konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Ingabo z’u Rwanda zasobanuye iby’umuturage warashwe n’uko yatemye imbunda n’umuhoro

Ingabo z’u Rwanda zasobanuye iby’umuturage warashwe n’uko yatemye imbunda n’umuhoro
24-07-2018 saa 09:27' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 17381 | Ibitekerezo 22

Nyuma y’uko mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nyakanga 2018, mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, umusirikare yarashe umuturage agahita apfa, igisirikare cy’u Rwanda mu ijwi ry’Umuvugizi w’Ingabo, cyasobanuye uburyo byagenze ndetse hanagaragazwa imbunda uwo muturage yatemye akoresheje umuhoro.

Ibi bikimara kuba, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, yari yemereye ikinyamakuru Ukwezi.com ko byabaye koko ariko amakuru y’uko byari byagenze uyu muvugizi yari akirimo kuyakurikirana, yari yanatwijeje ko namara kumenya uko byagenze neza aza kubidusobanurira.

Nyuma yo gukusanya amakuru, mu masaha y’ijoro yaje kudutangariza uko byagenze ndetse anagaragariza umunyamakuru ikimenyetso cy’imbunda yatemwe n’uwo muturage akoresheje umuhoro yari afite. Uyu muvugizi kandi yanasobanuye ibindi basanze mu gikapu cy’uyu muturage.

Lt Col Innocent Munyengango ati: "Uwo musirikare rero yari ari mu kazi, abona umuntu ufite igikapu ashaka kumubaza ikiri mu gikapu nyine noneho undi aho kubimwereka ashaka guhunga, aho ahungiye abura inzira, umusirikare aramukurikira amugezeho nk’aho yanahagaze ahubwo cya gikapu aragifungura avanamo umupanga, avanyemo umupanga umusirikare amubonye ashaka kumwegera, undi arawumutemesha, umusirikare azamura imbunda... ]n’aho yatemesheje umuhoro ku mbunda haragaragara]"

Iyi ni imbunda igaragazwa n’Umuvugizi w’Ingabo ko yatemwe n’uyu muturage akoresheje umuhoro

Lt Col Munyengango kandi avuga ko mu gikapu cy’uyu muturage cyari kirimo umupanga, basanze harimo n’amabuye y’agaciro ya koruta (Coltan cyangwa columbite–tantalites) agera ku biro bitanu (5 Kg), ndetse ngo bivugwa ko aya mabuye y’agaciro nayo ashobora kuba yari yayibye.

Nk’uko Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango akomeza abisobanura, uyu mugabo warashwe ntabwo inzego zishinzwe umutekano zashoboye kubona indangamuntu ye ngo barebemo imyirondoro ye, ariko bamusanganye ikarita y’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante) ari nayo baje kubonamo ko yitwa Iyakaremye.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda avuga ko ibyabaye babishyikirije izindi nzego zishinzwe kubikurikirana, gusa agashimangira ko ibyabaye byatumye uyu Iyakaremye anahatakariza ubuzima, umusirikare yabikoze mu buryo bwo kwirwanaho kuko yari arwanyijwe n’uyu muturage kandi umusirikare yari mu kazi ashinzwe ko gucunga umutekano.

JPEG - 294.6 kb

Lt Col Innocent Munyengango uvugira Ingabo z’u Rwanda, agaragaza ko ibyo umusirikare yakoze byari mu buryo bwo kwitabara


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 22
Bayingana Godfrey Kuya 29-07-2018

ndabona ibyo umuvugizi avuga mutabyemera mushaka kuburana kandi ntacyo byabagezaho ahubwo abasivili ndabazi ntago muzi ubukana bwimbunda rero mbagiriye inama mujye mwitondera umuntu ufite imbunda. uvuga ngo ubunyamwuga nibukeya uzagende ubigishe ubunyamwuga bugezweho. kandi ubwo wasanga urinimbwa iraho idafite icyo ikora ahubwo wirirwa uvuga ubusa kumbuga nkoranyambaga gusa. abemera koyirwanyeho nabavuga kobaribahari mureke duhurize hamwe twubake urwatubyaye naho gukora izo assessments zidafite ipfonaruguru tubireke tunabyirinde. kuko urwanda rufite imana irurinda n,Ingabo zorwo zabitorejwe kandi ziteguye kururwanirira ahariho hose igihe cyose at any cost.

