AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ikiyaga cya Kadahokwa kivamo amazi akoreshwa mu mujyi wa Huye kimaze kugwamo abantu batanu

Ikiyaga cya Kadahokwa kivamo amazi akoreshwa mu mujyi wa Huye kimaze kugwamo abantu batanu
22-04-2020 saa 15:56' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3026 | Ibitekerezo

Abaturiye ikiyaga cya Kadahokwa kiri hagati y’umurenge wa Gishamvu n’umurenge wa Huye barasaba ko iki kiyaga cyazitirwa mu rwego rwo kwirinda ko cyakomeza kubatwara abantu.

Ni nyuma y’uko iki kiyaga kimaze gupfiramo abantu batanu barimo batatu biyahuyemo n’abandi babiri bapfiriyemo baguyemo ku bw’impanuka nk’uko bisobanurwa na Muneza ushinzwe umutekano wacyo.

Uheruka gupfiramo yakuwemo ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 20 Mata 2020, amazemo iminsi itatu kuko yaguyemo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Uyu mugabo uheruka gupfiramo ngo yageze hafi y’iki kiyaga aganira n’umugore wahingaga hafi yacyo arangije asiga ibyangombwa bye ngo bazabimuhere umugore we ni uko yijugunyamo.

Muneza Jean Pierre urinda iki kiyaga avuga ko bafite imbogamizi y’uko hari abantu baza kogeramo. Avuga ko muri iki gihe abanyeshuri basabwa kuba bari mu ngo kubera icyorezo cya covid-19 abenshi birirwa kuri iki kiyaga boga kandi ngo biragoye kubirukana kuko abirukana mu ruhande rumwe bakimukira mu rundi.

Ati “Cyane cyane dufite ikibazo cy’urubyiruko ruza aha ngaha ruje koga no kureba ikiyaga ruturutse mu murenge wa Huye n’umurenge wa Ngoma”.

Muneza avuga ko abantu batanu bamaze gupfiramo bose bakuwemo imibiri yabo itarangirikiramo, akavuga ko uburyo bwizewe bwo kurinda umutekano wacyo ari ukukizitiza imifatangwe.

Ati “Umutekano wacyo kugira ngo ube wakubahirizwa,kereka abayobozi bafashe ingamba bakahazitira, kandi mu kuhazitira kwabo bagakoresha imifatangwe kuko bashyizeho senyenge baziba, kuko nk’aha duhagaze izari zihari barazibye”.

Hategekimana Francois Saveur, umusaza utuye hafi y’iki kiyaga cy’igikorano avuga ko bigoye ko abarinzi bacyo babuza abantu gugwamo kuko ari kigari, ngo ahubwo icyakorwa ni ukukizitira.

Agira ati “Kigwamo abantu, abarinzi bararengana, umutekano wacyo urabona nk’umuzamu ari hano, abenshi cyane bamwe biyahurira hariya haruguruuu, kugira ngo ave hano rero yakwirukanka agasanga wa muntu yidumbuyemo”.

Akomeza agira ati “Noneho umutekano wacyo, uwakizitira, noneho uwaza arwana no kugira ngo yurire cyangwa asesere, umuzamu yaba yamubonye kare yamugezeho”.

Munyamahoro Jonas, Umuyobozi w’uruganda rw’amazi rwa Kadahokwa, rutunganya amazi ava muri iki kiyaga avuga ko bigoye kukizitira kuko n’ibindi byose bimeze nk’iki bitazitiye, ngo ahubwo ikibazo cyabayeho ni uko abaturage bagituriye batakimenyereye.

Ati “Ingamba zafatwa ni ugukomeza kubwira abaturage, uburyo bwo kuhirinda, ngira ngo nibyo bikeneye gukomeza gukorwa n’abayobozi bahaza cyane cyane ab’inzego z’ibanze. Babakoresha inama babasaba kubwira abana babo ko batagomba kujyamo koga kuko batazi uko hareshya, bakababwira ko bashobora kuba baheramo. Abiyahura bo ntabwo biba byoroshye kuko ni umugambi aba yafashe niyo wahazitira basesera”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye Rwamucyo Prosper avuga ko nk’ubuyobozi bw’umurenge ikibazo cy’uko urubyiruko rujya kwirirwa kuri iki kiyaga batari bakizi.

Ati “Ubwo ni abaturuka za Muyogoro kuko nibo bahegereye uretse no kuba bapfiramo nino gutoba amazi, tugiye gukora ubukangurambaga dusabe ababyeyi kubuza abana babo kujya muri ariya mazi”.

Iki kiyaga cya Kadahokwa cyakozwe muri 2014, kimaze imyaka 5 gitangiye gukoreshwa na WASAC ikivanamo amazi itunganya ikayohereza mu kigega cy’i Mpare cyohereza amazi mu mujyi wa Huye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA