AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Huye: Umugore ukekwaho kwica umwana we afite indimi ebyiri

Huye: Umugore ukekwaho kwica umwana we afite indimi ebyiri
24-09-2019 saa 09:52' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5042 | Ibitekerezo

Mukakaremera Immaculle w’ imyaka 32 arakekwaho kwica umwana we w’ ukwezi kumwe, yatawe muri yombi naho umurambo w’ umwana wajyanywe ku bitaro bya CHUB.

Ibyo uyu mugore akekwaho gukora byabereye mu kagari ka Rukira, umurenge wa Huye Akarere ka Huye. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Nzeri 2019 nibwo amakuru y’ uko uyu mugore yihekuye yamenyekanye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Amagepfo CIP Sylvestre Twajamahoro yatangarije UKWEZI ko uyu mugore Mukakaremera umwanya umwe ari kuvuga ko umwana yishwe n’ uko yaryamiwe na mukuru ubundi akongera akavuga ko yamuhaye umuti w’ uburwayi bw’ ibiheri.

Yagize ati “Avuga ko yamuhaye imiti ngo akaza gukanguka asanga yapfuye, akongera akavuga ko mukuru we yamuryamiye ariko ikigaragara ni uko n’ abaturage bavuga ko mu minsi yashize bamutangiriye bakamufata bakamukubita bamwambura umwana ngo ashaka kujya kumwica”.

Abaturanyi b’ uyu muryango bavuga ko uyu mugore ashobora kuba yihekuye bitewe n’ uko uwamuteye inda yanze kumufasha kurera umwana.

Amakuru agera k’UKWEZI ni uko uyu mugore wari ufite abana batatu yabyaye ku bagabo batandukanye mu minsi ishize yashatse guta mu musarane uyu mwana wapfuye.

Mukakaremera afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma, mu gihe urwego rw’ubugenzacyaha RIB rukomeje iperereza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...