AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibyo ukwiye kumenya kuri Bunani watabaye umwana Nyabugogo no ku mwana yatabaye

Ibyo ukwiye kumenya kuri Bunani watabaye umwana Nyabugogo no ku mwana yatabaye
5-02-2020 saa 11:12' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 11257 | Ibitekerezo

Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi w’intwari wari umusore wagaragaje igikorwa cy’ubutwari atabara umwana wari ugiye gutwarwa n’umwuzure muri ruhura ya Mpazi hafi y’ ikiraro cya Nyabugogo.

Ubwo abantu bari bashungereye uyu mwana witwa Jacson Gatego ukomoka Kamuhoza nibwo Bunani Jean Claude yamanutse ku rwego atabara uyu mwana wari uhagaze ku ibuye amazi ari kumunyura iruhande ari menshi.

Bunani Jean Claude yatangarije Ibicu TV ko afite imyaka 27 kandi ko nta kazi agira akora kazwi. Avuga ko ajya akora ubuyede, kogosha n’ibindi. Kogosha ntabwo agira aho yogoshera hazwi, abikora mu buryo bw’ibiraka.

Ati “Nabonye abantu bashungereye abandi bafotora bategereje kureba uko amazi atwara uyu mwana ngo apfe ndavuga nti reka manukemo amazi nanyica mfane nawe”.

Uyu mwana watabawe yitwa Jacson Gatego, avuga ko iwabo ari Kamuhoza, ngo se akora imigati naho nyina aracuruza. Avuga ko amazi yamukuye mu itiyo aho yari yugamye.

Ntabwo akiba iwabo ngo arara muri Nyabugogo, ati “Impamvu navuye iwacu ni uko mama ankubita”.

Gatego avuga ko amazi yamutwaye avuye gutoragura ibyuma byashaje(gusyaga).

Bunani afite umugore uba mu Ntara y’amajyepfo we yagiye gushakisha ubuzima I Kigali. Ubwo yogeraga kubona umwana yarohoye yarishimye cyane avuga ko agiye kumurera.

Ati “Njye ndashishikariza kugira ngo buri Munyarwanda wese age akunda mugenzi nk’uko yikunda. Ubundi ubuzima tububanemo neza”.

Bunani avuga ko hari undi mwana yigeze kurohora mu kiyaga cya Nyamagana mu karere ka Nyanza. Uwo mwana yari akurikiye ifi yari abonye muri icyo kiyaga ararohama.

Ati “Namugejeje hejuru yabwimbagatanye inda ibintu byo koga nibyo nabayemo. Nzi koga cyane”.

Bamwe mu bumvise ibyo Bunani yakoze basaba Leta y’u Rwanda ko yamushyira mu ishami ry’igisirikare rirwanira mu mazi(marine), cyangwa agahabwa akazi muri polisi y’igihugu.

Uyu mwana wambaye agapira k’umuhondi ni Jacson Gatego, umusore umuhagaze inyuma wambaye ishaki ya karokaro ni Bunani wamutabaye, naho uyu munyamakuru ni Ndahiro Valens Papi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA