konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

‘Ibyiza ni mwe biheraho’ Perezida Kagame abwira abasirikare

‘Ibyiza ni mwe biheraho’ Perezida Kagame abwira abasirikare
6-02-2019 saa 20:51' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3435 | Ibitekerezo

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame akaba n’ Umugaba w’ Ikirenga w’ Ingabo z’ u Rwanda yabwiye abasirikare bakuru ko ibyiza byose bihera kuri bo mbere y’ uko bigera ku bandi.

Yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Gashyantare 2019, mu kiganiro yagiranye n’ abasirikare barenga 1000 ba offisiye bahuriye I Gabiro.

Yagize ati “Mwebwe mbwira hano, n’ abandi dukora akazi kamwe, dufite inshingano zimwe, kwikorera ibyiza nimwe biheraho kugirango bigere n’ ahandi no kubandi Banyarwanda”.

Yakomeje agira ati “Mu majyambere twifuza, mu mibereho myiza Abanyarwanda twifuza, ibiri imbere byoseeee Abanyarwanda dushaka kugeraho ni aha bihera. Nimwe biheraho, ni aha bihera, iyo bitagenze neza kuri mwe, kuri twe n’ ahandi ntabwo bizagenda neza”

Perezida Kagame asanzwe ahura n’abasirikare bakuru bakaganira ku birebana n’umutekano n’ubusugire by’igihugu nibura inshuro imwe mu mwaka nk’umugaba w’ikirenga.

Mu mwaka ushize, mu kwezi kwa Kane, Perezida Kagame yahuye n’abasirikare bakuru, mu nama nkuru ya gisirikare.

Umwaka ushize mu muhango wo guha impeti rya Lieutenant abasirikare bari basoje amasomo ya gisirikare nabwo yari yambaye impuzankano y’abasirikare ariko icyo gihe yari yambaye iy’ abashinzwe umutekano w’umukuru w’igihugu mu gihe uyu munsi yari yambaye imyenda y’ ingabo z’u Rwanda muri rusange.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...