konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Icyatumaga imodoka za RITCO zihora zikora impanuka cyahishuwe - VIDEO

Icyatumaga imodoka za RITCO zihora zikora impanuka cyahishuwe - VIDEO
2-02-2019 saa 21:29' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 17653 | Ibitekerezo 16

Ubuyobozi bwa kompanyi itwara abantu ya RITCO, bwemera ko mu myaka ishize imodoka zabo zakoze impanuka cyane ariko ngo icyabiteraga ni ikibazo cy’imiterere yazo abashoferi bazitwaraga batari bamenyereye, gusa ubu ngo barifuza ko Abanyarwanda bahindura indorerwamo bareberamo RITCO bakumva ko ubu impanuka yaba ku modoka zabo ari nk’uko yaba ku bandi bose.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Gashyantare 2019 ubwo imodoka itwara abagenzi ya kompanyi ya RITCO yakoraga impanuka ubwo yajyaga i Rusizi, Polisi y’u Rwanda yaburiye iyi kompanyi igaragaza ko bakwiye gucunga neza ibijyanye n’imikorere yabo ishobora kuba ari intandaro y’impanuka nyinshi imodoka za RITCO zagiye zikora kuva yatangira gukora muri 2017.

Gahigana John, umuvugizi wa RITCO, yagiranye ikiganiro kirambuye n’ikinyamakuru Ukwezi yemera ko ubwo imodoka zabo zari zikigera mu Rwanda zakoze impanuka nyinshi ariko anahishura icyari kibyihishe inyuma. Yagize ati: "Ubu bwoko bw’izi modoka bwari bushya muri iki gihugu kandi izi bus zacu uburyo zitwarwa, zifite uburyo bwihariye. Ni ukuvuga ngo zikigera muri iki gihugu cyacu muri 2017 ari nabwo zatangiye gukoreshwa, habaye impanuka nyinshi. Mbere na mbere byaterwaga n’ubumenyi bucyeya mu kuzitwara, harimo uburyo bwo gufata feri; igatishwa uburyo bakoresha icyo bita Retarder."

Akomeza agira ati: "Abashoferi benshi hano ntabwo bari babizi, kuburyo twashatse abantu baza kubigisha uburyo bwo kuzitwara. Muri 2017 twagize impanuka 7 zikomeye zanaguyemo abantu batandatu, mu by’ukuri urumva ko ari abantu benshi kandi na kompanyi imwe kugira impanuka zirindwi mu mwaka umwe, kiba ari ikintu gikomeye bikiyongeraho umubare wa bariya bantu bapfuye. Ariko byaterwaga n’uko bari bataramenya kuzikoresha ariko aho twashakiye abantu baza kubigisha byaragabanutse muri 2018 habaye impanuka eshatu..."

Gahigana John avuga ko abantu benshi bamaze kwishyiramo ko imodoka za RITCO zikora impanuka cyane nyamara ngo ni ukugendera ku bya mbere kuko ubu uko zakora impanuka ari nako izindi modoka zazikora. Asaba Abanyarwanda bose kudateshuka gukoresha izi modoka kuko n’ubuyobozi bwa RITCO budashobora kwemera kujya mu bihombo buterwa n’impanuka.

Muri iki kiganiro yavuze ku by’utugabanyamuvuguduko, iby’uko abashoferi baba batwara imodoka bananiwe cyangwa basinzira ndetse n’ibindi bitandukanye bijyanye n’imodoka za RITCO.

BIREBE BYOSE MURI IYI VIDEO HANO:


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 16
Dereva Kuya 6-02-2019

Kuba arubwambere zije mu Rwanda byo si ikibazo,none se Hyundai za volcano zo nubwa kangahe zije ?ahubwo gusa bo nibarebe icyo bakora ku bibazo bibiri bafite bikomeye,icya mbere imodoka zabashinwa bazikora batitaye kuri Balance ya suspension,ziba zimeze nkizikoze mumbaho,ntakwiyamortissa zigira,bita ku gukomera kwa ressorts gusa.ikibazo cya kabiri nuko nabashoferi bazo nabo nta bushobozi bafite bwo gutwara imodoka zifite balance nkeya,bitewe namateka ya categorie D,kuko mu Rwanda itwara abantu gusa kuva kera,kd na D1 nayo itwara bus zakabaye zitwarwa nkikamyo,ariko bikarangira zitwawe nka coaster kuberako abashoferi aribwo bumenyi bafite,ibaze nawe umushoferi utwaye ikamyo atazi retarder bakarinda kumwigisha uko ikoreshwa !! Kd ari feri ya moteri ifata caldan,ishobora no kugabanya umuvuduko wimodoka yihuta mukimanuka ukajya hasi cyane nta na feri ukozeho yikirenge.ubwo rero RTCO njye nayigira inama yo gushyiramo abashoferi bamakamyo cg se byibuze,abatwayeimodoka zamakara nibirayi kuko bo baba bashobora kujera balance nkeya,cg se ihindure igure bus zo mubuyapani cg mu burayi kuko zo zifitemo balance nyinshi cyane,zibasha kwihanganira ubugoryi hafi yabwose bwumushoferi

HABYARIMANA Kuya 5-02-2019

NIKO SHA WOWE URABAZA NGO NIYANDE? WUMVA ARIYANDE? NIYA SISITEME ARIBYO BASIGAYE BAKORESHA BIGEZWE!! ICYAMA CYANGWA ISHYAKA RIRI KUBUTEGETSI!!! NONESE IYINDI KAMPANI ITARIMO NEZA URUMVA UBU IBA ITARAFUNZWE NABANYIRAYO BARAFUNZWE CYANGWA BAKABAKURAMO MENSHI YOKWINJIZA MUCYAMA!!!! SHA UBANZA HARABARI MU RWANDA MUTABONA IBYARWO NIMIKORERE YARWO NIBYITWA SISITEME, ICYAMA,...!!!!!!!!!!!!111

mujye mugira impuhwe Kuya 5-02-2019

Gukunda ibya make. Iyo biba ari infi company mRURA iba yarayitendetseho
Mwashatse inyyapani ko arizo zimenyerewe

