AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Imodoka ya sosiyete y’ Abashinwa yaguye mu Kivu irimo 10 babiri barapfa

Imodoka ya sosiyete y’ Abashinwa yaguye mu Kivu irimo 10 babiri barapfa
22-10-2019 saa 19:25' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5577 | Ibitekerezo 2

Abantu babiri bapfuye n’ ubu imirambo yabo iracyashakishwa nyuma y’ uko imodoka y’Ikigo cy’Abashinwa kirimo gukora umuhanda wa Marine ugana ku ruganda rwa Bralirwa, yataye umuhanda ikagwa mu Kivu ubwo yari ihuye n’ ikamyo mu ikorosi.

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Tagaza, Akagari ka Rubona, mu Murenge wa Nyamyumba saa 9: 20 mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Ukwakira 2019.

Mu bantu 10 bari bayirimo umunani babashije kurokoka, babiri bitaba Imana. Ingabo zishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine) zirimo gushakisha babiri bataraboneka, mu gihe batatu bakomeretse bajyanwe kuvurirwa mu bitaro bya Gisenyi nk’ uko byatangajwe n’ umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’ Iburenerazuba CIP Kayigi Emmanuel.

CIP Kayigi avuga ko iyi mpanuka ishobora kuba yatewe n’ umuvuduko mwinshi wa PIK UP y’ iyi sosiyete. Imodoka zombi ari iyi kamyo n’ iyi pick up ni iza sosiyete yitwa China State zari mu kazi.

CIP Kayigi avuga ko imodoka aho yaguye hagaragara ariko batarabasha kuyikura mu mazi. Asaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’ umuhanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
munyaneza Kuya 23-10-2019

Abobantu bagize impanuka bakomeze kwihangana kandi abobitabye Imana Imana ibakire mubayo.

Desire Bahati kambale Kuya 22-10-2019

Ngo bapfuye imirambo iracyashakishwa ubu se mwabwiwe n’iki ko bapfuye ra?

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...