Eddie Kuya 29-07-2018

Maze kubona iyi nkuru ndababaye cyane.
Ndasaba ababishinzwe gukurikirana uriya musirikari agahanwa kandi abo mu muryango w’uriya muturage bagabwa indishyi z’akababaro kuko kugarura Iyakaremye byo ntibigishobotse.
Hariya berekana imbunda yatemye bigaragara ko atari hashya ni ibya kera kuko ifoto irasobanutse.
None se imbunda yari gutemwa hakaboneka igikomwere kuriyo kingana kuriya iruhande rwacyo irangi ntiriveho ngo bigaragare?
Ruriya ni urucabana pe?
Ndabona uriya muturage wahawe igihano cyo gupfa yahohotewe.
Ngo iyakaremye niyo ikamena none uriya musirikari arabihinyuje kuko amenywe amaraso ku buryo buhinyuza Imana.

Eddie Kuya 29-07-2018

Maze kubona iyi nkuru ndababaye cyane.
Ndasaba ababishinzwe gukurikirana uriya musirikari agahanwa kandi abo mu muryango w’uriya muturage bagabwa indishyi z’akababaro kuko kugarura Iyakaremye byo ntibigishobotse.
Hariya berekana imbunda yatemye bigaragara ko atari hashya ni ibya kera kuko ifoto irasobanutse.
None se imbunda yari gutemwa hakaboneka igikomwere kuriyo kingana kuriya iruhande rwacyo irangi ntiriveho ngo bigaragare?
Ruriya ni urucabana pe?
Ndabona uriya muturage wahawe igihano cyo gupfa yahohotewe.
Ngo iyakaremye niyo ikamena none uriya musirikari arabihinyuje kuko amenywe amaraso ku buryo buhinyuza Imana.

karisa Kuya 28-07-2018

None se inyana si nyamweru, burya intumwa ntiyicwa. Uriya musoda ni intumwa

ehud Kuya 26-07-2018

Ese ubwo abavuga ngo bari bahari ibyo n’ukuri? Ubundi mwebwe muri abatemyi ko numva muvuga ngo umuntu yatema ahagaze ahana naha ngo imbunda imeze uki nuku? Umusirikare niwe wo guhohoterwa bikagira uruvugiro naho umusivile bigacika. Uh

ehud Kuya 26-07-2018

Ese ubwo abavuga ngo bari bahari ibyo n’ukuri? Ubundi mwebwe muri abatemyi ko numva muvuga ngo umuntu yatema ahagaze ahana naha ngo imbunda imeze uki nuku? Umusirikare niwe wo guhohoterwa bikagira uruvugiro naho umusivile bigacika. Uh

Mutunzi Kuya 26-07-2018

Tuzahora tuyobowe n ibinyoma kugeza ryari, wagirango abanyarwanda batandukanye n abandi bantu batuye isi. Ariko umunsi bazanga aka karengane nzaba ndeba aho izi mbunda muzazikoresha, ibi rwose birakabije tugiye gushira urusorongo nitutirwanaho.

Mutunzi Kuya 26-07-2018

Tuzahora tuyobowe n ibinyoma kugeza ryari, wagirango abanyarwanda batandukanye n abandi bantu batuye isi. Ariko umunsi bazanga aka karengane nzaba ndeba aho izi mbunda muzazikoresha, ibi rwose birakabije tugiye gushira urusorongo nitutirwanaho.

Mutunzi Kuya 26-07-2018

Tuzahora tuyobowe n ibinyoma kugeza ryari, wagirango abanyarwanda batandukanye n abandi bantu batuye isi. Ariko umunsi bazanga aka karengane nzaba ndeba aho izi mbunda muzazikoresha, ibi rwose birakabije tugiye gushira urusorongo nitutirwanaho.

dddd Kuya 26-07-2018

Ngaho da,ngo nibo baturindiye umutekano.nzabandora numwana wumunyarwanda

ndahayo Kuya 26-07-2018

nta muntu watema ikintu kimuri imbere maze umuhoro ugatema uhengamye (peripendiculaire) urebye neza wasanga iriya mbunda yatemwe icuritse uyitemte ahagaze iburyo bwayo kandi umutwe wayo ushinze ku mutaka ahantu itanyeganyega utema ahabwa urukero akera yitonze mubirebe neza

Frank Mutabazi Kuya 24-07-2018

Bwana Muvugizi si wowe wabikoze, si nawe wamutumye gusa ni urwego ruciriritse rw ’ingabo zacu

Jye nari mpari ibi uvuze ntakuri mamba kurimo, Ahubwo umuturage yavuye ahantu kugurisha amabuye (Coltan)merez ya 2 baramuhenda ayajyana ahandi Segem badahenda

Nyuma yahohotewe n’uriya musirikare
Gusa yagize igihunga kuko ntabyangombwa byo gucuruza amabuye yarafite Murabizi mu Rwanda ni ugushakisha

Icyatubabaje: Ni ukuba umusirikare nyuma y’amasau 2 yabonye atamwishe kdi yaramufite yamwicaje hasi akarenga akamurarasa Andi 2 yo kumurangiza.

Iyo amureka nibura mukamukuramo amakuru???

Nabonye ikinyamwuga giciriritse

Hishamunda Kuya 24-07-2018

Twirengagije ubuhamya bwatanzwe n’abari aho ibi byabereye (jya kuri youtube) umunyamakuru wa flash tv ugaragara abaza uko byagenze inyuma ye urebye neza ubona umuntu wambaye uturindantoki (gants/gloves) tw’umweru azinga ako gakapu kavugwa. Ese agakapu karimo umuhoro wakazinga imitwe igahura? Byongeye urebye uko akazinga bigaragara ko nta kintu kirengeje 1kg kirimo. Uretse ko niyo byaba ari ukuri ntibiha umuntu uburenganzira bwo kwambura mugenzi we ubuzima. Ikindi, niba umusirikari yananiwe kwambura umuturage umuhoro (tuvuge ko ibivugwa ari ukuri) afite imbunda kandi ku manywa, abaturage boherezwa ku marondo byongeye nijoro ni uwuhe musaruro mwabategerezaho? Njye sinumva ibi bintu byo gukomeza kwica abantu ntihabe ubutabera igihe bizarangirira.

Carson Kuya 24-07-2018

Nonese ko narindi aho byabereye saa munani z amanywa umuturage yatema umusilikare ate ..kdi ntabyo twabonye rwose ...Imana yomwijuru irahari

Carson Kuya 24-07-2018

Nonese ko narindi aho byabereye saa munani z amanywa umuturage yatema umusilikare ate ..kdi ntabyo twabonye rwose ...Imana yomwijuru irahari

uwizeye Kuya 24-07-2018

kugirango umuhoro uteme kuriyabisaba ko utema yaba ari munsi y’imbunda mbese agatema umuhoro uhagaze mini dusk any fire tubyumve neza ikindi umuntu wari uyifashe byaba yatemwe ikiganza mbese kiriho igisebe kingana n’umuhoro ese ibyo niko bimeze mumfashe kubyumva neza
umunyamakuru bamweretse ahatemwe ahita amera nk’uweretswe video yafashwe mbega abanyamakuru dufite!!!!

Umurisa Emmy Kuya 24-07-2018

Mubyukuri ntibumvikana ukunu umusirikare arasasa umusivile ngo yirwanagaho ESE yirwanagaho numusirikare mugenziwe barasanaga? Oya ndabyamaganye nkumunt ufit ubumunt kdi uziko umuntu arinkundi arinjye uwo musirikare namukatira igihano cyurupfu.ibyo ni ubugome buvanze nubusambo bishakiraga ibyo yarafite ibindi ni urwitwaz ngo uhagarikiwe ningwe aravoma gusa ugira ineza ukayisanga imbere wagiranabi ikaguherekeza nawe niyo agana gusa nyakwigendera Imana imuhe iruhuko ridashira.

Masumbuko Kuya 24-07-2018

Kuki mukomeje kugira abanyarwanda injiji koko? Umupanga watema imbunda kuriya? Ninde wari ufite imbunda? Keretse niba ari umupolisi wayitemye kuko niba ari uriya muntu, imbinda yari kugwa hasi aho kumera kuriya. Mwatugize ibicucu ku buryo burenze.

Kamanzi Kuya 24-07-2018

Kubusanzwe tuziko kiriya kibuno cy’imbunda gikozwe mu giti gikomeye cyane, niba koko aribyo atari itekinika uriya musirikare yarahaguye! Gusa biragoye ko umupanga ukubiswe inshuro imwe uhita ugira butt y’imbunda kuriya!

Habimana Kuya 24-07-2018

Ahubwo iyo bavugako yarafite urukerezo kuko nta mupanga watema imbunda kuriya. Itekinika ryatangiye kubananira.Umupanga ntabwo utema kuriya.

gasigwa ernest Kuya 24-07-2018

birabaje gusa ntakundi,kuki yamurashe amasasu ane yose kandi byibura abiri yarikuba ahagije ikindi baba begeranye iyobari mukazi kuki mugenziwe waruri hafi atamutabaye batiriwe barasa!

Hishamunda Kuya 24-07-2018

Ndabona ibivugwa n’uyu muvugizi bitandukanye n’ibyo abaturage bari aharasiwe uwo muntu bavuga. Uretse ko unasesenguye neza n’ibi uyu muvugizi atangaza wasangamo byinshi bidasobanutse. Umuturage yahunze abura inzira.....amugezeho aho guhagarara afungura igikapu......yagifunguye yiruka se kandi yari yabuze inzira? Ko hagaragara imbunda se ntihagaragare umupanga wayitemye? Ibivugwa aha ubihuje n’ibivugwa n’abari aho byabereye wakwivaniramo ukuri. Imana itabare u Rwanda

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...