AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Impamvu nyamukuru ituma ‘Nyirantare’ idacika ngo ni uko bamwe mu bayicuruza bajyanwa mu nzererezi

Impamvu nyamukuru ituma ‘Nyirantare’ idacika ngo ni uko bamwe mu bayicuruza bajyanwa mu nzererezi
27-04-2020 saa 11:32' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2464 | Ibitekerezo 1

Mu gihe abaturage bashinja bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze gukingira ikibaba abakora bakanacuruza inzoga z’inkorano (nyirantare/igikwangari) bo bavuga ko impamvu idacika ari uko abenshi mu bafata bayicuruza badahabwa igihano kiri mu itegeko.

Itegeko riteganya ko umuntu ufashwe acuruza nyirantare ahanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka irindwi. Nubwo bimeze gutya ariko iyo utembere mu biturage byo mu karere ka Huye n’aka Gisagara mu mirenge itandukanye usanga abaturage bari kunywa izi nzoga bakubona bakiruka bivuze ko nabo baziko izi nzoga zitemewe.

Umwe mu banywa izi nzoga wo mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara yabwiye Ukwezi ati “Abayobozi bakunze kuzica. Tuzinywera mu mashyamba no mu masaka. Hari abagiye babyemerewe kuzikora, babyemererwa n’abakuru b’imidugudu n’abashinzwe umutekano”.

Undi muturage, twavuganye afite ubwoba ko abazicuruza baramutse bamenye ko yatanze amakuru bamwica. Ati “Murashaka ko bazatwica, bariya nibabi(abapima izi nzoga).”

Nyuma yo kumusobanurira ko tutazatangaza amazina, ndetse ko nta foto ye tuzashyira ahagaragara yatwemereye ko tuganira adutungira agatoti urugo rucururizwamo nyirantare.

Ati “Bazipimira hariya haruguru muri ruriya rugo, nk’ubu mugiye bakababona ejo ntabwo bakongera gupimira mu rugo bajya mu masaka no mu ntoki no mu mashyamba”.

Uyu muturage avuga ko impamvu izi nzoga zidacika kandi zicururizwa ahantu hari abayobozi b’imidugudu ari uko ba mudugudu bakingira ikibabaza abazicuruza. Ati “Ubwo bafite ukuntu baba babivuganyeho”.

Nkuriye Albert wahoze ari umuyobozi w’umudugudu w’Akamuhoza mu kagari ka Kimana mu murenge wa Tumba w’Akarere ka Huye, avuga ko abacuruza nyirantare baba bafite agatsiko k’abagizi ba nabi bakorana ku buryo bamenye umuntu wabatanzeho amakuru yaba umuturage cyangwa umuyobozi bamwica.

Ati “Nashyize imbaraga mu kurwanya nyirantare, bateza inzuki. Umuntu ucuruza nyirantare niwe mwanzi w’igihugu wa mbere kuko aba afite ubugome bwinshi, yanga abaturage, nta rukundo aba afitiye igihugu cye. Umutanzeho amakuru akakumenya uri umuturage akakumenya no gupfa wapfa niyo mpamvu ubona n’abakuru b’imidugudu batinya, niyo mpamvu mubona bidacika aba avuga ngo ari bunyice”.

Yakomeje agira ati “N’abayobozi wumva, baratinya kubera ko babatega, babagirira nabi. Bifashisha abantu b’ibihazi, aba afite ikipe imurinze, no kumufata ntibiba byoroshye, ashobora no gushyiraho yewe na moto izenguruka iri kureba aho umuyobozi ari buturuke. Hari n’umuyobozi w’akagari bakubitiye mu nzira”.

Mu kagari ka Rwanza, twarahageze dusanga abaturage bari kunywa izi nzoga, ku mwanya y’ihangu, batubonye baratatana. Umwe mu bazinywa yatubwiye ko impamvu batareka izi nzoga ari uko zihendutse.

Rucyahana Tresphore, umuyobozi w’umudugudu wa Nyagacyamo mu kagari ka Rwanza umurenge wa Save yemeza ko bamwe mu bo bafashe bacuruza izi nzoga badahanwa, ibi ngo bigeraho bikabaca intege.

Ati “Abafashwe tubashyikiriza polisi, bamwe ikabajyana parike cyangwa bakajyanwa transit(mu bigo by’inzererezi) bakamarayo igihe gitoya babigisha cyangwa se babagira inama, ariko bagaruka bakongera bakabikora, ugasanga nk’umuntu amaze gufatwa nk’inshuro 10”.

Umwe mubega nyirantare mu murenge wa Save tuganira yavuze ko amaze gufatwa inshuro 4, ajyanwa muri transit, ati “ubwo mperukayo navuyeyo ntanze ibihumbi 300. Ubu narabiretse”.

Nubwo yatubwiye ko yabiretse, abamuzi neza batubwiye ko atakibikorera iwe ahubwo yafunguye amashami agera kuri arindwi aho aha abantu igishoro bakenga bakanacuruza agasarura inyungu.

Ntiyamira David, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Save avuga ko igikwangari muri uyu murenge cyagabanutse cyane kuko ngo bamwe mu bacyengaga babonye ubuyobozi bwakajije ingamba babivamo bajya gukora indi mirimo.

Avuga ko bamwe mu bafashwe bahanwe kuri ubu barafunze. Ntiyemeranya n’abaturage bavuga ko hari abayobozi bakingira ikibaba abenga izi nzoga zitemewe n’amategeko.

Ati “Uyu munsi uwenga izi nzoga azenga yihishe, no kuzinywa akazinywa yihishe, n’iyo agize aho ahurira n’umuyobozi arirukanka bigaragara ko nabo baziko ari icyaha barimo barakora”.

Avuga ko abayobozi b’imidugudu baticaye, kuko ngo mu bantu batanu bashobora kwenga nibura bane barafatwa bikamenwa. Ngo birumvikana umunyacyaha ni umunyacyaha ntabura uko yihisha ariko ngo ntashobora gukora kabiri atarafatwa.

Gitifu Ntiyamira avuga ko imbogamizi inzego z’ibanze zihura nazo mu guhangana na nyirantare ari abantu bagirwa inama bakinangira, indi mbogamizi ngo ni uko abega bajya gucururiza ku gasozi bafatwa inzego z’iperereza rikabura uko zihuza uwafashwe n’ibyo yacuruzaga.

Uyu muyobozi agira abaturage inama yo kujya banywa inzoga zatunganyijwe mu nganda zemewe kuko izi nzoga zitemewe n’amategeko benga zitujuje ubuziranenge.

Umuyobozi w’Uruganda rwa GABI rumwe muzenga urwagwa mu karere ka Gisagara Munyampundu Celestin aherutse kubwira itangazamakuru ko bafite ubwoba ko bashobora guhomba kubera nyirantare.

Ati “Umuturage azana igitoki hano tukakimugurira amafaranga tumuhaye akagenda akayaguramo igikwangari ntanywe uru rwagwa tuba twakoze kandi azakenera kongera kuzana ibindi bitoki. Igikwangari kiratwicira isoko muri rusange ariko kandi kirica n’ubuzima bw’abaturage ugasanga umugabo nta mbaraga akigira”.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Claire Kuya 2-05-2020

Imana nitabare iwacu nukuri birababaje kubona nakinywa nyirantare.
ariko kuki abo bantu badafungwa byibuze
imyaka nk’ itatu byibuze ngo yumve ko ari guhemukira abaturage?
hanyuma abazinywa nabo bakagombye kubahana byintangarugero

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...