konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Imodoka ya Trinity yari ivanye abantu i Kampala ibazanye i Kigali yakoze impanuka

Imodoka ya Trinity yari ivanye abantu i Kampala ibazanye i Kigali yakoze impanuka
16-02-2019 saa 08:32' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 17936 | Ibitekerezo 8

Mu masaha y’urukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Gashyantare 2019, imodoka itwara abagenzi ya kompanyi ya Trinity Express yavaga mu mujyi wa Kampala muri Uganda yerekeza i Kigali mu Rwanda, yakoze impanuka uwari uyitwaye ahita ahasiga ubuzima naho abandi bataramenyekana umubare barakomereka.

SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yahamirije ikinyamakuru Ukwezi ko iyi mpanuka yabaye koko, avuga ko yabereye mu bilometero nk’icumi uvuye ku mupaka wa Gatuna.

SSP Ndushabandi avuga ko iyo modoka itwara abagenzi yagonganye n’ikamyo ifite ibirango byo mu Burundi, hanyuma uwari uyitwaye (iya Trinity) ahita ahasiga ubuzima mu gihe abantu batatu mu bakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya Kabare, hakaba hari abandi boherejwe kuvurirwa mu Rwanda ariko umubare wabo ukaba utaramenyekana. Gusa andi makuru ikinyamakuru Ukwezi cyamenye ni uko n’uwari utwaye ikamyo nawe yahise apfa.

Iyi mpanuka yakomerekeyemo abantu benshi barimo abacitse amaguru n’amaboko

Umwe mu bari muri iyi mpanuka wayirokotse ariko agakomereka bidakabije, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko iyi mpanuka yatewe n’ikamyo yabinjiranye bageze ahantu mu ikorosi, imodoka zombi zigahita zigongana. Iyi mpanuka ngo yabaye mu masaha ya saa cyenda z’urukerera.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 8
jado Kuya 19-02-2019

Twihanganishije ababuze ababo muriyo mpanuka

Lily Kuya 17-02-2019

Eric ihangane mushuti kdi wihanganishe numuryango Wa shoferi wawe

Aimable Ineza Kuya 17-02-2019

Yooo Imana ikomeze abasigaye. Trinity ni bus yacu cyane. Nabo dukomeze tubasengere, uzukuntu badashobora kwibagirwa kudusengera iyo dutangira urugendo.

kiki Kuya 16-02-2019

ntaho impanuka itaba nubwo yaba igenda nkakkanyamatsyo irakora impanuka ntacyayibuza kuba

B Kuya 16-02-2019

Twihanganishije ababuriye ababo muri iyi mpanuka

Antoine Kuya 16-02-2019

Birababaje cyane.
Abashoferi basubire mu mategeko y’umuhanda!

karabarya yusufu Kuya 16-02-2019

jana amanyanga hiyo ubu turi 14h nyampanuka yabaye ryari reka kuzana irementanya

Hakizimana Aimable Kuya 16-02-2019

Turahojeje Imiryango Yaburiyo Muriyo Modoka

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...