bwiza uyu munsi akabona uko ateganyiriza Ejo Heza kuko ngo amafaranga abona uyu munsi ntabwo aba amuhagije kuko akuramo ayo kwishyura ubukode bw’inzu abamo.

Uyu mukecuru w’imyaka irenga 60 ibyo avuga anabishingira ku kuba umuntu utanze ubwizigame muri Ejo Heza iyo apfuye umuryango we uhabwa miliyoni, ukanahabwa ibihumbi 250 byo gushyingura, ibi ngo kuri we ni ukugoboka uwapfuye kandi umuntu agomba kubaho neza akiri muzima.

Ikibazo aba bakozi ba VUP bahurizaho kuri aya mafaranga ngo ni uko kuri bo kuyatanga ari itegeko kuko ngo utayatanze bamwirukana.

Umwe mu bagore twaganiriye yagize ati “Ejo Heza baratubwiye ngo nimfa umwana wanjye bazamuha isanduka bampambe, utayigiyemo barabirukana guhera ejobundi bamye babirukana n’ejo biriwe babicarije kuruhande uwabashije kurayatanga nyine yarakoze utarayatanze baramwirukanye”.

Aba bakozi bavuga ko icyo babona cyaba cyiza ari uko batakomeza gutegekwa kwishyura Ejo Heza, umuntu akajya ayatanga bijyanye n’ubushobozi bwe.

Icyo abenshi bahurizaho ni ukuba kuri iyi nshuro kubakata amafaranga 1250 ya Ejo Heza ku mibyizi icumi bari bahembwe byarabagoye cyane kuko bamaze iminsi badafite ibyo kurya bihagije kubera icyorezo cya covid-19.

Ubu bari guhembwa ariko ngo baherukaga guhembwa mbere y’uko iki cyorezo kigera mu Rwanda kandi ngo ntabwo bigeze bahabwa ubufasha ubwo aribwo bwose muri iki gihe cya coronavirus. Covid-19 yageze mu Rwanda tariki 14 Werurwe 2020.

Bavuga ko bari bakeneye ko Leta yabaguriza kugira ngo babone amafaranga yo kurya ariko nabyo ngo ntabwo byakozwe bituma bafata amadeni menshi arinabyo byabaye intandaro yo kubangamirwa bikomeye no gukatwa kugahato Ejo Heza y’ amafaranga 1250.

Umunyamanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Mukura Ngabo Fidèle avuga ko kujya muri Ejo Heza ari amahitamo y’umuntu atari itegeko ngo niba hari abari gusabwa gutanga ubwizigame ku gahato byaba ari amakosa.

Yagize ati “Gahunda ya Ejo Heza ntabwo ari itegeko ni gahunda ijyamo umuntu ubishatse kuko birumvikana ni amafaranga ye aba agomba kwizigama. Sinzi wenda niba hari uwaba yarirukanywe, icyo ntabwo nkizi, nta n’ufite uburenganzira bwo kwirukana abantu muri VUP, ni ubwa mbere mbyumvise ubwo nanjye ndakurikirana ndebe”

Yongeyeho ati “Kwirukana muri VUP utatanze ubwizigame muri Ejo Heza biramutse bikorwa byaba ataribyo. Icyo dukora twebwe ni ugushishikariza abaturage kwizigamira kuko byanze bikunze kugira ngo uzagire ejo heza ugomba kugira icyo wigomwa uyu munsi”.

Ngabo avuga ko nk’ubuyobozi bagiye gukomeza ubukangurambaga kugira abaturage basobanukirwe neza Ejo Heza gusa ngo muri iyi minsi biragoye kuko guhuriza abantu benshi hamwe bitemewe kubera icyorezo cya coronavirus.

Uyu muyobozi avuga ko abaturage batangaje ko aya mafaranga umuntu ayahabwa ari uko yapfuye bafite kuri Ejo Heza amakuru atuzuye.

Ati “Hari impamvu zigera muri eshatu zituma uwatanze amafaranga muri Ejo Heza agobokwa nayo. Zirimo igihe ukeneye amafaranga y’ishuri yo kurihira umwana wawe, igihe ukeneye kubaka inzu, igihe ugeze mu zabukuru utakibasha gukora nabwo hari amafaranga ugenerwa buri kwezi noneho n’iyo upfuye hari amafaranga umuryango wawe uhabwa iyo wizigamiye muri Ejo Heza”.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
Kwigira callixte Kuya 4-05-2020

Umunyamakuru abitangiye neza ati byatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, harya Ubwo ko Abaturage batagize amahirwe yo kujya mu ishuri bigoye kumva vuba ,baramutse batitabiriye Ubwo bwizigame umuyobozi yazasubira imbere ya Perezida wa Repubulika agasobanura ngo ngo ya policy yaranze? Mujye mureba kure mureke gufana,Hari ingambo zigomba gufatwa kugirango politike ishyirwe mu bikorwa

Nyakwiheza Kuya 3-05-2020

Ibyo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge avuga arigizankana kdi koko abaye atanabizi ntacyo yaba amaze. Gutese abanyamakiru babimenya we ntabyo azi kdi bari mubo ayobora?
Bigaragazako atubahiriza inshingano ze.
Ntamakuru mufite muzabaze ukuntu abarimu bashyizwemo kugahato bagasinyishwa kugatunambwenu nyamara amadeni miri SACCO usanga umuntu asagura nka 5000 ngaho ibaze iyo bagutegetse ngo miri ejo heza biri kwezi urasinya 2000 umbwire 3000 ko byagutunga
Ejonibasanga yagiye kwiba imyumbati yumuturage wagiye kwihingira bati ni .....l

Rauben semedo Kuya 2-05-2020

Murakoze murebe icyokibazo cyabaturage Bakora muri VUP Murebe uko mwabahemba. murakoze Rauben semedo utuye mukarere kangoma umurenge wa karembo.

Rauben semedo Kuya 2-05-2020

Murakoze murebe icyokibazo cyabaturage Bakora muri VUP Murebe uko mwabahemba. murakoze Rauben semedo utuye mukarere kangoma umurenge wa karembo.

NIKO BABAYE Kuya 2-05-2020

erega niko inzego zibanze zikora iyo ari umuhigo bafite kugirango bawese bagomba kubihatira abaturage baba bahawe akazi muri uwo murenge .kuko si aho honyine muzabaze nabakora ahandi bahembesherezwa n’Umurenge bose babaka EJO HEZA kungufu .gusa ibi ntibikwiye pee.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...