Mazina fred Kuya 4-02-2019

Nyabuna RURA ntikajye igaragara mukongeza amafranga ya transport cg kuyagabanya ahubwo ijye yita nuko abantu bahabwa service naho Ritco nibaza impamvu itagira speed governor niyande? Kuburyo yamara abana babanyrda police irebera

moise Kuya 3-02-2019

yewe imodoka zose zigira accident ariko RITCO imaze gukabya kko niyo ikoze accident biba gave nanjye sinzongera kuyitega

Yvette Kuya 3-02-2019

Donc mwazanye imodoka mubizi Ko abachauffeur batazi kuzikoresha ariko murarenga muzishyira mu muhanda mutabanje kubigisha uko zikoreshwa.Abantu bamaze kuhashirira,police ibokeje igitutu,mumaze gutakaza abaclient,nibwo mwibutse kwigisha abashoferi?Ahubwo se mumaze kwigisha bangahe Ko mbona n’ubundi imodoka zanyu zikiri mu muhanda,zitigeze zihagarara n’umunsi n’umwe byibuze Ngo tuvuve Ko Ari cyo gihe mwigaga???Ubutabera bubakurikirane ahubwo.

Clz Kuya 3-02-2019

Akazi kose ni password shaa!!!!

Fulgence Kuya 3-02-2019

Ikindi uwo speaker atishinje ni ic’uko wagirango abashoferi bazo bafite ibibazo byo kumva, ku buryo uvuga ukanakomanga uti ndaviramo aha bakakurenza iyo wajyaga

Fulgence Kuya 3-02-2019

Ikindi uwo speaker atishinje ni ic’uko wagirango abashoferi bazo bafite ibibazo byo kumva, ku buryo uvuga ukanakomanga uti ndaviramo aha bakakurenza iyo wajyaga

Vivi Kuya 3-02-2019

None c ko bahuguwe kuzitwara babahuguye no kugendera kumuvuduko mwinshi hakwiye gushyirwamo spid governor nazo kko kuzigendamo bikura umuntu umutima

Kamali Benjamin Kuya 3-02-2019

Afashoferi ba RITCO barirara cyane mu muhanda. Ngaho guca ku yindi modoka (dépasser) mu ikoni ku buryo ubona biteye ubwoba. Bisubireho

Claire Kuya 3-02-2019

Ngewe rero ntababeshye,niba arubuturage bundimo simbizi,ntinya ibimodoka binini,sinshobora kugitega,gusa ritco ikwiye kwisubiraho ,igaha Akazi abashoferi babigize umwuga kd bafite category iri hejuru,bazi Akazi kd bakarambyemo,nonese ntihari company Hano zitwara abagenzi kd zimaze igihe,ark lmpanuka zazo akaba arinkeya,?rero bakosore byose maze tubagane kubwinshi,erega dutinya impanuka,ntiwakumva ko company ikora impanuka cyane NGO nurangiza uyitege,ark nibikosore tuzabagana pe,natwe dutinya ibibus binini tuzatinyuka tubagane.

Niyonteze j paul Kuya 3-02-2019

Nibyiza ko habayeho guhugura abashofeli kubijyanye nimitwarire yizomodoka cyane ko izo modoka Koko arubwambere zarizije murwanda ubusanzwe service za ritco ninziza turazikunda nibakomereze Aho bateze transport imbere mugihugu cyacu barusheho

Niyonteze j paul Kuya 3-02-2019

Nibyiza ko habayeho guhugura abashofeli kubijyanye nimitwarire yizomodoka cyane ko izo modoka Koko arubwambere zarizije murwanda ubusanzwe service za ritco ninziza turazikunda nibakomereze Aho bateze transport imbere mugihugu cyacu barusheho

Eugene Kuya 2-02-2019

Batubwize ukuri kuko impanuka za RITCO ziterwa n’umuvuduko wazo, ikindi umenya ziriya modoka nta speed governor zikoresha. Abatwara imodoka barazizi uko ziruka, zigenda nabi mu muhanda, mbese wagira ngo nta rwego na rumwe ruzigenga. Amakosa si aya RITCO ahubwo ni ay’inzego zikwiye kuba zihana RITCO ariko ntizibikore none ikaba igiye kutumaraho abantu.

Him Kuya 2-02-2019

Icya 1 Kwemera ko bakoreshaga abashoferi badahuguwe ku kinyabiziga gishya ubwacyo ni ukwishinja icyaha kigaragaza ko bagize uruhare mu mpanuka bagakwiye kugira PR wadefanda neza ibi bintu kuko hari amoko cg models nyinshi ziza mu gihugu banyirazo bakajya kwigisha abashoferi mu Rwanda public trspt bayica amazi cyane
RURA Ubwayo isaba ko hashyirwa wireless internet muri bus zitwara abagenzi muri Kgl yasabye ko hakongerwaho amafrw
Uwo mushinga uhagaze nta tegeko risubiza cg rikuriraho abaturage amafrw bashyiriweho mbere
Fata urugero rwa RFTC cg Kbs ziva Nyabugogo zijya Remera cg Kimironko urebe uburyo abantu bahagaze bahagarara ku itabi,imbuto imizigo iva mu ntara kuko imizigo niho honyine Chauffeur abasha gukura akantu
Oya don’t joke with our lives plz

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...