AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Huye : Umuturage yandikiye Minisitiri asaba ubuhungiro

Huye : Umuturage yandikiye Minisitiri asaba ubuhungiro
19-03-2020 saa 13:47' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6870 | Ibitekerezo

Umuturage witwa Hirwa Ephron utuye mu murenge wa Kinazi ho mu karere ka Huye yandikiye Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu asaba ubuhungiro. Uyu muturage avuga ko yanditse iyo baruwa nyuma y’aho ubuyobozi bumuranduriye imyaka bucamo umuhanda no gukomeza gutotezwa n’ubuyobozi bw’akagari yitwa igihazi.

Atuye mu kagali ka Gitovu mu mudugudu wa Nyarugunga,aravuga ko yaranduriwe imyaka banyuza umuhanda mu murima we bikozwe n’umuganda ku itegeko ry’umunyamabanga nshingwabikowa w’akagari ka Gitovu.Ni umuhanda wanyuze munsi y’isambu ye ukagarukira imbere gato.

Intandaro y’ibi yise guhohoterwa ngo ni urubanza yari afitanye n’umugore we bareganye mu nkiko ashaka gatanya ariko urukiko rukabyanga,maze ubuyobozi bwo bugashaka kubagabanya bitandukanye n’umwanzuro w’urukiko nk’uko abisobanura.

Aha ni ho yahereye yandikira inzego zitandukanye atabaza ,ahereye ku karere ka Huye,kugeza ubwo yandikira Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu ,ibaruwa igaragaza ko asaba ubuhungiro yagejejwe muri minisiteri tariki ya 17 Werurwe 2020 nkuko bigaragara kuri Kopi TV na Radio One bifitiye kopi (Copie).

Uwamariya Jacqueline, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Kinazi avuga ko impamvu uyu muturage yaranduriwe imyaka,ngo ari uko yari yahinze mu nzira y’abaturage bityo biba ngombwa ko hasubizwa umuhanda.

Nubwo uyu muturage avuga ko yahohotewe atategujwe ndetse n’uyu muhanda ngo ukaba ntaho werekeza ugarukira hirya ye gato ahandi ari amashyamba n’imisozi,ubuyobozi bw’umurenge wa Kinazi bwo bwemeza ko yabibwiwe akanga kubyikorera bityo bituma bishyirwa mu bikorwa n’imbaraga z’ubuyobozi zikoresheje abaturage mu muganda.Naho kwandikira inzego asaba ubuhungiro,ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko abifitiye uburenganzira.

Src : TV1


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA