AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Huye : Umucuruzi yatawe muri yombi akekwaho gukubita umuntu agapfa

Huye : Umucuruzi yatawe muri yombi akekwaho gukubita umuntu agapfa
6-11-2019 saa 10:11' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4724 | Ibitekerezo

Umugabo witwa Gatorano Boniface yatawe muri yombi akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’ umugabo witwa Emmanuel utagiraa aho kuba.

Uyu Emmanuel wari wari ufite imyaka 38 avuka mu murenge wa Maraba ahitwa I Shyembe. Kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2019 nibwo abaturage babonye ari gusambagurika baterateranya amafaranga ngo bamujyane kwa mugana bigeze nka saa cyenda ahita apfa bataramujyana kwa muganga.

Amakuru twahawe n’ abatuye aho byabereye avuga ko mu minsi ishize uyu mucuruzi yafashe uyu mugabo wabaga mu nzu zitabamo abantu aho abonye hose amujyana mu gikari aramukubita by’ urugomo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Rusatira Kalisa Constantin yatangarije UKWEZI ko uyu mucuruzi wo mu isanteri ya Mugogwe witwa Boniface yafashwe mu rwego rw’ iperereza kuko bivugwa ko hari hashize ibyumweru bibiri amukubise. Ngo nta wakwemeza ko izo nkoni arizo zatumye Emmanuel apfa.

Yagize ati “…Haje gutangwa amakuru n’ abantu baho bavuga ko Boniface mu byumweru bibiri bishize yaba yaramukubise”.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya CHUB kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekanye icyamwishe kuko hari n’ amakuru avuga ko yari asanzwe afite uburwayi bw’ ibihaha.

Gatorano Boniface magingo aya afungiye kuri sitasiyo ya RIB mu murenge wa Rusatira mu gihe iperereza rigikomeje.

Emmanuel yari atunzwe no kubaka udutanda ducururizwaho mu isoko ritubakiye rya Mugogwe. Nta mwana yagiraga nta n’ aho yari afite aba hazwi yabaga mu nzu zitabamo abantu muri iyi santere ya Mugogwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA