AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Imvura idasanzwe yahitanye abantu 13 barimo 7 bo mu muryango umwe

Imvura idasanzwe yahitanye abantu 13 barimo 7 bo mu muryango umwe
3-02-2020 saa 11:49' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 10459 | Ibitekerezo

Imvura idasanzwe yaraye igwa yahitanye abantu 13 mu gihugu hose, by’umwihariko mu mujyi wa Kigali yisheyo abantu 10 barimo abantu 7 bo mu muryango umwe.

Saa saba z’ijoro nibwo umuvu watewe n’iyi mvura wahitanye inzu y’umukecuru witwaga Forolida Mukanyarwanya umwicana n’abana be n’abuzukuru imirambo iboneka mu mugezi wa Yanze.

Mukanyarwaya w’imyaka 55 yari atuye mu kagari ka Nyaburiba umurenge wa Jali akarere ka Gasabo.

Uretse uyu muryango w’abantu barindwi iyi mvura yanishe abantu 3 mu murenge wa Gikondo akarere Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Minisiteri y’ubutabazi yatangaje ko iyi mvura yasenye inzu imwe mu murenge wa Bwishyura muri Karongi, isenya indi mu murenge wa Rusiga muri Rulindo, isenya inzu 12 mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge.

Mu murenge wa Gikondo mu karere ka Kicukiro uretse batatu bapfuye hari n’undi muntu umwe wakomeretse n’inzu yasenyutse. Indi nkangu kandi yishe abantu batatu mu murenge wa Gatsibo mu Karere ka Gatsibo.

Inkuba yakubise umuntu iramuhusha isiga imutwitse mu murenge wa Bushoki muri karere ka Rulindo

MINEMA itangaza ko mu kugeza ubu ifite imibare y’abantu batandatu bapfuye( udashyizeho abagize umurwango wa Mukanyarwanya) , hakomereka babiri hasenyuka inzu imwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA